Gasingwa Michel uyobora komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda, yasabye urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) gukurikirana ibibazo bya ruswa bivugwa mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, cyane cyane mu makipe abarizwa mu byiciro byombi.
Mu
gice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, hahagaritswe
abasifuzi batandukanye bazira gusifura nabi imikino imwe n’imwe, iki ni ikibazo
giteye inkeke kubera ko kigenda gifata indi ntera. Iyo ukurikiranye ihagarikwa
ry'aba basifuzi n’ibihano bafatirwa rimwe na rimwe bivugwa ko baba bahawe ruswa
kugira ngo bafashe ikipe runaka kubona intsinzi.
Abasifuzi
bo mu Rwanda ntabwo bishimira uburyo bafashwe, kuko imibereho yabo iri ku rwego
rwo hasi bitewe n’intica ntikize bahabwa ku mukino basifuye, haba imikino y’icyiciro
cya mbere cyangwa icya kabiri, muri shampiyona y’abagabo no mu bagore, bityo
bagashinjwa ko iyo hagize ikipe yegera umusifuzi ikamupfumbatisha akantu,
ubunyamwuga ndetse n’ubunyangamugayo abifasha hasi kugira ngo abone amaramuko.
Aho
shampiyona iba igeze mu mahina, mu mikino ya nyuma igihe amwe mu makipe aba
arwana ngo atamanuka mu cyiciro cya kabiri, andi ahatanira igikombe cya
shampiyona haba mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri usanga ruswa iba
ivuza ubuhuha mu makipe atandukanye, ayitsindisha ku bushake cyangwa ayatamijwe
ngo yitange atizigamye.
Mu
kiganiro, Gasingwa Michel yagiranye na Radio1, yatangaje ko basabye RIB kuza
gukora iperereza kuri ibi byose bivugwa mu makipe ashobora kuba atanga ruswa,
ndetse no ku basifuzi bashobora kuba bayihabwa.
Ati
“Igihugu cyacu cy’u Rwanda kiri mu bihugu bitabarirwamo ruswa ku isi, gusa si
ukuvuga ko mu bakinnyi no mu makipe bitarimo, kandi ibyo bikorwa n’abayobozi
b’amakipe, bikorwa n’aba staff b’amakipe.”
“Ibyo
bintu biba mu mupira wacu kuva mbere, ndabizi, ariko biragoye cyane gufata
umuntu yakira cyangwa atanga ruswa. Gusa twigisha abasifuzi kurangwa
n’indangagaciro z’umusifuzi (Refering Ethics), ndetse tugira ibihano bikomeye
by'uko ufashwe ahita yirukanwa burundu mu basifuzi.”
“Ndasaba
ninginga rwose RIB ko yadufasha ikaza gukora iperereza kuri ibi bivugwa mu
makipe yacu no mu basifuzi kugira ngo ababikora babiryozwe. Kandi babishyizemo
ingufu ndahamya ko hari abafatwa kuko ibyo bintu birahari ariko gufatana umuntu
ibimenyetso simusiga ni byo bibura gusa, ariko ruswa iratangwa.”
Michel
yasoje agira inama abagifite izo ngeso mbi zo gutanga no kwakira ruswa ko
babireka kuko umunsi bafashwe bizabagiraho ingaruka mbi zikomeye ku buzima
bwabo bikaba byatuma ejo hazaza habo hangirika ku buryo bukomeye.
Bamwe mu basifuzi bagiye bahanwa bazira gusifura nabi imwe mu mikino y'igice kibanza cya shampiyona
TANGA IGITECYEREZO