Momo wamenyekanye mu muziki w’u Rwanda mu ndirimbo ze zinyuranye, akaba n’umuhanga mu kuririmba umuziki benshi bita Karaoke, kuri ubu yasubukuye n’uyu muziki aho igitaramo cye cya mbere yagikoreye muri White Club Kimironko ahari hakoraniye ab’ibyamamare batandukanye.
Momo kuva yafungwa mu minsi yashize yasaga n'uwasubitse ibijyanye no kuririmba Karaoke, icyakora kuri ubu uyu mukobwa w’umuhanga mu kuririmba Karaoke buri wa Gatatu agiye kujya ataramira muri White Club akabyiniro gaherereye Kimironko iruhande rwa Simba SuperMarket. Momo yahereye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 aho yataramiye abarimo ibyamamare.
Muri aka kabyiniro hari hasohokeye abantu b’ibyamamare barimo nka; Shaddyboo, Mc Tino, abasore bahoze muri TBB, Khalfan, Bad Rama n'abandi banyuranye bazwi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda dore ko bari benshi.
Aka kabyiniro gaherereye Kimironko mu karere ka Gasabo iruhande neza rwa Simba Supermarket. Ni ho honyine wasohokera kuva ku wa mbere kugeza ku wundi wa mbere uhasanga serivise zinoze, yaba amafunguro ya saa sita dore ko ho by’umwihariko bagira Buffet ku giciro cyo hasi naho nijoro ukaba wahasanga amafunguro atandukanye kandi isaha iyo ariyo yose wagerera muri White Club cyane ko bakora amasaha 24 ku yandi iminsi irindwi kuri irindwi.
Usibye serivise nziza bagira aha ariko kandi benshi bahazi nk’iwabo w’imyidagaduro mu mujyi wa Kigali dore ko guhera ku wa Kane uhasanga ibikorwa byo kwidagadura kugeza ku Cyumweru. Nk'uko gahunda yaho iteye, Dj Anita Pendo ni we ususurutsa abantu buri wa Kane umunsi witiriwe “Thursday Corporate Night”. Aha haba hateraniye abantu batandukanye basusurutswa na Dj Anita Pendo n'abandi ba Dj bakomeye bagenda batumirwa.
Momo yagarutse mu mwuga wo kuririmba Karaoke buri wa gatatu azajya aba ari Kimironko muri White Club
Usibye ku wa Kane, ku wa Gatanu baba bafite itsinda ry’abacuranzi bacuranga Live rikunzwe mu mujyi wa Kigali ryitwa “Share Jazz Band”, iri tsinda bakaba bararyitiriye Abarundi cyane ko ari abacuranzi b'abahanga bakundwa cyane mu Rwanda gusa bakomoka mu Burundi. Ku wa Gatandatu haba hari irindi tsinda naryo rikomeye ryitwa “Viva Beat Band” bacuranga mu buryo bwa Live umuziki unyura benshi.
Buri ku Cyumweru muri White Club haba hari umuziki ucurangwa n'aba djs bakomeye ndetse kenshi hagatumirwa abahanzi bataramira abantu babinjiza mu ntangiriro z’icyumweru. Aha ni ahantu byorosye kugera kuko hegeranye n’umuhanda munini wa Kimironko ndetse hakaba hari n'ahantu hanini ho guparika imodoka kimwe n'aho kuba wakwicarana n’inshuti zawe mu gihe mudakeneye kujya mu kabyiniro cyangwa kuharuhukira ku muntu waba ananiwe kubyina akeneye kwicara hanze wenyine.
Ubaye uri kure ushaka ko bakubikira umwanya w'icyubahiro cyangwa hari igitekerezo ushaka kubaha kimwe n'ibyo waba wifuza gusobanuza wahamagara kuri 0788328269 bakagufasha.
Shaddyboo, Bad Rama, Mc Tino na Muyoboke Alex bari bahasohokeyeMomo aba asusurutsa abantuAbantu b'ibyamamare banyuranye bari bakereye gushyigikira Momo
White Club iherereye Kimironko
AMAFOTO: Umuti studio
TANGA IGITECYEREZO