Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip Hop, ufatwa na benshi nk’intwari ndetse akanabera benshi ikitegererezo n’ubwo atariri ku isi, Tupac (2Pac) Shakur yavuye mu buzima tariki 13/09/1996. Imyaka igera kuri 24 irashize atabarutse. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amateka ye, udushya n’ibintu bidasanzwe byamuranze.
Tupac Amaru Shakur cyangwa 2pac cyangwa Pac cyangwa se Makaveli yavutse ku itariki ya 16 Kamena 1971 avukira Harlem agace ka Manhattan muri New York. Akomoka kuri , Afeni Shakur na Billy Garland. Uyu mu rapper yabereye benshi urugero kandi benshi bigana ibikorwa bye haba mu kwamabara nkawe, kuvuga nkuko yavugaga ndetse no kujyenda nkuko yabikoraga benshi bavutse yaritabye Imana, byose ntakindi kibitera uretse ubushongore n’ubukaka yari yarubatse muri iyi njyana ikunzwe kuvuga ko ivugira abashonji ndetse na babaye (HIP HOP).Nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubivuga ngo amazina ya 2pac nyakuri yaba ari “Lesane Parish Crooks”, ryaje guhindurwa kuko ngo nyina yatinyaga ko abanzi be bazagirira umwana we nabi dore ko yari anafitanye ibibazo na guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Billy Garland ari na we papa wa 2pac akajya kubana na Mutulu Shakur ni bwo ngo amazina ya 2pac yahinduwe.
2pac yatangiye guhura n’ibibazo kuva akiri umwana, yavutse sekuru Elmer "Geronimo" Pratt, yaratawe muri yombi ashinjwa kwica umwarimu mu mwaka w’1968, mu gihe umugabo wa mama we na we yari ari ku rutonde rw’abantu bashakishwaga na FBI mu mwaka w’1982 akaba yarashinjwaga kuba yarafashije mushiki we gutoroka uburoko ubwo yari afunze na we ashinjwa kwica umuntu. Mutulu yaje gutabwa muri yombi mu mwaka w’1986. 2pac yari afite abavandimwe batatu bari no muri zimwe mu ndirimbo ze.
2Pac n'umuryango we
Mu mwaka w’1986, umuryango wa 2Pc wavuye Harlem wimukira i
Baltimore muri Maryland, icyo gihe yari arangije umwaka wa kabiri w’amashuri
yisumbuye. Bageze Baltimore yagiye mu ishuri ryigisha ubugeni yiga ibijyanye no
gukora imivugo ndetse na Jazz. Igihe yigaga muri iri shuri, 2pac yahawe ibihembo bitandukanye by’uko ari
we wari umuraperi mwiza kuko habaga ibitaramo. Muri iri shuri kandi yibukwa
nk’umwana wamenyekanye kubera kwitwara neza mu bandi bana, kumenya kurapa no
gushobora kumenyerana n’abandi bana uko baba bameze kose.
2pac yakundanye na Jada Pinket ubu witwa Jada Pinkett Smith
(umugore wa Will Smith) bakiri abana, kugeza igihe 2pac yapfiriye. Muri
documentaire Tupac: Resurrection, Shakur yaravuze ati “Jada ni umutima wanjye,
azaba inshuti yanjye mu buzima bwanjye bwose”. Pinket na we yamwitaga inshuti
ye. Akanavuga ko yari nk’umuvandimwe we, ngo kuko ukuntu babanaga byari birenze
n’ubucuti busanzwe. 2pac yanditse ibitabo n’imivugo kuri Pinket bigaragaza
ukuntu yamukundaga, ndetse bakiri no ku ishuri bahoraga bajyana mu birori.
2Pac yagiranye ibihe byiza na Jada Pinket smith
Mu 1988, umuryango we wimukiye Marin City muri California,
ahita ajya mu ishuri rya Tamalpais High School.
Mopreme Shakur umuvandimwe wa 2 pac
Mu 1993 yakoze itsinda ryari ririmo Big Syke, Macadoshis, umuvandimwee we Mopreme Shakur, na Rated R. Iri tsinda bakoranye album imwe “Thug Life: Volume 1” mu mwaka w’1994 ikaba yarakunzwe cyane. Muri iyi album kandi harimo indirimbo "Pour Out a Little Liquor” ya 2pac yakozwe na Johnny "J" Jackson wahise unamukorera album yakurikiyeho “All Eyez on Me”.
Umuziki wa 2pac wibandaga cyane ku birabura, ubwigenge, akarengane, ubukene n’ubugome bw’abapolisi.
Tupac yahuriye na Janet Jackson muri filimi Poetic Justice
Bamwe mu bantu 2pac yashakaga kwigana harimo William Shakespeare, Niccolò Machiavelli, Donald Goines, Sun Tzu, Kurt Vonnegut, Mikhail Bakunin, Maya Angelou, Alice Walker, na Khalil Gibran nk’uko yabigaragazaga mu ndirimbo ze.
