RFL
Kigali

Jules Sentore yatumiwe kuririmba mu gitaramo cy'umuganura i Denmark

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2019 21:00
0


Umuhanzi Icyoyitungiye Jules Bonheur wamenyekanye mu muziki nka Jules Sentore uherutse kuragizwa injyana Gakondo, yatumiwe kuririmba mu kwizihiza umunsi w’Umuganura mu gitaramo kizabera ku mugabane w’u Burayi i Denmark, kuya 31 Kanama 2019.



Jules Sentore yakunzwe mu ndirimbo “Umpe akanya” yakoranye na Teta Diana, “Ngera”, “Udatsikira”, “Kora akazi” n’izindi nyinshi. Ni umwe mu bahanzi bafite ubuhanga buhanitse mu ijwi aryanisha no gukunda injyana Gakondo yaragijwe na Masamba Intore.

Kuri uyu wa 22 Kanama 2019, yanditswe ku rukuta rwa Twitter, agira ati “Abibwota masimbi nishimiye kuzaza kwifatanya namwe mu kwizihiza Umunsi w'Umuganura i Denmark ni tariki 31Kanama 2019. Muzaze muri benshi maze twishimire ibyo twagezeho.”

Iki gitaramo cyateguwe n’abanyarwanda baba i Denmark bafatanyije n’Ambasade y’u Rwanda muri Nordics, kizabera Basay Saray.

Jules yatangarije INYARWANDA, ko yiteguye gukumbuza u Rwanda abanyarwanda batuye i Denmark.

Ati “Ndishyimye cyane bitarabaho. Kuba ngiye gutaramira abanyarwanda batuye i Denmark. Nzabakumbuza u Rwanda nisunze injyana Gakondo.”

Uyu muhanzi agiye gutaramira i Denmark nyuma y’uko muri Nyakanga akoze igitaramo “Inganzo yaratabaye” yatumiyemo Intore Masamba, Ingangare n’abandi. Ni igitaramo yakoze atanga ibyishimo kuri benshi banyuzwe n’umuziki gakondo w’u Rwanda.

Jules Sentore amaze kubaka izina mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba adategwa.

Mu 2013 yasohoye alubumu yise ‘Muraho neza’, mu 2017 amurika iyo yise ‘Indashyikirwa’ yazirikanyemo umurage yasigiwe na Sentore.  

Ni umwe mu bahanzi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n’andi.


Jules Sentore yateguje gukumbuza u Rwanda ab'i Denmark

Jules Sentore agiye gutaramira Denmark nyuma y'uko aragijwe injyana Gakondo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "GAKONDO" YA JULES SENTORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND