Kigali

Namufataga nk’Imana yanjye, ansigiye indirimbo 15 - Igisupusupu yunamiye Alain Muku wamugize icyamamare- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/04/2025 13:35
0


Umuririmbyi Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’ yatangaje ko bigoye kubona amagambo yumvikanisha agahinda yagize nyuma yo kumenya ko Alain Mukuralinda [Alain Muku] watumye aba icyamamare mu muziki yitabye Imana.



'Igisupusupu' yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, nyuma y’amasaha macye yari ashize amenye amakuru y’urupfu rwa ‘Boss we’ bari bamaze imyaka irenga irindwi bakorana mu bikorwa by’umuziki. 

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byatangaje kuri uyu wa Gatanu ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Leta y'u Rwanda yapfuye azize guhagarara k'umutima.

Mukuralinda wari ufite imyaka 55, yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, kuva ku wa Gatatu w’iki Cyumweru. Guverinoma y'u Rwanda "yihanganishije umuryango we, inshuti ze, ndetse n'abagize amahirwe yo gukorana na we".

Nsengiyumva wamamaye nka ‘Igisupusupu’, yabwiye InyaRwanda ko yashenguwe n’urupufu rwa Alain Muku kuko byari birenze kumubera umujyanama ahubwo yamufata nk’Imana ye.

Ati: “Namufataga nka Papa wanjye. Namufataga nka Mama wanjye. Namufata nk’inshuti, muri macye njye namufataga nk’Imana yanjye. Kubera ko yari amfatiye runini. Ubwo rero, ubu ni ibibazo kuri njyewe.”

Uyu munyamuziki yibuka ko amashusho ye acuranga umuduri ariyo yatumye Mukuralinda amushakisha, yiyemeza kugaragariza isi impano ye. Avuga ko hari umubyeyi witwa Anna wasakaje amashusho ye kuri Internet, aza no kugera kuri Mukuralinda bituma amushakisha kugira ngo bakorane mu rwego rw’umuziki.

Ati: “Yambonye ndirimba mu muhanda, ngenda ndirimba mu isoko, icyo gihe yari muri Cote d’Ivoire arangije ahamagara umubyeyi duturanye aramubwira ati uyu musaza uzi aho atuye? Undi ati ndahazi. Ati ko mushaka nzamubona gute? Aravuga ati umusaza nzamukugezaho. Ngiye kubona (uwo mugore) aba araje angeza i Kigali kwa Boss wanjye mukuru.”

Nsengiyumva yavuze ko azahora azirikana inama yagiriwe na Alain Muku, kuko buri gihe yamusabaga kuba umuntu wa muntu, kandi akagerageza uko ashoboye akitwararika. 

Ati “Yambwiraga kubana n’abantu, uzagenda ukunda abantu, kuko nanjye naragukunze, sinari nkuzi, ati ariko Imana yarakumpaye. Ujye ukundana. Aho yari angejeje byari byiza.”

Uyu mugabo yavuze ko mu mpera za 2024, hari ibitaramo yaririmbyemo byabereye mu gihugu cya Kenya, ndetse yishimira umusanzu byatanze. Kandi amwibukiraho ko ibintu byose bye, byagiraga gahunda ihamye, kandi buri wese akamenyeshwa ibyo akora.

Yavuze ko yafataga Alain Muku nk’irarabibonye, kandi amusigiye indirimbo 15. Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yanavuze ko Alain Muku yitahiye, mu gihe baherukaga kuganira ku rugendo rwo gushyira hanze indirimbo enye muri uyu mwaka muri 15 bakoze. Ni indirimbo asobanura nk’impamba amusigiye.

Ati: “Hari indirimbo twateguraga, ubu muri studio harimo indirimbo zigeze kuri 15, twitegura gusohora, kandi zose ni izanjye. Ubu asize ankoreye indirimbo 14. Hari indirimbo enye twari tugiye gusohora mu gihe kiri imbere.”

Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ avuga ko mu myaka irenga itandatu yari ishize akorana na Alain Muku, bakunze kuganira amwereka ko yanyuzwe n’impano ye, kandi ko arajwe ishinga no gukora uko ashoboye kugira ngo ahindure ubuzima we.

Mu Ukuboza 2018 ni bwo indirimbo ya mbere ya Nsengiyumva Francois yagiye hanze. Iyo ni iyitwa “Mariya Jeanne” benshi bakunze kwita “Igisupusupu”. 

Iyi ndirimbo yarakunzwe mu buryo budasanzwe iba intero n’inyikirizo mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, abana n’abakuze barayiririmba biratinda.

Ugukundwa kwa Nsengiyumva kwamuhesheje amafaranga menshi yakuye mu kazi yagiye ahabwa harimo ayo kwamamariza Airtel, ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, igitaramo cyo kwizihiza umunsi wo Kwibohora n’ahandi yagiye aririmba.

Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yatangaje ko Alain Muku yari byose kuri we, ku buryo yamufataga nk’Imana yeNsengiyumva yumvikanishije ko Alain Muku amusigiye impamba y’ibihangano azakomeza gushyira hanze nk’umurage

Mu byumweru 296 bishize, Alain Muku yasuye mu rugo Nsengiyumva bagirana ibiganiro, icyo gihe yari kumwe n’umugore we n’umwana 

Mu byumweru 304, Nsengiyumva Francois yataramiye muri Sitade Amahoro afashijwe na Alain Muku

Ubwo Alain Muku yari kumwe na Nsengiyumva mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Icange Mukobwa’ yaciye ibintu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ICANGE MUKOBWA' YA NSENGIYUMVA

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NSENGIYUMVA 'IGISUPUSUPU'

">
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KURI ALAIN MUKURALINDA WITABYE IMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND