Ingabire Habibah witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ntabone amahirwe yo kurenga ijonjora, yagaragaje ibyishimo bikomeye biri mu nzira ye mu minsi iri imbere aho yitegura kwibaruka imfura ye.
Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2019 yashyize amafoto abiri kuri konti ya instagram agaragaza ko yitegura kwibaruka imfura. Ntiyavuze niba ari umuhungu cyangwa se ari umukobwa, gusa yavuze ko ari “Ibyishimo bya nyabyo biri mu nzira." Yongeyeho ati "Imana ishimwe.”
Ifoto ya mbere imugaragaza mu nseko nziza afashe ku nda ayitegereza. Ifoto ya kabiri ararebana n’uwamufashe amafoto ariko afashe ku nda. Yambaye imyenda yinganjemo ibara ry’umukara ndetse yisize ibirungo by’ubwiza.
Ni nkuru yakiriwe neza na benshi bamukurikira ku
rubuga rwa instagram. Atangaje ko yitegura kwibaruka mu gihe hashize hafi
ukwezi kumwe n’igice akorewe umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah mu idini
ya Islam asanzwe abarizwamo.
Uyu muhango wabaye Kuwa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 aho yasabwe aranakobwa umugabo we w’umunya-Sudan adahari. Ni mu birori byitabiriwe n'abatageze ku 100.
Ingabire Habibah yaserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2017 ataha amara masa. Byari biteganyijwe ko akora ubukwe mu Ukwakira 2019 gusa ntabwabaye.
Ingabire Habibah yagaragaje ko yitegura kwibaruka imfura
Ingabire Habibah ku munsi we wo gusabwa no gukwa
TANGA IGITECYEREZO