RFL
Kigali

Côte d'Ivoire yataye muri yombi 12 bafunguye isanduku ya Dj Arafat

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/09/2019 12:58
1


Abafana 12 bamaze gutabwa muri yombi na Leta ya Côte d'Ivoire. Ni nyuma y’uko bagize uruhare mu gufungura isanduku yari irimo umurambo w’umunyabigwi mu muziki, Dj Arafat witabye Imana azize impanuka y’ipikipiki.



Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2019, Umuyobozi w’Umujyi wa Abidjan, Bwana Vincent Tohbi Irie, yagize ati “Turacyakora iperereza. Twiteguye guta muri yombi buri wese wagize uruhare.”

Mbere y’uko Dj Arafat ashyingurwa habaye igitaramo cy’ijoro cyaririmbyemo abahanzi bakomeye mu muziki ku isi. Yashinguwe ku wa Gatandatu w’icyumweru twasoje.

Mayor Vincent avuga ko ibyakozwe na bamwe mu bafana ari ugushinyagurira umurambo wa Dj Arafat. Umwe mu bafana utaratangajwe amazina waganiriye na AFP, yagize ati “Turashaka kubona umubiri w’umunyabigwi wacu mbere y’uko ushyingurwa.”

Dj Arafat yasezeweho bwa nyuma mu gitaramo cyahuje ibyamamare ku isi

Ibinyamakuru bitandukanye biravuga ko hari bamwe mu bafana bakoresheje ingufu bafungura imva ya Dj Arafat bifata amafoto n’amashusho bayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho yasakaye agaragaza bamwe mu bafana bafungura isanduku yari irimo umurambo wa Dj Arafat, bawukuramo imyenda, bamwe batwara imirimbo yari yambitswe abandi bitegereza ‘tatoos’ yari afite.

Police ni iyo yatatanyije aba bafana yifashishije ibyuka biryana mu maso nk’uko BBC ibivuga. Ange Didier Houon yamamaye mu muziki ku izina rya Dj Arafat. Ni umunya Cote d’Ivoire kavukire. Yitabye Imana afite imyaka 33 azize impanuka y’ipikipiki (moto).

Yapfuye kuya 12 Kanama 2019 aguye mu bitaro bihereye mu Mujyi waAbidjan muri Cote d’Ivoire. Dj Arafat yamenyakanye mu njyana ya ‘Coupe Decaler’ ayimenyekanisha ku isi. 

Mu gihe yamaze yakoranye n’ibyamamare bikomeye nka Maitre Gims, Davido, Koffi Olomide, Fally Ipupa [Watumiye i Kigali mu gitaramo]. Yari asanzwe abarizwa muri ‘Label’ ya Maitre Gims.

Ku wa Gatandatu, Police yakajije umutekano ahashinguwe Dj Arafat


12 bafunguye isanduku yarimo umurmabo wa Dj Arafat batawe muri yombi

Mu 2017, Dj Arafat yegukanye ibihembo bikomeye mu muziki

Dj Arafat yunamiwe n'abakomeye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado4 years ago
    live like die tomorrow





Inyarwanda BACKGROUND