Kigali

Abahanzi 10 ba Hip Hop bazarushanwa mu Iserukiramuco rizaririmbamo Bull Dogg na Angel Mutoni

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2019 9:28
1


Abahanzi 10 bakora injyana ya Hip Hop bazarushanwa bahembwe mu gitaramo cy’Iserukiramuco rya Hip Hop ryateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EURw) rizaririmbamo umuraperi Bull Dogg na Angel Mutoni.



Ni ku nshuro ya mbere Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EURw) uteguye iri serukiramuco rya Hip Hop muri gahunda ya “European Autumn of Culture ya 2019”.

Iri serukiramuco rizaba ku cyumweru tariki 08 Ukuboza 2019 kuri Maison des Jeunes Kimisagara guhera saa kumi z’umugoroba (16h:00’), kwinjira ni ubuntu.

Angel Mutoni, Bull Dogg, Dj Infinity, Producer Pastor P na Producer Takis wo mu Bubiligi bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco.

Angel Mutoni ugiye kuririmba muri iri serukiramuco aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Mbwira” yabanjirijwe n’indirimbo “Inzozi”, “Tell em”, “No Filter” n’izindi.

Umuraperi Bull Dogg ari mu bakomeye mu Rwanda, yakunzwe mu ndirimbo nka “Nk’umusaza”, “Raporo”, “Kaza roho”, “Mpe enkoni” n’izindi.

Kuwa 20-24 Ugushyingo 2019 Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'uburayi mu Rwanda (🇪🇺🇷🇼) ufatanyije na Ambassade z'Ibihugu bigize uyu muryango, batangije Iserukiramuco rya Sinema rya 2019.

Iri serukiramuco ryabereye i Kigali kuri Century Cinema, Club Rafiki i Nyamirambo no kuri Girl Guides Association i Gikondo. Ryabereye kandi mu bigo by'urubyiruko by'uturere twa Rubavu, Rwamagana na Nyanza. Muri iri serukiramuco herekanwe filime 15 zatoranyijwe i Burayi no muri Afurika.

Umuhanzikazi Angel Mutoni azaririmba mu Iserukiramuco rya Hip Hop

Umuraperi Bull Dogg






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cudsqrppsb1 year ago
    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND