Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, ku cyicaro cy’umupira w’amaguru mu Rwanda giherereye i Remera haraza gutangarizwa abatoza b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, bagomba gutangira akazi mu minsi micye iri imbere ndetse n’abakinnyi bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti u Rwanda ruzakina na Cameroun ndetse na Congo Brazzaville.
Mu
ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama ni bwo hamenyekanye inkuru yavugaga ko
Mashami Vincent wari wararangije ikiraka yari yahawe mu ikipe y’igihugu Amavubi,
yongeye kugirirwa icyizere nyuma y’umusaruro yatanzi mu gihe cy’amezi atatu
yari yahawe nubwo nta tangazo ryigeze risohoka ribyemeza.
Mashami nk’umutoza mukuru ni we ugomba kwihitiramo abo bazakorana, akaba yari
yasabye ko umutoza wungirije wa Rayon Sports, Kirasa Alain yasimbura Seninga agafatanya na Habimana Sosthène
bakunze kwita Rumumba, ari bo zamwungiriza, nubwo bivugwa ko umutoza wungirije
muri APR FC ukomoka muri Morocco Nabyl nawe ashobora kugaragara muri iyi Staff.
Mu
itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryasohoye,
ryatumiye itangazamakuru ku cyicaro cyaryo Kuri uyu wa Gatanu aharibuze
gutangarizwa abatoza bose b’ikipe y’Igihugu, bakaba baza no guhita bahamagara
abakinnyi bazifashishwa mu mikino ibiri ya Gicuti u Rwanda ruteganya mu minsi
iri imbere.
Nta
gihindutse, uretse imyanya mishya ishobora kongerwa muri Staff y’Amavubi, byitezwe
ko Mashami Vincent, Kirasa Alain na Habimana Sosthène bemezwa nk’abatoza
b’Amavubi, bakazakorana na Niyitunze Jean Paul nk’uwongerera ingufu abakinnyi
mu gihe umutoza w’abanyezamu azaba ari Higiro Thomas.
U
Rwanda ruritegura irushanwa rya CHAN 2020 riteganyijwe gutangira muri Mata uyu
mwaka. Tariki ya 24 Gashyantare u Rwanda ruzaba rubarizwa i Yaoundé muri Cameroun
aho ruzaba rwagiye gukina umukino wa mbere wa gicuti, mu gihe undi mukino
uteganyijwe tariki 28 Gashyantare 2020
kuri Stade Amahoro i Kigali aho u Rwanda ruzaba rukina na Congo Brazaville.
Alain Kirasa utoza Rayon Sports yinjiye mu Amavubi asimbuye Seninga Innocent akazungiriza Mashami
Haramenyekana abakinnyi bazitabazwa mu Amavubi mu mikino ibiri ya gicuti ndetse no muri CHAN 2020
TANGA IGITECYEREZO