Kigali

Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro ryamuritswe mu gitaramo abashyize itafari ku muziki w’u Rwanda bashimiwemo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/12/2019 12:57
1


Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro (RSJF) ryamuritswe ku mugaragaro mu gitaramo abagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’umuziki nyarwanda bashimiwemo, bavuga akari ku mutima.



Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ry’uyu wa 06 Ukuboza 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali mu ihema rya Akagera. Iki gitaramo cyateguwe mu rwego kumurika Ihuriro ry’abanyamakuru bakora Imyidagaduro bihurije hamwe muri uyu mwaka wa 2019.

Ni igitaramo cyaririmbyemo abahanzi b’amazina azwi bemeye gushyigikira no gutanga umusanzu wabo mu kumurika Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Imyidagaduro, barimo Bruce Melodie, Alyn Sano, Victor Rukotana, P-Fla, Lucky Koko, Tom Close, Senderi Hit, Ruti Joel n’abandi.

Nubwo ubwitabire butari bukanganye kitabiriwe n’abakinnyi ba filime, abakina ikinamico n’abandi bafite aho bahurira n’ubuhanzi mu ngeri zitandukanye.

Ntirenganya Gentil Gedeon wavuze mu izina ry’abanyamakuru b’Imyidagaduro, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga ihuriro kimaze igihe kinini ariko ko cyagiye gikomwa mu nkokora n’ibintu bitandukanye byanatumye aba banyamakuru batihuriza hamwe nk’uko byifuzwaga igihe kinini.

Yavuze ko iki gitekerezo cyashyizwe mu bikorwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 hashyirwaho inzego, hatorwa amategeko ndetse hashingwa n’umuryango. Avuga ko muri Gashyantare 2019 ari bwo habaye inama rusange y’abanyamuryango bashyize umukono ku itegeko rishingiro ry’umuryango.

Yashimye uruhare rw’abanyamakuru b’imyidagaduro bitanze ihuriro rikamurikwa ku mugaragaro ku nkunga ya White Club iherereye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro ryubakiye ku ntego eshatu.

Yagize ati “Kuba ubushobozi bw’umunyamakuru w’imyidagaduro mu Rwanda mu bijyanye n’ubushobozi bwo mu mifuka ndetse n’ubujyanye no mu mutwe. Harimo kandi n’ubujyanye no gushyira hamwe kugira ngo tubashe gukora akazi kacu neza. Intego yindi ni ukugira ngo tuzamure urwego rw’umuziki by’umwihariko hano mu Rwanda.”

Yavuze ko Ihuriro ry’abanyamakuru b’Imyidagaduro ryanatekereje gushimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rw’umuziki w’u Rwanda ariko abari ku isonga ari umuhanzi Senderi Hit wagaragaje gudacika intege mu gihe cyose amaze mu muziki akotanira gutera imbere nk’abandi.

Hashimiwe kandi umuhanzi Tom Close wabaye impirimbanyi y’uruganda rw’imyidagaduro kuva yunze ubumwe n’indangururamajwi. Mushyoma Joseph [Boubou] Umuyobozi wa East Africa’s Promoters yashyikirijwe ishimwe ashimirwa ko yahaye agaciro umuziki w’u Rwanda akawumenyekanisha kugeza n’ubu.    

Alex Muyoboke yashimiwe nk’inararibonye imaze imyaka 15 idakura mu rugendo rw’umuziki w’u Rwanda. Bavuze ko yafashije benshi mu bahanzi nyarwanda kwiteza imbere abinyujije mu kubagira inama, kubafasha gutera ibitaramo, kumurika Album n’ibindi bikorwa byabinjirije agatubutse.

Umunyamakuru Tidjara Kabendera w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yashimiwe nk’umunyamakuru mwiza waharaniye iterambere ry’umuziki w’u Rwanda kuva atangiye kusa ikivi cy’umubyeyi. Bavuze ko yagaragaje kudacika intege mu gihe cyose amaze yaguye urukundo rw’umuziki.

Ihuriro ry'Abanyamakuru b'Imyidagaduro ryamuritswe!

