Hari abantu bakunze gusezeranya abakunzi babo ko ntacyo batakora ngo babashimishe nyamara baba bibeshya kuko hari ibintu udakwiye kwemera gukora kubera iyo mpamvu.
Nk’umugabo
koko ni inshingano zawe gutuma umugore yishima ariko urwo waba umukunda rwose
haba hagomba kuba nyirantarengwa kubyo umukorera ngo akunde yishime. Uba ufite
isura ugomba kurinda nk’umugabo udakwiye gutuma umugore yangiza kubera
urukundo.
Dore bimwe
muri ibyo bintu utagomba gukora.
1. Kumurihira minerval
keretse gusa ari umugore wawe, ubundi ntuzigere wishyurira
ishuri umukobwa ngo ni uko mukundana. Byashoboka ko wenda umutera inkunga kuri
bimwe yakenera ariko kwishingira ikintu cyose mu mashuri ye ni ikosa rikomeye. Nuramuka
uhisemo kubikora, uzabanze wishyiremo ko ashobora kukujyamo ideni iteka ryose
kuko abantu barahinduka. Ushobora kumurihira wishyizemo ko inyiturano ari urwo
mukundana ndetse muzanabana ejo ukisanga yagiye mu rukundo n’abandi ny’uma y’ibyo
uba waramutakajeho byose.
2. Gukora icyaha kubera we
Niba utarabashije kumumenyereza ko
mukundana bisanzwe utamuha buri kimwe, ntuzigere ukora icyaha ngo ukunde ubone
uko umushimisha. Urugero nko kwiba cyangwa ikindi gikorwa kigayitse kigamije
kubona uburyo bwo kumushimisha. Niba agukunda koko azumva ko igihe bitagenze
neza atagomba kugushyiraho igitutu ngo umubonere ibyo akeneye mu buryo bw’amafaranga.
3. Kwibuza ibyibanze kubera we
Ugomba kunyaruka nawe ukikunda. Ntuzigere
wemera kwicwa n’inzara ngo ukunde umwoherereze amafaranga yo kubona icyo arya. Wenda
mushobora gusangira bike byabashije kuboneka ariko ntuzabe igitambo ngo wowe
usigarire aho kugira ngo yishime.
4. Kwibagirwa inzozi zawe
Jya wibuka ko mbere y’uko uhura nawe wari ufite inzozi z’ibyo
ushaka kuzageraho, ntuzahagarike kubiharanira ngo ni uko wenda adakunda ibyo
ukora.
Urugero niba warashakaga kuzajya kwiga mu mahanga,
ntuzabihagarike ngo kuko atabyishimiye, ahubwo niba atemera gutegereza mureke
ariko ntatume uva ku nzozi zawe ngo ukunde umushimishe.
5. Kutubaha umuryango wawe
Abagore umuntu ashobora kubagenzura cyane cyane iyo wamweretse
ko umukunda by’ukuri kandi ko wakora buri kimwe ngo mugume mu rukundo. Bamwe
hari ubwo bagerageza kukwereka ko bamwe mu banyamuryango wawe ari babi ndetse
banagerageze kugutandukanya nabo, nyamara wibuke ko nagusiga abantu bambere
uzasigarana ari umuryango wawe. Ntuzemere gucika ku muryango wawe ngo ukunde
umushimishe.
Umugore ugukunda by’ukuri muraganira ukamwereka icyo ikintu runaka kimaze n’ ingaruka zacyo akaba yabasha kukumva kuruta uko yemera ko wakora amakosa ngo akunde yishime.
Muri iyi nkuru twagarutse ku bagore cyane
kuko aribo bakunze gushyiraho amananiza ngo bakunde bashimishwe mu rukundo
ariko n’umugabo ntukwiye kwemera kugwa mu ikosa ngo ukunde umushimishe.
TANGA IGITECYEREZO