Iminsi itatu irenze ku munsi w’igitaramo Luwano Tosh [Uncle Austin] yatangaje kuwa 27 Kamena 2019. Yavugaga ko tariki 21 Ukuboza 2019 izasiga akoze igitaramo cye bwite nyuma y’imyaka itandatu aririmba mu bitaramo n’ibirori yatumiwemo.
Mu kiganiro na INYARWANDA, kuri uyu wa 24 Ukuboza 2019, Uncle Austin yatangaje ko kimwe mu byatumye asubika iki gitaramo ari uko ahari kubera igitaramo hari kuvugururwa.
Yavuze ko atifuza gutangaza ahari kubera iki gitaramo
n’abahanzi yari kwifashisha.
Uncle Austin amaze igihe kinini mu muziki! Ni umwe mu bafashije mu rugendo rw’iterambere rw’umuziki nyarwanda, nanubu aracyabikora. Hari abahanzi nyarwanda benshi bamucyesha intambwa bateye.
Kuwa 04 Kamena 2012 yakoze igitaramo cye cya mbere yamurikiyemo Album yise ‘Nzakwizirikaho ibihe byose’, cyarimo abahanzi b’abanyarwanda nka Tom Close, Kitoko, Urban Boys, Knowless Butera, Jay Polly, King James, Riderman, Dream Boys, Queen Cha, Pacson, Kamichi, Fireman, itsinda rya The Brothers ryasenyutse n’abandi.
Muri iki gitaramo kandi yari yagitumiyemo abahanzi bo muri Uganda, barimo umuhanzikazi Jacky Chandiru wari mu bihe byiza bye by’umuziki icyo gihe, ndetse n’itsinda rya Radio (witabye Imana) na Weasel.
Mu 2013 nabwo uyu muhanzi yakoze ikindi gitaramo gikomeye yamurikiyemo Album yise ‘Uteye ubusambo’. Ni igitaramo yari yatumiyemo abahanzi nyarwanda bakomeye ndetse na Bebe Cool wo muri Uganda.
Uncle Austin mu bihe bitandukanye yagiye ashyira hanze indirimbo zamwaguriye igikundiro. Yakoranye bya hafi n’abahanzi nyarwanda ndetse n’abanyamahanga ibihangano byamufashishije kumenyekana birushijeho.
Ni umuyobozi w’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya The Management Ent. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Ibihe byose’, ‘Uteye ubusambo’, ‘Nzakwizirikaho’, ‘Ndagukunda nzapfa ejo’, n’izindi nyinshi.
Uncle Austin uherutse kwegukana igihembo muri Salax Awards yasubitse gukora igitaramo cye bwite muri uyu mwaka
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'CLOSER' YA UNCLE AUSTIN, MEDDY NA BURAVAN
TANGA IGITECYEREZO