Kuva mu 2013 Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) watangiye kwizihiza iyi tariki nk’umunsi wo kuzirikana akamaro k’ibyishimo mu buzima bw’abantu ku isi.
Mu gushyiraho uyu munsi, ONU/UN yasabye abantu bose,
b’imyaka yose n’ingeri zose kuwuzirikana bakishima kuko ari ingenzi mu buzima.
Uyu munsi ariko uhuriranye n’uko Isi yugarijwe
n’icyorezo cya coronavirus aho abantu bamwe bagaragaza impungenge bafite zo
kwandura ndetse n’ingamba zo kwirinda zikaba zitabemerera guhura ngo bishimane
kuri uyu munsi w’ibyishimo.
Ese uyu munsi wowe urabona biri bugukundire
kwishima? Aho uri urabigenza ute kugira ngo wishime?
TANGA IGITECYEREZO