RFL
Kigali

Dj Toxxyk, Kivumbi King na Angell bifashishije Miss Mutoni mu mashusho y’indirimbo ‘Pull up’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/12/2019 20:59
0


Dj Toxxyk, Kivumbi King na Angell Mutoni bahuje imbaraga bakorana amashusho y’indirimbo ‘Pull up’ basohoye, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019.



Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Danny Beats. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Eazy Cuts.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Pull up’ agaragaramo Miss Mutoni Queen Peace wabaye umukobwa ukunzwe mu irushanwa rya Miss Supranational 2019. Uyu mukobwa ari no ku rutonde rw’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ntiyahirwe.

Aherutse kugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Rusaro’ y’umuhanzi Ruti Joel. Iyi ndirimbo ivuga ku nkuru y’urukundo rwa Ruti Joel n’umukobwa bakundanye mu gihe cy’umwaka umwe ariko baza gutandukana, aramukumbura.

Dj Toxxyk usanzwe ubarizwa muri Dream Team Djs, yabwiye INYARWANDA ko imyaka itanu ishize ari inshuti na Angel Mutoni ku buryo byamworoheye kumugezaho igitekerezo cyo gukorana indirimbo.

Yavuze ko kwifashisha Kivumbi King muri iyi ndirimbo byaturutse kuri Angell Mutoni wamubwiye ko ari umuhanzi w’umuhanga waryoshya indirimbo ‘Pull Up’.

Muri iyi ndirimbo Dj Toxxyk ntaririmba, avuga ko ijwi rye ryagize ikibazo nayo mpamvu atumvikana aririmba muri iyi ndirimbo.

‘Pull Up’ ibaye indirimbo ya kabiri Dj Toxxyk asohoye nyuma y’indirimbo ‘Happy Faces’ yakoranye na Davis D. Uyu musore amaze iminsi avanga umuziki mu bitaramo bikomeye yanatumiwe gucuranga mu gitaramo Fally Ipupa azakorera i Kigali.

Dj Toxxyk avuga ko iyi ndirimbo ‘Pull Up’ ayitezeho gususurutsa abanyabirori mu mpera z’uyu mwaka n’abanyarwanda babarizwa mu mahanga.

Dj Toxxyk yasohoye amashusho y'indirimbo 'Pull Up'

Kivumbi King umuhanzi mushya utanga icyizere mu muziki w'u Rwanda

Angell Mutoni umuhanzikazi umaze igihe mu muziki wubakiye ku njyana ya Hip Hop

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "PULL UP" YA TOXXYK, KIVUMBI KING NA ANGELL MUTONI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND