RFL
Kigali

Abanyeshuri bagiye mu birwa bya Mauritius basabwe kuzihesha agaciro bagahesha ishema igihugu cy'u Rwanda

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:27/12/2019 20:38
0


Abanyeshuri basoreje amasomo yabo mu ishuri rya Kigali Leading TVET School na Muhabura Polytechinic, bagiye gukomereza amasomo yabo muri birwa bya Mauritius, bahawe impanuro ndetse bagezwaho n'amatike yo kujya muri Mauritius.



Inshuro ebyiri ziheruka abanyeshuri bagiye kwiga muri ibi birwa bashimwe cyane n'ikigo cyabakiriye ndetse n'aho bakoreraga imenyereza mwuga. Kuri iyi nshuro abanyeshuri 30 nibo bahawe amahirwe 'Scholarship' yo kuzajya kuminuza ibyerekeranye no kwakira abantu neza (Hospitality) mu gihugu cya Mauritius.

Mu muhango wo kubasezeraho ndetse no guhabwa n'impanuro n'abayobozi bibukijwe kuzaba aba mbasaderi beza b'u Rwanda ndetse bakihesha agaciro.

" Tuganiriye ku bitatu icya mbere n'imyitwari yanyu n'uko mugiye kwiga, ibyo byose bizabazamurira izina ry'igihugu, icya nyuma ntihazagire uzabacamo ashaka kugambanira igihugu ngo mu mwemerere uzashaka kubizamo muzamuvuge." - Nyamutera Innocent umunyabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gitega


Umuyobozi w'umurenge wa Gitega aganiriza uru rubyiruko

Yakomeje ababwira ko niyo bagira amahirwe yo kubona ibyo bakora, ko badakwiyw kwibagirwa igihugu cyabo abibutsa ko ari imbaraga z'igihugu zubaka vuba. 

Ibiganiro byagiwe bitangwa byibutsaga uru rubyiruko rugiye gukomereza amasomo yabo muri ibi birwa, ko badakwiye kuzashukishwa n'ibyo bazabona bidasanzwe ndetse no kuzagendera kure abashaka kubangiriza ubuzima. Bibukijwe gukorere hamwe 'Never Walk Alone'.

Tuganira na Alphonse Habimana umuyobozi w'ishuli cya Kigali Leading TVET School yadutangarije  igihe aba banyeshuri bazamara n'impamvu umubare wiyongereye ugereranyije na mbere. Yagize ati:

"Aba banyeshuri bagiye kwiga mu birwa bya Mauritius bazamarayo amezi 18, kuko biga Porogarame yitwa Confederation of Tourism & Hospitality (CTH) yo mu bwongereza, nubwo babyigira muri Mauritius niho banakorera imenyereza mwuga kuko biga banayikora."


Umuyobozi w'ishuri rya Kigali Leading yasabye aba bayeshuri kuzatanga urugero rwiza ndetse bakazajya babagisha inama mubyo bazifuzagukora


Ibu bufanye bwavuye ku masezerano iki kigo gifitanye n'ishuri ryo muri Mauritius 


Abanyeshuri bagiye gukomereza amasomo yabo mu birwa bya Mauritius 


Ushinzwe umutungo yababwiye ko bagiye kwiga bakwiye kwita ku bintu bibiri, aribyo kwiga kumenya aho bazaruhukira, ababwira ko icya gatatu bazinjiramo kizaba ari ikigeragezo. Abasaba kuzagerageza kumenya uko bazitwara kandi neza.



N'ubwo ari abakobwa beza n'abasore beza bibukijwe kutaziyangiriza ubuzima bwabo

Aba banyeshuri bahawe itike na Visa bizabafasha kwinjira mu birwa.

Ku nshuro ya mbere hagiye abanyeshuri batanu, iya kabiri hagiye abanyeshuri icyenda. Umubare munini wagaragaye kuri iyi nshuro ya Gatatu watewe n'ibyifuzo by'abana bifuzaga kujya kuminuriza muri ibi birwa. Kuri iyi nshuro hagiye abanyeshuri babiri bazafashwa buri kimwe cyose (Full Scholarship) n'aho abandi 28 bazafashwa 1/2 cy'ibyo bakenera mu myigire yabo.




Aba banyeshuri  bagiye baganira n'itangazamkuru akari ku mutima wabo ni ugukoresha neza aya mahirwe bahawe 



Ifoto y'u Rwibutso

Kanda hano urebe urugendo twagiye tugirana n'abanyeshuri ba Kigali Leading TVET School School biga urukerarugendo










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND