RFL
Kigali

COVID-19: Bobi Wine yababajwe n’uburyo Leta ya Uganda yamubujije gutanga ibiribwa ku bakene

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/04/2020 17:05
0


Mu gihe amahanga yose arajwe ishinga no guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kiri kwiyongera ubutitsa ari ko kinatwara ubuzima bwa benshi ku Isi, umuhanzi winjiye muri Politikin ya Uganda Depite Robert Kyagulanyi wamamaye mu muzika nka Bobi Wine yafashe icyemezo cyo gutanga inkunga y'ibiribwa, gusa Leta yamuhagaritse.



Bobi Wine usanzwe utavuga rumwe na Leta ya Yoweri Kaguta Museveni, nyuma y'aho Museveni atangaje ko abantu bose bikorera n’abakozi ba Leta badatanga serivisi yihutirwa nko mu Bitaro, Banki n’abacuruza ibyo kurya bagomba gufunga, byatumye Depite Bobi Wine agira umutima wo gutabara abatishoboye baryaga bavuye mu ngo.


Mu bufasha uyu muhanzi akaba n’Umudepite yatanze harimo; ibitoki, ifu ya kawunga, amavuta yo kurya, ibishyimbo n’umuceri. iki gitekerezo yakigize afatanije n’abandi bayobozi nyuma batangira kubitanga mu duce dutandukanye turimo; Kamwokya, Kawempe, Kyadondo n’ibindi bice bya Wakiso na Mityana.

Uyu muhanzi aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga nka Facebook atangaza ko anenga cyane Leta ya Uganda iyobowe na Perezida Museveni yahagaritse izi nkunga za Bobi Wine mu gihe we byari byaramunaniye gufasha abatishoboye ayoboye muri ibi bihe badakora akazi.

Mu magambo ye Bobi Wine yagize ati "Ubuyobozi buri gufatirana abaturage n’iki cyorezo bukabahutaza, cyane inzego z’umutekano mu gihe nyamara nta n’ubufasha abatishoboye bari kuba bahawe ngo babone ikibatunga".

Ku mbuga nkoranyambaga haherutse kugaragara abaturage bakoraga ubucuruzi bwo kuzunguza bakubitwa banameneshwa n’inzego z’umutekano zizwi nka LDU. Nyuma ni bwo abaturage bababaye  batakambira Leta ngo bafashwe ariko Leta isa nk’ibyirengagije.

Bobi Wine ahuretse gukora indirimbo yakoze ku mitima ya benshi yise 'Coronavirus Alert'. Ni indirimbo irimo ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND