RFL
Kigali

Amb.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku muhanzi nyarwanda wa Gospel wahamije ko ari umutinganyi amwizeza uburinzi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/08/2019 13:19
8


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yagize icyo avuga ku muhanzi w’indirimbo za Gospel wahamije ko ari umutinganyi.



Mu minsi ishize Inyarwanda.com iherutse kubagezaho inkuru y’umwe mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nabonibo Albert wahamirije itangazamakuru ko ari umutinganyi ndetse bitamuteye ipfunwe ahubwo akaba abishimira Imana cyane dore ko yemeza ko nyuma y’ubuzima bw’umuziki wo guhimbaza Imana afite ubuzima bwite busanzwe ari nabwo aberamo umutinganyi.


Albert Nabonibo aherutse guhamya ko ari Umutinganyi

N’ubwo ubutinganyi budakunze kuvugwaho rumwe ku isi yose muri rusange by'umwihariko abanyamadini benshi bakaba bakunze no kubwiriza ko ari icyaha Imana yanga urunuka, gusa hakaba hari abandi babwemera ndetse nabio bagahamya ko ari abatinganyi, umuhanzi w'indirimbo za Gospel, Albert Nabonibo wa hano mu Rwanda we yiyemerera ko ari umutinganyi ndetse ngo arabishimira Imana.

Aherutse gutangariza BBC ko kuri we ubutinganyi ari ubuzima busanzwe ndetse na bamwe mu banyamadini ari bagenzi be (ari abatinganyi nka we) bityo rero we yahisemo kwigaragaza no guhishura ko ari we. Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter yasangije abantu inkuru ya Nabonibo agaragaza ako gashya k’umukozi w’Imana wemeye ko ari umutinganyi aho yagize ati:

Umuhanzi w’umunyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Albert Nabonibo yahishuye ko ari Umutinganyi…sinshobora gutangira kwiyumvisha urwego rw’ubutwari bw’umugabo, byongeye uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kwishyira hanze muri sosiyete itemera abatinganyi na gato…Hari icyizere nyuma ya byose.

Nyuma y'ubwo butumwa bwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko nta kintu na kimwe kizaba kuri Albert Nabonibo kuko ari mu Rwanda rwuzuye amahoro. Yasangije abantu ingingo y'Itegeko Nshinga ibishimangira.

Yagize ati "Abanyarwanda bose bavutse ndetse bahora bareshya mu burenganzira n’ubwigenge. Ivangura ry’ubwoko ubwo ari bwo bwose ndetse n’ibigendanye naryo birabujijwe ndetse bihanwa n’amategeko (Art 16 of the Constitution). Rwose komeza uririmbe unahimbaze Umwami, Albert Nabonibo! Iki gihugu kizakurinda."

Iyi ngingo ya 16 y'Itegeko Nshinga rya Repubuloka y'u Rwanda yifashishijwe na Amb Olivier Nduhungirehe ubwo yizezaga uburinzi Albert Nabonibo, iragira iti "Abantu bose barangana imbere y'amategeko. Itegeko ribarengera ku buryo bumwe nta vangura iryo ari ryo ryose."


Amb. Olivier Nduhungirehe yaremye agatima Albert Nabonibo amwizeza uburinzi 


Amb Olivier Nduhungirehe yijeje uburinzi umuhanzi Nabonibo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jayn4 years ago
    ariko abanu barasensa ahokumugirira inama yewe usenya urwe umutiza umuhor koko ubuse amategeko yemer abica umuco
  • mukunzi4 years ago
    Ubutinganyi mu matageko y'u Rwanda buremewe?!
  • Aline4 years ago
    None ko Elen DeGenere arumu gay, urumva ambassador atabashyigikiye kiriya kigo cyazabona aba client gite?amafaranga wee, nakataraza kazaza kabisa. Nzabandora numwana w umunyarwanda.
  • Nkusi Norbert4 years ago
    Ariko harya uyu ngo ni Nduhungirehe yigize umuvigizi w'abatamuco bose b'inkozi z'ibibi! Ariko jye mpora nibaza icyo ministere y'umuco nibigo biyishamikiyiyeho bimaze mugihugu mugihe amahano nkaya akomeza gushyigikirwa nabitwa abayobozi byaba byiza babifunze bikitwako igihugu nta muco kigira nanone aho kugirango bibe aho gusa nk'agakingirizo ntacyo bimaze kandi bitwara umutungo w'igihugu!
  • Patrick4 years ago
    Birababaje cyane kuba ibi bishyigikiwe n'umuyobozi , MANA TABARA
  • -4 years ago
    Tingana utingane wongere utingane nta tegeko riguhana mu Rwanda rihari. Gusa byo upfa kutantinga kuko si uko ndemye. Ubundi ubuzima bukomeze.
  • xz4 years ago
    Gutingana namabara gusa ahhh!!!!? Nzaba ndeba.
  • xz4 years ago
    Gutingana namabara gusa ahhh!!!!? Nzaba ndeba.





Inyarwanda BACKGROUND