Ubuhanga bw’umuhanzi, igikundiro cye, uko yitwara ku rubyiniro, indirimbo ze n’ibindi bimutambutsa henshi akambuka imigezi n’inzuzi. Inganzo ye ituma akundwa, akambikwa imidali ariko ntibikwiye kugarukira ku ijwi gusa ahubwo bikwiye kumuha icyubahiro no kugira icyo yinjiza mu mufuko.
Muri 2012 abahanzi b’abanyarwanda bihurije hamwe maze bakora indirimbo bise ‘Imvune z’abahanzi’. Igitero cya mbere giterura kivuga giti "Uwavuga izimvune z’abahanzi uko bandika bibagoye, imitima ibabaye....."
Abahanzi ntabwo bandika ngo birangirire aho, bakora n'ibitaramo ibyo biteguriye cyangwa batumiwemo. Umwe mu bavuga ku mvune z’abahanzi muri iki gihe Meddy ari imbere.
Ibitararavuzwe! Uyu muhanzi akigera i Kigali yasabye ko Sebeya Band yongerwamo abantu babiri, bari icyenda baba cumi n'umwe.
Mu gihe cy'iminsi itandatu Meddy na Sebeya Band bigiye hamwe indirimbo 20 banzura kuzaririmba mu gitaramo indirimbo16.
Mu gitaramo cyabereye muri Kigali Arena kuwa 07 Nzeli 2019 ; Sebeya Band ikigera ku rubyiniro hari uwabasanganiye ababwira ko Meddy aririmba indirimbo eshanu bati "ntabyo tuzi" nawe ababwira ko mbere y'uko Meddy aririmba aza kubibwirira.
Meddy yari yiteguye ku buryo yari kumara isaha n’igice ku rubyiniro.
INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko Meddy yazamutse ku rubyiniro yamaze kugirana ibiganiro na Mushyoma Joseph [Umuyobozi wa East African Promoters(EAP) n’abo mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) bamubwiye kuririmba indirimbo nke zishoboka.
Ibi byaturutse ku ikosa ryakozwe n’abateguye iki gitaramo bazanye Ne-Yo muri Kigali Arena hakiri kare amara amasaha menshi ategereje kurirmba.
Mu masezerano Ne-Yo yari yagiranye n’abamutumiye bumvikanye ko agomba kugera ahabereye igitaramo agategereza nibura iminota 45’ cyangwa se isaha imwe.
Nyamara ngo Ne-Yo yageze muri Kigali Arena saa mbili z’ijoro. Byageze n’aho yivumbura ashaka gutaha. Meddy yagiye kujya kuri stage abacuranzi ba Ne-Yo batabishaka.
Meddy aririmba indirimbo ya kabiri, ushinzwe umutekano wa Ne-Yo yashatse kuzamuka ku rubyiniro kugira ngo amukureho akumirwa na mugenzi we w’i Kigali. Meddy ageze ku ndirimbo ya Gatatu, Ne-Yo yarahagurutse ababwira ko atakiririmbye.
Byasabye ko abari bashinzwe gutegura iki gitaramo babwira Meddy guhagarika kuririmba.
Umujyanama wa Ne-Yo we yavugaga ko yemeranyije n’abateguye iki gitaramo ko umuhanzi we atangira kwitegura saa tanu z’ijoro bityo ko Meddy agomba kuva ku rubyiniro kugira ngo umuhanzi we yitegure neza.
Akimara gukurwa ku rubyiniro hari uwazamutse abwira abagize Sebeya Band ko badakwiye kujya kure kuko Meddy yongera gutaramira abakunzi be.
Urubyiniro rwa Ne-Yo rwateguwe mu gihe cy'iminota irenga 45', aririmba mu gihe cyirenga isaha n'igice abagize Sebeya Band bagitegereje ko Meddy agaruka nyuma ya Ne-Yo, ntabyabaye.
Nyuma y’iminota mike hasohotse ifoto igaragaza Meddy ari mu kumba akikiye agatambaro ku mweru asa nk'uri kure mu bitekerezo bigoswe n’agahinda, kwiheba no kutacyira ibyari bimaze kumubaho cyakora koko wanabyumva. Ni ibintu n’undi wese atakwakira.
Umuhanzi ntagomba gutegereza ko hari igitaramo atumirwamo kugira ngo yigaragarize abakunzi be! Ingero ni nyinshi ku bahanzi bagiye bazibukira kudatumirwa mu bitaramo gusa ahubwo bagategura n’ibitaramo ku giti cyabo bakishimana n’abakunzi babo.
Aha ndashingira ku kuba abandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka amasura yabo yaragaragaye mu bitaramo bitandukanye. Meddy yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya ‘East African Party’ cyabaye ku wa 01 Mutarama 2019.
Abafana bagaragarije Meddy ko akunzwe bimwereka ko igihe kigeze kugira ngo ategure igitaramo cye bwite. Afite ibihangano bikomeye kandi bikunzwe ashobora kuririmba mu gihe cy'amasaha menshi ku rubyiniro adasiganiraho n'abandi.
Guhera ku ndirimbo ‘Amayobera’ kugera ku ndirimbo ‘Adi Top’ yatanga ibyishimo kuri benshi. Ni umwe mu bahanzi bubashywe kandi b’abahanga bamaze kuririmba no gutumirwa mu bitaramo bikomeye mu Rwanda n’ahandi hose yaserukanye ishema n’isheja.
-Kigali Arena ntaho yagiye:
Ni inzu nini y'imikino n'imyidagaduro yakira abagera ku 10 000. Igitaramo cya mbere cyabereyemo cyaririmbyemo umuhanzi w’umunyamerika Ne-Yo abanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi nyarwanda Bruce Melodie, Riderman, Bruce Melodie n’itsinda rya Charly&Nina.
Ni cyo gitaramo kitabiriwe n’abayobozi bakomeye mu Rwanda. Cyasize agahinda kuri Meddy wakuwe ku rubyiniro. Nta byinshi yifuje kubivugaho uretse kuvuga ko hari 'ibyabaye birenze ubushobozi bwe’.
Si ho honyine umuhanzi mu Rwanda ukunzwe yakorera igitaramo.
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, Serena Hotel, Kigali Convention Center n’ahandi. Ni hamwe mu hantu umuhanzi yakorera igitaramo gikomeye agatanga ibyishimo ku mubare munini wa mukunzi.
Kuva Meddy yajya muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagiye aza mu Rwanda mu bitaramo bitandukanye hose yatumiwe. Nta ngufu yigeze ashyira mu gutegura ibitaramo bye bwite ngo yigaragarize abakunzi be aririmba umwanya munini amare ipfa abakunzi be kuva ku bakunda indirimbo ye ‘amayobera’ n’izindi nyinshi.
Amaze imyaka irenga 10 mu muziki. Yaririmbye ahakomeye hose umuhanzi w’i Kigali wese yakwifuza kuririmbira. Ibiganza bye byasuhuzanyije n’abakomeye bashaboka. Yagiye ahatanira ibihembo bikomeye n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika.
Nta gitaramo cye bwite aritegurira. Ibyamubayeho byakabaye ibimukangura kandi mu buryo budatinze agategura igitaramo cye. Ni igitaramo yakora cyo kubyutsa urukundo hagati ye n’abafana be n’ubwo ntawakemeza ko rwaba rwaratakaye ku kigero cyo hejuru.
-Abakunzi ntaho bagiye :
Meddy amaze imyaka irenga icumi muri muzika. Urugendo rwe yarushobojwe no kugira abakunzi yise ‘Inkoramutima’ bamubaye hafi bamamaza indirimbo ze, bitabira ibitaramo bikomeye yagiye atumirwamo, imbuga nkoranyambaga zihabwa umwanya.
Afite umubare munini w’abakunda ibihangano bye mu ngeri nyinshi ndetse urwego rwe rugereranywa n’urwo The Ben agezeho n’ubwo bigoye kumenya urusha undi hagati yabo. Yagiye yishimirwa mu buryo bukomeye mu bitaramo yaririmbyemo.
Igitaramo yaririmbyemo muri Kigali Arena cyerekanye uburyo uyu muhanzi akunzwe mu buryo bukomeye. Izina rye ryagaragaye ku nyakiramashusho za Kigali Arena, abari mu gitaramo bavuza akaruru k’ibyishimo abandi bakoma amashyi bishimira umuhanzi nyarwanda ugeze ku yindi ntera.
Buri ndirimbo yose yateye yarikirijwe! Yaririmbye indirimbo ‘Everything’ yakoranye na Uncle Austin ibintu birahinduka, yongeraho indirimbo ‘Sibyo’ yakoranye na Kitoko, na ‘Ntawamusimbura’ afatanya kuziririmba n’abitabiriye igitaramo. Mu gihe abantu bari batangiye kujya mu mwuka wo gukomeza kwishimana na Meddy nibwo yavanwe ku rubyiniro.
Abafana bagaragaje ko bari bakumbuye uyu muhanzi mu buryo bukomeye cyane ko hari hashize amezi hafi atandatu atagera i Kigali. Ibi byanashimangiwe n’uburyo bakomeje kuririmba zimwe mu ndirimbo ze yashyize hanze mu bihe bitandukanye.
Ibi byanatumye umushyushyarugamba Ange avuga gahunda uko ikurikiranye ariko ijwi rye riburizwamo bitewe n’abafana ba Meddy bakomeje kuririmba indirimbo ze basaba ko yagarurwa ku rubyiniro abandi bakomeza kuririmba zimwe mu ndirimbo yagiye ashyira hanze.
-Album ye irakenewe: Imyaka umunani irashize Meddy nta album ashyira hanze nyamara indirimbo zo azishyira hanze umusubirizo.
Umuhanzi ashobora gutinya gukora igitaramo cye bwite agaca undi muvuno wo kwitwaza kumurika album akaboneraho no gukora igitaramo.
Umunya-Nigeria Burna Boy mu myaka irenga itanu yikurikiranya yagiye ategura ibitaramo yanamurikiyemo album ze. Kuri ubu ashyirwa imbere mu bakunzwe ku mugabane wa Afurika.
Hari benshi mu bahanzi bazwi bagiye bahuza gukora igitaramo no kumurika album. Buri mwaka hari abahanzi bategura album y’indirimbo zitandukanye bagategura igitaramo gikomeye bagashimisha abafana babo.
Igihe kirageze ngo Meddy yibuke ko imyaka umunani ishize nta album mu gihe amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi kandi nziza. Ni kimwe mu byamufasha kwiyegerageza abafana yasigiye ibyishimo bicagase mu gitaramo cyo muri Kigali Arena.
-Abahanzi nibigirire icyizere batekereze umuziki nka ‘business’ :
Umuhanzi ntakwiye kumva ko azaririmba mu gitaramo cyateguwe na Bralirwa, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), amasosiyete y’itumanaho n’abandi. Umuhanzi akwiye kwigirira icyizere nawe akumva ko yagira uruhare mu gutegura igitaramo cye bwite ahubwo agashaka abaterankunga.
Abahanzi nyarwanda bagiye bategura ibitaramo byabo bwite barabarika.
Igihe kirageze ko umuhanzi nyarwanda yumva ko adakwiye gutega amaboko ku bitaramo bitegurwa n’abandi ahubwo nawe akumva ko igitaramo yategura cyakwitabirwa kandi agakuramo agatubutse.
Kuri iyi ngingo Alain Mukuralinda Umujyanama wa Nsengiyumva [Igisupusupu] na Clarisse Karasira avuga ko urwego Meddy agezeho atari urwo kwitegurira igitaramo ku giti cye. Avuga ko byamusaba gukorana n’abaterankunga n’ubwo abafite ubushake ari bake.
Ati "Ni ngombwa kureba amafaranga umuhanzi nawe asaba, kumwamamaza icyo bitwara, ibyuma bya muzika ndetse n’aho igitaramo kizabera. Ibyo byose ni ibintu bisaba amafaranga atari make ariko bitavuze ko uyashoyemo atagaruka."
Yungamo ati "Ikindi kibazo gihari ni uko umuziki mu Rwanda mu kuwutegura bikorwa n’abantu mbarwa bityo bikazitira yaba abahanzi cyangwa se n’undi wese washakaga gushoramo amafaranga. Kuko kugira ngo abone umutera inkunga ari ah’abagabo!"
Umuziki ni ubushabitsi nk’ubundi bwose kurenzaho no gushyiramo amarangamutima byica amahame y’ibanze yabyo akica byinshi agasiga ashenguye umuhanzi.
Umuhanzi Ne-Yo yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Arena yemeza abagera kuri 6 000 bitabiriye/ Ifoto: Promesse K
REBA UKO MEDDY YITWAYE MU GITARAMO CYABEREYE MURI KIGALI ARENA
TANGA IGITECYEREZO