2pac yagiranye ibibazo bitandukanye na leta, akenshi akaba yarabazwaga amagambo ari mu ndirimbo kenshi wasangaga avuga abagabo b ‘abirabura. Kenshi iyo mu bitaramo bye habaga ikintu kitagenze neza kuko hari n’igihe abantu barwanaga bashaka ko abasinyira autographe bakanarasana ibi byose byaramubabazaga rimwe na rimwe bakanamufunga akanatanga amafaranga menshi y’amande."2Pac"Tupac yakunze kugirana ibibazo na Leta byatumaga afungwa kenshi bya hato na hato
Mu Ugushyingo 1994 habura umunsi umwe ngo aburane icyaha cy’ubusambanyi yaregwaga yarashwe inshuro eshanu ku bw’amahirwe ntiyapfa, nyuma yo kuva mu bitaro byahise bimwakira amaze kuraswa yahise ajya mu rukiko kuburana ibyaha bigera ku icyenda yaregwaga, ahamwa na bitatu, ku bindi bitandatu aba umwere. Yahise akatirwa igifungo kiri hagati y’umwaka n’igice n’imyaka ine n’igice kubera icyaha cy’ubusambanyi cyari cyamufashe.
Kuva mu mwaka w’1995 yakoraga igihano mu buroko anasohora
album “Me Against the World”. Yabaye iya mbere kuri billboard. Undi muntu
wakoze album igakundwa kandi ari muri prison nyuma ya 2pac ni Lil Wayne. Ngo
2pac igihe cyose yari ari mu buroko bagenzi be bamubwiraga ibya illiminati.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 7/09/1996, 2Pac yazindutse yerekeza mu mujyi wa Las Vegas ubarizwa muri Leta ya Nevada, kugira ngo abashe gukurikira umukino wa Boxe, warimo guhuza inshuti ye Mike Tyson na Bruce Seldon.
Akigera Las Vegas mu masaha y’amanywa yahise afata icyumba
muri Hotel izwi cyane yitwa Luxal Hotel Casino. Uwo murwano wari witezwe
n’abantu benshi ku buryo MGM Grand Hohel yari kuberamo yari yakubise yuzuye.
Tupac na Suge Knight wari boss we akanaba inshuti ye
Abantu batangiye gusohoka banyuranamo bamwe bijujuta. 2 Pac, Suge Knight ndetse n’abo bari kumwe, batangiye gusohoka na bo bageze ku muryango, habayeho kurwana gutunguranye hagati ya 2 Pac n’abo bari kumwe, aho bacakiranye na Orlando Anderson umusore w’umuraperi wo mu gace ka Compton i California hamwe n’inkoramutima ze.
Imirwano yahagaritswe n’abarinzi ba Hotel ku bw’amahirwe, 2 Pac ahita yerekeza ku cyumba cye aho yari asanze fiancé we Kadada Jons. Amaze guhindura imyambaro , 2 Pac na Suge Knight bahise berekeza mu gace ka Paradise Valley mu Mujyi wa Las Vegas, kuri Villa y’akataraboneka ya Suge Knight.
Muri ako kanya umwe mu basore batatu bari bari mu modoka
y’imbere, yahise asohora umutwe mu idirishya ry’imodoka, arekurira urufaya
rw’amasasu agera kuri 13 ku modoka 2Pac na Suge Knight bari barimo.
2 Pac mu gushaka guhungira mu mwanya w’inyuma
ntibyamworoheye kuko yari yambaye umukandara wo mu modoka, bituma ahita afatwa
n’amasasu atatu. ntiyari yambaye umwenda umurinda gukomeretswa n’amasasu kandi
ubusanzwe yarasanzwe awuhorana. Suge Knight bari bicaranye we yarashwe ahagana
kw’irugu, ndetse n’amapine abiri y’imodoka araraswa. Ababarashe bahita bava aho
bihuta cyane, bafata umuhanda w’ahitwa Coverlane.
Mu buhamya Suge Knight nyuma yo kurokoka yabwiye urukiko,
avuga ko bakimara kuraswa, yabajije 2 Pac niba ameze neza, maze ngo bitewe nuko
2Pac yabonaga amaraso menshi ku ijosi rya Suge Knight, aramusubiza ati:’’Ni
njyewe warashwe cyangwa ni wowe? Ndabona bakurashe mu mutwe”.
Bitewe no kumva urufaya rw’amasasu Polisi yahise ihagera
berekeza kwa muganga, ariko kubera umuvuduko mwinshi mu nzira bakoze impanuka
amapine yari yasigaye ari mazima nayo aratoboka, batabarwa n’ingobyi y’abarwayi
yahise igera aho maze bose berekeza ku bitaro.
Nk’uko abaganga babitangaje, ngo mu nzira bagana ku bitaro
2Pac yagendaga avuga ngo ndapfuye, simbasha guhumeka. Kwa muganga bahise
bamubaga inshuro eshatu, ngo barebe ko bahagarika kuvira imbere, banamuvanamo
igihaha cy’iburyo.
Iminsi igera kuri 6 yamaze muri koma, MC Hammer, Mike Tyson, Jasmine Guy, Pasiteri Hary Chalton ndetse na Mama we Afeni Shakur, basimburanaga kuza kumusura bose bakahava n’amarira menshi. Bitewe no gukomereka bikabije, kuwa gatanu itariki ya 13/09/1996, saa kumi z’ijoro zirenzeho iminota itatu 2Pac Amaru Shakur yashizemo umwuka.
Hari mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo ubwo umubyeyi we
yahageraga agashyikirizwa umurambo. Hakozwe imihango yoroheje i Las Vegas, aho
umurambo wa Amaru 2 Pac Shakur watwitswe, bikaba bivugwa ko ivu rye ryahise
rijugunywa mu Nyanja. Ntabyo kumushyingura ku mugaragaro byabayeho. Bivugwa ko
kandi nyuma yo gutwika umubiri wa 2pac, bimwe mu bisigazwa bye abagize itsinda
ryari inshuti ze kuva kera babivanga na Marijuana(urumugi) bakajya babinywa.
Umuntu wishe 2pac ntiyashakishijwe cyane kuko umuryango we
utabishatse gusa bakeka ko yishwe nabari bigeze kumurasa mbere n’ubundi ariko
ntapfe. Kuva 2pac yapfa yabaye umu
martyr mpuzamahanga nka Bob marley na Che Guevara, ubuzima bwe bwatumye habaho
abitwa Tupacistas ku mihanda ya Bresil, ibikuta byo kumwibuka byubatswe ahantu
hatandukanye muri Espagne, ubudage na Bresil, ndetse no kwambara bandana ku
rubyiruko rwo muri Africa y’epfo n’ahandi bikorwa nk’urwibutso rwa 2pac. Uyu
mugabo wavuye mu bazima akiri muto yatabarutse afite imyaka 25, ikindi nuko yitabye
Imana ntamwana arabyara.
Ibivugwa ku waba
yarahitanye 2pac
N’ubwo 2Pac atakiriho haracyibazwa n’ubu icyihishe inyuma y’urupfu rwe. Umwe mu bari inkoramutima ze “Yafeo Kadafi Fara”, wari no mu bari bamuherekeje igihe yaraswaga, yavuze ko yari yiteguye gutanga ubuhamya, kuko yiboneye n’amaso ye ababarashe, ariko nyuma y’amezi abiri atangaje ibyo, umurambo we waje gutoragurwa i New Jersey.
Bamwe bavuga ko 2Pac yaba yarishwe n’aba Gangstar bagenzi be, abandi bakavuga ko yaba yarishwe kubera nyina yaba yarahoze ari umu Black Panthers, ku rundi ruhande hacyekwa ko Suge Knight yaba yari yihishe inyuma y’urupfu rwa 2 Pac kubera umwenda w’ikirenga yaba yari amubereyemo ariko uyu yakunze kubihakana avuga ko ari ukumushinyagurira, abantu kandi ntibashira amakenga itsinda rya Bad Boys ryo mu mujyi wa New York ryari rikuriwe nuwo bita Sean John Combs wamenyekanye cyane nka Puff Daddy, P. Diddy.
Ibi bakaba babivuga bitewe n’ubwumvikane buke bwari buri
hagati ya 2Pac ndetse na Christopher Waless uzwi ku izina rya Notorious BIG
abandi bati “2Pac yashatse kwigana
Elivis Presley ntiyapfuye ahubwo arihishe”.
Bimwe mu bihembo byahawe
2Pac mu rwego rwo kumwibuka
-Muri 2005 Rolling Stones Magazine yatoye 2pac nk’umuhanzi wa 6 udapfa
-MTV yamugize uwa kabiri ku rutonde rw’aba MC bakomeye b’ibihe byose
-Yabaye No.3 mu bahanzi 50 ba hiphop bakomeye.
-Muri 2003, yahawe igihembo cy’umu MC wa mbere atowe n’abafana
-2006, yahawe igihembo n’iserukiramuco mpuzamahanga y’amafilime kubera ijwi rye no gukina ku bijyanye n’ivangura ry’uruhu n’ubwoko. Iki gihembo cyashimishije cyane Nyina.
Na nubu hari abateremera iby'urupfu ry'uyu muraperi kuko hagiye handikwa inkuru nyinshi ndetse n'abatangabuhamya bavuga ko 2pac yaba aba mu gihugu cya Mexico gusa abandi bakabihakana ndetse iyi nkuru bayamaganira kure, icyo benshi bemeza ni uko yarashwe ndetse n'umubiri we ugatwikwa.
Inkuru yavuguruwe ivuye mu bubiko bwa InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO