Itabaza ni imwe mu makorali akora umurimo w’ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu buryo bw’indirimbo, ibarizwa mu itorero rya Pantekoti mu Rwanda (ADEPR) mu rurembo rw’Amajyepfo, itorero ry’akarere rya Huye, paruwasi ya Taba mu mudugudu wa Taba mu mugi wa Huye.
Korali itabaza yo muri ADEPR Taba yateguye igiterane gikomeye cyo gushima Imana yanatumiyemo korali Itabaza yo muri ADEPR Gahogo, ni igiterane bamaze igihe bategura kandi bizeye neza ko
kizatanga umusaruro mu buryo bw’umwuka.
Kuri ubu, Korali Itabaza iri mu
myiteguro y’iki giterane aho yanatumiyemo umuvugabutumwa Pastor
Niyonshuti Theogene (Inzahuke) ari na we uzabwiriza muri iki giterane, abahanzi
batandukanye barimo Thacien Titus, Aaron hamwe n’ipfundo ry'amahoro, amakorali
atandukanye harimo Korali Itabaza y’i Gahogo ndetse na korali Iriba yo kuri uwo
mudugudu.
Ni igiterane kizaba tariki 22 Ukuboza 2019 guhera saa munani z’amanywa, kikazabera mu nzu mberabyombi y’akarere ka Huye. Korali Itabaza yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo mu mwaka wa 1997, ikaba yarashinzwe nyuma yo guhuza icyari korali y’urubyiruko na korali yari ivutse icyo gihe yiganjemo abantu bakuru bari bubatse ingo nyuma ikaza guhabwa izina “ITABAZA”
Amafoto ya korali Itabaza ADEPR Taba yanateguye igiterane
TANGA IGITECYEREZO