Alex Muyoboke washimiwe ku bw’uruhare rwe mu rugendo rw’iterambere ry’umuziki, yatangaje ko mu gihe cy’imyaka irenga 15 amaze mu ruganda rw’umuziki nyarwanda ari bwo bwa mbere ashimiwe umuhate n’urukundo yagaragaje afasha abahanzi nyarwanda kwiteza imbere.

Muyoboke yavuze ko ategura imurikwa rya Album ya Tom Close yarebereraga inyungu ze yiyambaje Mushyoma Joseph washoyemo amafaranga bahomba Miliyoni 8 Frw. Yavuze ko n’ubwo abyina avamo ariko abona ko Ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro rizahindura byinshi mu myaka iri imbere.

Yavuze ko mu mwaka wa 2005 yagiriye inama Senderi Hit yo gukora umuziki awukunze kandi agaharanira ko iterambere ry’umuziki w’u Rwanda rigerwaho. Yavuze ko mu cyiciro cy’abanyamakuru yatangiye akorana nabo hasigaye Tidjara Kabendera wo kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Umuhanzi Senderi Hit we yasabye abanyamakuru bibumbiye mu ihuriro kugaragaza itandukaniro mu murimo bakora n’abandi banyamakuru batabarizwa muri iri huriro. Yavuze ko umwaka wa 2020 ukwiye kubabera uw’amahirwe no gukora birushijeho ibyo bari basanzwe bakora.

Ati “Ndabashimiye cyane ubu igihembo mwampaye ni icy’agaciro gakomeye mu buzima bwanjye n’umuziki wanjye. Ubu ngiye guhatana birenze mu muziki nkomeze nkore umuziki ufitiye abanyarwanda akamaro harimo ubutumwa bufitiye akamaro urubyiruko n’igihugu.”

Yungamo ati “Iki gihembo mwampaye ni ikimenyetso cy’uko ngomba guhindura imikorere ikava mu kujenjeka.” Yahamije ko umuziki ugiye kumutunga ‘byanga byakunda’.

Umuhanzi Ruti Joel ubarizwa mu Itorero Ibihame by'Imana yifashishije gakondo yatanze ibyishimo muri iki gitaramo

Victor Rukotana uherutse gusohora amashusho y'indirimbo "Umubavu" yaririmbye mu gitaramo cyo kumurika Ihuriro ry'Abanyamakuru b'Imyidagaduro

Tom Close yashimiwe nk'impirimbanyi y'uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda

Mushyoma Joseph Umuyobozi wa East Africa's Promoters yashimiwe ku bwo kumenyekanisha umuziki nyarwanda

Alex Muyoboke yavuze ko mu myaka 15 ashize yunze ubumwe n'umuziki nyarwanda ari bwo bwa mbere ashimiwe

Senderi Hit uherutse kugirwa Ambasaderi wa Airtel yashimiwe ku bwo kudacika intege mu rugendo rw'umuziki yahuriyemo na byinshi

Abayobozi ba White Club Umuterankunga Mukuru w'igitaramo cy'Ihuriro ry'Abanyamakuru b'Imyidagaduro

Tom Close yaririmbye muri iki gitaramo yibutsa ibihe by'indirimbo ze zakunzwe

Bruce Melodie, umuhanzi wahiriwe muri uyu mwaka unafitanye amasezerano na kompanyi enye yo kwamamaza ibicuruzwa byabo

Umuhanzikazi Lucky Koko uzwi cyane muri 'Karaoke' yaririmbye muri iki gitaramo anoza ijwi

Umuraperi Mr Kagame uherutse gusohora indirimbo 'Igorofa'

Mc Phil Peter yongorera Lil Pack wari umusangiza w'amagambo muri iki gitaramo

Umuraperi P Fla yagaragaje ko yari akumbuwe mu bitaramo

Gentil Gedeon wavuze mu izina ry'abanyamakuru b'imyidagaduro mu Rwanda

Dj Edwin wifashishijwe mu kuvanga umuziki muri iki gitaramo cyamurikiwemo Ihuriro ry'Abanyamakuru b'Imyidagaduro

Umuhanzikazi France wo muri Future Records yari muri iki gitaramo




Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengiyumva emmanuel4 years ago
    nukuri pe turashimira uburyo mudahwema kutugaragariza ibyishimo gusa nifuza ko no mucyaro mwazajya mudutegurira ibyo bitaramo murakoze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND