RFL
Kigali

USA: Uko King James yahuye na Shax na Dely, abageni yifashishije mu ndirimbo yabakoreye- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2024 8:29
0


Bisa n’aho ari urwibutso rudasaza kuri bombi! Umugabo witwa Shax ndetse n’umugore we Dely, nibo bakinnyi b’imena mu mashusho y’indirimbo y’umunyamuziki Ruhumuriza James wamamaye nka King James, yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024.



Ni imwe mu ndirimbo zigize Album ‘Ubushobozi’ King James yashyize hanze mu 2023 iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi banyuranye. Iyi Album yinjirije King James arenga Miliyoni 60 Frw binyuze mu kuyicuruza ku rubuga rwa Zana Talent yashinze.

Ubwo King James yari muri Amerika mu 2022, iyi ndirimbo yaririmbye mu bukwe bwa Shax na Dely nk’impano ikomeye yabageneye ku munsi w’abo udasanzwe. King James yari yavuye mu Rwanda agiye muri Amerika kubera ubukwe, ariko yasuye n’inshuti ze z’abahanzi.

Iyi ndirimbo yagiye hanze bigizwemo uruhare na Shax Media, kompanyi ya Shax na Dely isanzwe ikora ibijyanye no gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amashusho n’ibindi. Iyi kompanyi n’iyo yahisemo gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo ya King James, ndetse igira n’uruhare mu kuyisakaza ku mbuga zinyuranye.

Uko bahisemo kwifashisha King James mu bukwe bw’abo

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Shax yavuze ko bahisemo gutumira King James mu bukwe bw’abo ahanini biturutse ku kuba bamufata nk’uwa mbere mu Rwanda mu bijyanye n’imyindikire y’indirimbo, kandi bakaba basanzwe ari abafana be.

Shax yavuze ko bategura umunsi w’ubukwe bw’abo, bifuzaga ko uzakomeza kuba ikimenyetso n’igihangano cy’urukundo rw’abo, ari nayo mpamvu bakoze uko bashoboye bahitamo umuhanzi uririmba amarangamutima y’abo akazamuka.

Ati “Ikintu cya mbere dutegura ubukwe bwacu twashakaga, ni uko uwo munsi ari umunsi uzahora ari ikimenyetso cy'urukundo rwacu. Nibwo twasabaga King James ko yazaturirimbira mu bukwe bwacu.” 

Yavuze ko ubwo basabaga King James kuzabaririmbira mu bukwe, yaboherereje indirimbo ‘Ejo’ iri kuri Album ye ababwira ko ariyo yabahitiyemo n’abo biyemeza ko amashusho azafatwa mu bukwe bw’aho bazayahuza hanyuma iyi ndirimbo bakayikorera amashusho binyuze muri Shax Media.

Shax yavuze ko bahuye na King James bwa mbere mu mwaka wa 2018 ubwo yari muri Amerika, ari gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ya Gatandatu. Avuga ko bahujwe n’umwe mu nshuti ze bari bari gukorana.

Avuga ko banafashije King James gukora indirimbo zirimo nka ‘Hari ukuntu’, ‘Meze neza’, ‘Agatimatima’ n’izindi. Ati “Ubwo nibwo bwa mbere twakoranaga ariko ubu ngubu ni nk’umuvandimwe wacu.”

Yasobanuye ko iyi ndirimbo bayifiteho urwibutso rw’urukundo rukomeye. Ariko kandi yanabafashije mu gutuma bakorana na King James mu kumukorera amashusho binyuze muri sosiyete bashinze bise ‘Shax Media’ isanzwe ikora n’ibijyanye no kwamamaza, gutunganya inkuru z’abantu banyuranye n’ibindi.

King James yabwiye InyaRwanda, ko yishimiye gukorana na Shax na Dely nk’abakina nkuru mu ndirimbo ye, kandi avuga ko umuhate w’abo watanze indirimbo nziza. Ati “Ni ibyishimo bikomeye kuri njye gukorana na Shax Media, kuko bagize uruhare mu gukorana nanjye zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album yo mu 2018, binyuze mu ndirimbo nka ‘Hari ukuntu’, ‘Agatima’ n’izindi.

Ubukwe bwa Shax n’umukunzi bwabereye mu Mujyi wa Colorado, ku wa 12 Kamena 2022. Amashusho menshi agaragara muri iyi ndirimbo ni ajyanye n’ubukwe bw’aba bombi, yahuje inshuti, abavandimwe, imiryango n’abandi banyuranye.

Album ‘Ubushobozi’ ya King James iriho indirimbo 17 zirimo ‘Ejo’, ‘Ubanguke’, ‘Ndagukumbuye’ ye na Ariel Wayz, ‘Ubushobozi’, ‘Ubudahwema’, ‘Habe namba’, ‘Uhari Udahari’, ‘Uyu Mutima’, ‘Nyabugogo’, ‘Reka gukurura, ‘Kimbagira’, ‘Nyishyura Nishyure, ‘Ikiniga, ‘Nzakuguma Iruhande’, ‘Pinene yahuriyemo na Bulldogg, ‘Hinduka’ na Inshuti Magara yakoranye na Israel Mbonyi.

Shax and Dely bafite ishimwe rikomeye kuri King James waririmbye mu bukwe bw’abo Ku wa 12 Kamena 2022

Shax yavuze ko bahuye na King James bwa mbere muri 2018 ubwo yari muri Amerika mu gikorwa cyo gufata amashusho ye


Shax na Dely bavuga ko biyemeje kurushinga nyuma y’igihe cyari gishize bari mu munyenga w’urukundo


King James yakoze indirimbo ‘Ejo’ ashingiye ku buzima bw’urukundo rwa Shax and Dely


Shax and Dely bagize uruhare rukomeye mu ikorwa rya zimwe mu ndirimbo za King James 


King James ari kumwe n'abarimo Cedru na Ernesto batashye ubukwe bwa Shax na Dely  


Shax na Dely bakoreye ubukwe muri Leta ya  Colorado muri Amerika


King James avuga ko yishimiye gukorana na Shax na Dely kuri zimwe mu ndirimbo ze  


Ubwo King James yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2022



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘EJO’ YA KING JAMES

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND