Akenshi uzasanga abantu batunze telefone bakunda gushyiramo umuriro bakageza ku ijana (100%) mu kwirinda ko umuriro waza kubashiriraho cyangwa bamwe bakumva ko ari bwo buryo bwiza bwo kuyirinda kwangirika. Ubushakashatsi bwagaragaje ko atari byiza gushyira umuriro muri telefone ukageza 100% cyangwa umuriro ugashiramo burundu 0%.
Abahanga mu bijyanye na telefone bagaragaza ko gushyira
umuriro muri telefone ukageza ku ijana atari byiza kuko ibi binaniza bateri
bigatuma imara igihe gito bityo bigatuma izajya ishiramo umuriro vuba. Ni yo
mpamvu batugira inama yo gushyira umuriro nibuze kugeza 80% gusa na bwo kandi ntujye munsi ya 40%.
Mu bihe byashize ubwo hasohokaga ama telefone afite
bateri zikoze mu kinyabutabire cya nickel metal hydride (NiMH), byari byiza
kureka bateri ya telefone yawe ikagera kuri 0% ukabona kongera gushyiramo
umuriro. Gusa kuri ubu bateri nyinshi zikozwe mu kinyabutabire cya Lithium ion. Si byiza kuzimaramo umuriro, nibura wagahise wongeramo umuriro mu gihe ugeze kuri 20%.
Dore ibyo wakora kugira ngo
telefone yawe ibike umuriro igihe kirekire
Kubuza telefone yawe
gushakisha Wi-Fi
Hari telefone zihita zifata wi-fi iyo zigeze ahantu iri bidasaby eko nyiri ubwite ayifungura. Ibi rero bikaba biri mu bituma telefone itabika umuriro igihe kirekire.
Gufunga interineti
yawe (Data) mu gihe utari kuyikoresha
Kimwe mu bintu bimara umuriro cyane harimo no kuba
interineti ihora ifunguye, telefone iba iri gukorana n'ibintu byinshi cyane
mu gihe gito, ibi bituma ikoresha umuriro cyane. Niba rero wahoraga ufunguye
interineti yawe geregeza ujye uyifunga mu gihe utari kuyikoresha bizarinda
gushira vuba k'umuriro muri telefone.
Ibuka kugabanya
urumuri rwa telefone yawe
Iki ni kimwe mu bimara umuriro wa telefone. Buri uko
ufunguye telefone yawe bitwara umuriro mwinshi. Ibi binajyana n’uko ducokoza
telefone zacu kenshi gashoboka! Iyo rero harimo urumuri rwinshi bitwara umuriro
mwinshi. Ushobora kugabanya urumuri ku giti cyawe cyangwa ugashyiramo gahunda
muri telefone yawe ikajya yongera cyangwa ikagabanya urumuri bitwe n'aho iri, niba iri ahakenerwa urumuri rwinshi ikabikora n’ahakenerwa ruke ikabikora. Gusa
ibi si telefone zose zibikora.
Funga notification za
telefone yawe
Telefone iyo wayemereye kujya ikwibutsa (notifications)
wenda ubutumwa bushya buvuye ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram,
Gmail, WhatsApp n'izindi, bimara umuriro cyane kuko izo mbuga nkoranyambaga
ziba ziri gukora muri telefone yawe kandi binatwara umuriro. Niba ushaka
kurambisha umuriro muri telefone yawe hagarika izo notifications noneho uzajya
ubyirebera mu gihe ubishatse hatabaye kwibutswa na telefone.
Ibuka gufunga application
za telefone yawe udakoresha
Ushobora gutangara cyane nujya muri settings za bateri yawe
ugasanga hari application itwara umuriro mwinshi cyane kandi ntacyo uyikoresha
kinini. Geregeza ugabanye application zitwara umuriro mwinshi. Application
nka Youtube, Instragram zitwara umuriro cyane. Niba ushaka kujya umarana umuriro
igihe kirekire geregeza ukoreshe izi mbuga nkoranyambaga gake.
Ibuka gukura Automatic Syncing muri telefone yawe
Automatic syncing ni uburyo buba muri telefone aho buri
kantu kose ukoze kuri telefone gahita kajya kuri email yawe. Urugero nka nimero
nshya ya telefone, ifoto, ibitabo n'ibindi. Ibi bimara umuriro. Ugomba kubihagarika
ukajya ubikora ari wowe ubishatse.
Mu gihe wakoze ibi ukabona bateri ya telefone yawe ikomeje
kumara umuriro cyane ni byiza ko wegera abakora ama telefone ngo bakurebere niba
nta kibazo kihariye ifite.
TANGA IGITECYEREZO