RFL
Kigali

Eddy Kenzo yanditse ibaruwa y’agahinda asezera ku mugore we watwawe n’undi mugabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/09/2019 9:11
9


“Urabizi ko atari byishya mu matwi yawe ku kubwira ko nkunda. Sinzi neza niba ubyizeye cyangwa ushaka ko mbisubiramo muri iyi baruwa. Ndagukunda birenze kandi uzahora uri umuryango wanjye iteka ryose”-Amagambo ya Eddy Kenzo asezera ku mugore we Rema bari bamaranye imyaka itanu.



Eddy Kenzo yandikanye amarira n’agahinda ibaruwa yakubiyemo ubutumwa burebure yageneye uwahoze ari umugore we Rema Namakula wamaze kwemera kubana n’umugabo witwa Sebunya Hamza usanzwe ari umuganga mu bitaro bya Mulago.

Edrisa Musuza [Eddy Kenzo] watwaye BET Awards yakoresheje amagambo yo kundiba y’umutima asezera kuri Rema maze ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga. Ubutumwa bwe yabwanditse nyuma y’uko arangije gukora indirimbo yise ‘Bibaawo (bisobanuye hari icyabaye)’.

Ni indirimbo yatuye Rema Namakula bari bamaranye imyaka itanu mu munyenga w’urukundo.

Kenzo avuga ko adashobora kuvuga icyashyize iherezo ku rukundo rwe na Rema kandi ko atazigera yigaragaza nk’ucyeye ku mutima mu gihe ashavuye.

Anongeraho ko atiteguye kuvugira mu itangazamakuru ibijyanye n'urukundo rwe na Rema.

Ngo yifuzaga gufata mu mashusho ubu butumwa yageneye uwahoze ari umugore we ariko ngo n’inyandiko izasigara mu mateka y’ibyanditswe.

Yashimye kandi Sebunya watwaye Rema. Ati “Ndagushima Bwana Sebunya kubera ko uri umugabo w’inzozi za Rema nkeka ko ari nayo mpamvu yatumye afata umwanzuro wo kugusanga.

Ubu ndabizi neza ko ari kubaho mu buzima bw’inzozi ze. Imana izabajye imbere mu nzira zanyu."

Rema Namakula asanzwe afitanye umwana umwe na Eddy Kenzo

Eddy Kenzo yanavuze ko yigishije Rema kuba umuntu mwiza yandika indirimbo nziza azaririmba imyaka n’imyaka.

Yavuze ko atakivuga nk’umuntu mwiza ariko ko yakoze ibyo yari ashoboye mu gihe bari bamaranye.

Yibukije Sebunya ko Rema ari umuhanzikazi mwiza w’ijwi rihebuje amusaba kuzamufasha mu rugendo rwe rw’umuziki, ngo nibwo azumva anezerewe.

Eddy Kenzo yashwanye igihe kinini na Rema ariko bakongera kwiyunga.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bivuga ko ipfundo ryo gushwana kw’aba bombi kwari ukutizerana no kuba uyu mugore yarakunze gushinja Eddy Kenzo kumuca inyuma.

Rema Namakula azakora ubukwe na Sebunya, kuwa 01 Ugushyingo 2019.

Big Eye ivuga ko aba bombi bakundanye mbere y’uko Eddy Kenzo abenguka Rema. Sebunya nawe asanzwe afite umwana yabyaye k’uwundi mugore.

Uyu mugore aherutse gutangaza ko atazigera yongera gukundana n'umuhanzi

Rema yemeye kubana na Sebunya usanzwe ari umuganga

Uyu mugore asanzwe ari umuhanzikazi

Eddy Kenzo yabyaranye na Rema umwana bise Aamaal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Enias Dushimimana4 years ago
    Birababaje Cyane Kubona Batandu kanye Twabakundaga Cyane
  • Ngutete4 years ago
    Rema numuhanzi nkunda cyane Edy arambabaje disi ibyagaciro ubimenya bigiye 🤔🤔
  • Cyentia4 years ago
    Ndababaye pe iyabuyu mugore yasomaga bino bikamutera kwisubira kuko birasa nkaho eddy kenzo acyimukunda pe
  • Jane urwukuri4 years ago
    Yoooo so sad to kenzo bambiii,gsa nanone ibitaribyawe urarekura
  • Nyiranzeyimana safi4 years ago
    Kuba eddy kenzo yacaga inyuma yuwobashanye ntibivuzeko yatarugo ahubwo haricyo bapfa,cyihishinyuma kitavuzwe
  • Uwonisabiye damien4 years ago
    Yoo Nabakundaga.
  • UWONISABIYE4 years ago
    Birambabaje.
  • mwesigwa saul4 years ago
    amakuru Mashya eddy knz yaririye Ku TV buukede yareze shehe wabasezeranije umwana bafitanye na rema yababereye umuherekeza mukru
  • Twagirumuhoza Joseph Desire 3 years ago
    Eddy be sorry





Inyarwanda BACKGROUND