RFL
Kigali

Shaffy mu ndirimbo ‘Sukuma’ yaririmbye ku mukobwa bakundanye afite ibikomere yatewe n’abasore-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/09/2019 13:28
0


Umuhanzi Kalisa Uzabumwana Sharif uzwi mu muziki nka Shaffy yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Sukuma’ igizwe n’iminota 3 n’amasegonda 54’.



Shaffy w’imyaka 21 y’amavuko abarizwa muri ‘Label’ Rockhill Music yashinzwe na Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben.

Kuri uri uyu wa 11 Nzeli 2019 ni bwo yashyize hanze indirimbo ‘Sukuma’. Yahamirije INYARWANDA, ko indirimbo ‘Sukuma’ ari inkuru mpamo y’umukobwa bakundanye yarahemukiwe n’abandi basore akajya atinya ko nawe yamubabaza.

‘Sukuma’ bisobanura ‘nditeguye’. Shaffy avuga ko yakoze uko ashoboye yumvisha uyu mukobwa ko atazigera amubabaza nk’abandi basore umukobwa aramwemerera barakundana.

Yagize ati "…Hari umukobwa nigeze gukunda nawe ankunda ariko atinya ko naba nzamubabaza nk’abandi. Ni umukobwa wababajwe na benshi. Njyewe rero sinigeze ncika intege nakomeje kumwereka urukundo turakundana."

Shaffy avuga ko yishimiye umusaruro w'indirimbo "Akabanga"

Uyu muhanzi akomeza avuga ko icyatumye uyu mukobwa amwemerera ko bakundana akirengagiza ko ashobora kumubabaza nk’abandi basore ari uko yamubwizaga ukuri muri buri kimwe cyose.

Anavuga ko igihe cyageze baratandukana ku mpamvu zitandukanye ariko ko bakomeje kuba inshuti kugeza n’ubu.

Yirinze kuvuga imyaka yamaze akundana n’uyu mukobwa kuko ngo ni ibanga. Nk’umuhanzi avuga ko ubuzima yanyuzemo aribwo akomoraho inganzo ari nayo mpamvu yumvise ari byiza kwandika ku nkuru y’urukundo rwe.

Shafffy urugendo rw’umuziki we ruhera ku ndirimbo "Akabanga" yacuranzwe mu buryo bukomeye na n’ubu. Avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe bimutera imbaga zo gukora birushijeho.

Ati "...Nishimiye cyane ubufasha inshuti, abavandimwe n’abafana bampaye mu kwamamaza indirimbo yanjye. Byarandenze binampa imbaraga zo gukora igihangano icyiza kurushaho."

Shaffy yashyize ahagaragara indirimbo yise 'Sukuma'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'SUKUMA' YA SHAFFY


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND