Ubucyerarugendo ni imwe mu nzira zibyazwa amafaranga n’ibihugu byinshi ku Isi bikaba umwihariko mu bihugu bya Afrika. Afrika y'Epfo iri ku isonga mu bihugu bisurwa cyane muri Afrika. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibihugu 10 bikunzwe na ba mucyerarugendo muri Afrika muri uyu mwaka wa 2019.
Afrika ni wo mugabane usurwa cyane ku Isi. Benshi basura uyu
mugabane bitewe n’ahantu hagiye hatangaje ndetse n'imibereho isa n'iyoroshye, gusa
kenshi usanga nubwo aha hantu haba hateye amabengeza haba hanahendutse cyane
ugereranije n’ahandi hantu heza ku yindi migabane. Ibi ni nabyo bituma benshi
bakunda kuza kuhafatira ibiruhuko.
Igihugu cya Afrika y'epfo kiri ku isonga mu gusurwa na benshi
kuri uyu mugabane wa Afrika. Iki gihugu gifite ahantu heza ho gusura ndetse
hakaniyongeraho ko ari cyo gihugu gifite ibikorwaremezo byateye imbere
ugereranije n’ibindi bihugu bya Afrika. Aha twavuga imihanda myiza ndetse n’amahoteli
agezweho kandi afite buri kimwe cyose umusirimu wese yakenera, ibi ni nabyo biba
intandaro yo kuganwa na benshi.
Mu gutondeka ibi bihugu hagendewe ku mubare ibi bihugu bisurwaho ndetse n'akayabo bakura muri aba bakerarugendo babisura. Nk'uko tubikesha urubuga rwa africanify.com igihugu kiyoboye ibindi ni Afrika y'epfo isurwa n'abasaga miliyoni 16.85 bya ba mukerarugendo buri mwaka. Ibishimagirwa na benshi ni uko iki gihugu bitewe n'urwego kigezeho byanatumye mu mwaka wa 2010 cyakira igikombe cy’umupira w'amaguru cy’Isi. Mu gukora uru rutonde twifashishe imbuga nka africanify.com, myjoyonline.com na earthlifeexpeditions.com
1. South Africa
2. Egypt
3. Morocco
4. Tanzania
5. Mauritius
6. Kenya
7. Ethiopia
8. Tunisia
9. Zimbabwe
10. Uganda
Sources: Africanify.com, maketimetoseeworld.com na myjoyonline.com
TANGA IGITECYEREZO