Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Hervé, wari umaze iminsi 17 afungiwe i Rubavu, yafunguwe, nyuma y’umwanzuro watangajwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2020, uyu mukinnyi akaba ashijwa kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu
rubanza rwabaye ku wa Kabiri, Ubushinjacyaha bwamureze ibyaha byo kwambuka
umupaka nta byangombwa nta n’uburenganzira bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka
afite, bwamusabiye gufungwa by’agateganyo.
Umwunganizi
wa Rugwiro mu mategeko, Me Zitoni Pierre Claver usanzwe ari Umunyamategeko wa
Rayon Sports, yavuze ko Rugwiro nta cyaha amubaraho kuko ikarita y’itora ya
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ayifite mu buryo bwemewe n’amategeko
akaba ayimaranye igihe kinini.
Yari
yasabye urukiko kureba neza mu bushishozi bwarwo byibuze rugatanga n’ingwate
zitandukanye kuko hari umubyeyi we, umuryango mugari wa Rayon Sports ndetse na
we ubwe (umunyamategeko) bamukeneye kandi biteguye kumwishingira.
Umwanzuro
wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni
uko uyu mukinnyi wa Rayon Sports arekurwa, agakomeza gukurikiranwa ari hanze.
Rugwiro
Herve Amadeus amaze iminsi17 afungiye mu karere ka rubavu, nyuma yo gufatirwa ku mupaka muto uhuza u
Rwanda na DR Congo uherereye i Rubavu, tariki ya 17 Ukuboza 2019, ubwo
yambukaga agana mu Rwanda.
Rugwiro
akaba yarageze muri Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka, aho yayisinyiye
imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR FC.
TANGA IGITECYEREZO