Bisa n’aho ari urwibutso rudasaza kuri bombi! Umugabo witwa Shax ndetse n’umugore we Dely, nibo bakinnyi b’imena mu mashusho y’indirimbo y’umunyamuziki Ruhumuriza James wamamaye nka King James, yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024.
Ni imwe mu
ndirimbo zigize Album ‘Ubushobozi’ King James yashyize hanze mu 2023 iriho
indirimbo yakoranyeho n’abahanzi banyuranye. Iyi Album yinjirije King James
arenga Miliyoni 60 Frw binyuze mu kuyicuruza ku rubuga rwa Zana Talent yashinze.
Ubwo King
James yari muri Amerika mu 2022, iyi ndirimbo yaririmbye mu bukwe bwa Shax na
Dely nk’impano ikomeye yabageneye ku munsi w’abo udasanzwe. King James yari
yavuye mu Rwanda agiye muri Amerika kubera ubukwe, ariko yasuye n’inshuti ze z’abahanzi.
Iyi
ndirimbo yagiye hanze bigizwemo uruhare na Shax Media, kompanyi ya Shax na Dely
isanzwe ikora ibijyanye no gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amashusho
n’ibindi. Iyi kompanyi n’iyo yahisemo gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo ya
King James, ndetse igira n’uruhare mu kuyisakaza ku mbuga zinyuranye.
Uko bahisemo kwifashisha King James mu bukwe bw’abo
Mu kiganiro
cyihariye na InyaRwanda, Shax yavuze ko bahisemo gutumira King James mu bukwe bw’abo
ahanini biturutse ku kuba bamufata nk’uwa mbere mu Rwanda mu bijyanye n’imyindikire
y’indirimbo, kandi bakaba basanzwe ari abafana be.
Shax yavuze
ko bategura umunsi w’ubukwe bw’abo, bifuzaga ko uzakomeza kuba ikimenyetso n’igihangano
cy’urukundo rw’abo, ari nayo mpamvu bakoze uko bashoboye bahitamo umuhanzi
uririmba amarangamutima y’abo akazamuka.
Ati “Ikintu cya mbere dutegura ubukwe bwacu twashakaga, ni uko uwo munsi ari umunsi uzahora ari ikimenyetso cy'urukundo rwacu. Nibwo twasabaga King James ko yazaturirimbira mu bukwe bwacu.”
Yavuze ko
ubwo basabaga King James kuzabaririmbira mu bukwe, yaboherereje indirimbo ‘Ejo’
iri kuri Album ye ababwira ko ariyo yabahitiyemo n’abo biyemeza ko amashusho
azafatwa mu bukwe bw’aho bazayahuza hanyuma iyi ndirimbo bakayikorera amashusho
binyuze muri Shax Media.
Shax yavuze
ko bahuye na King James bwa mbere mu mwaka wa 2018 ubwo yari muri Amerika, ari
gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ya Gatandatu. Avuga ko
bahujwe n’umwe mu nshuti ze bari bari gukorana.
Avuga ko
banafashije King James gukora indirimbo zirimo nka ‘Hari ukuntu’, ‘Meze neza’, ‘Agatimatima’
n’izindi. Ati “Ubwo nibwo bwa mbere twakoranaga ariko ubu ngubu ni nk’umuvandimwe
wacu.”
Yasobanuye
ko iyi ndirimbo bayifiteho urwibutso rw’urukundo rukomeye. Ariko kandi yanabafashije
mu gutuma bakorana na King James mu kumukorera amashusho binyuze muri sosiyete
bashinze bise ‘Shax Media’ isanzwe ikora n’ibijyanye no kwamamaza, gutunganya
inkuru z’abantu banyuranye n’ibindi.
King James
yabwiye InyaRwanda, ko yishimiye gukorana na Shax na Dely nk’abakina nkuru mu
ndirimbo ye, kandi avuga ko umuhate w’abo watanze indirimbo nziza. Ati “Ni
ibyishimo bikomeye kuri njye gukorana na Shax Media, kuko bagize uruhare mu
gukorana nanjye zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album yo mu 2018, binyuze mu
ndirimbo nka ‘Hari ukuntu’, ‘Agatima’ n’izindi.
Ubukwe bwa
Shax n’umukunzi bwabereye mu Mujyi wa Colorado, ku wa 12 Kamena 2022. Amashusho
menshi agaragara muri iyi ndirimbo ni ajyanye n’ubukwe bw’aba bombi, yahuje
inshuti, abavandimwe, imiryango n’abandi banyuranye.
Album ‘Ubushobozi’
ya King James iriho indirimbo 17 zirimo ‘Ejo’, ‘Ubanguke’, ‘Ndagukumbuye’ ye na
Ariel Wayz, ‘Ubushobozi’, ‘Ubudahwema’, ‘Habe namba’, ‘Uhari Udahari’, ‘Uyu
Mutima’, ‘Nyabugogo’, ‘Reka gukurura, ‘Kimbagira’, ‘Nyishyura Nishyure,
‘Ikiniga, ‘Nzakuguma Iruhande’, ‘Pinene yahuriyemo na Bulldogg, ‘Hinduka’ na
Inshuti Magara yakoranye na Israel Mbonyi.
Shax and
Dely bafite ishimwe rikomeye kuri King James waririmbye mu bukwe bw’abo Ku wa
12 Kamena 2022
Shax yavuze
ko bahuye na King James bwa mbere muri 2018 ubwo yari muri Amerika mu gikorwa
cyo gufata amashusho ye
Shax na
Dely bavuga ko biyemeje kurushinga nyuma y’igihe cyari gishize bari mu munyenga
w’urukundo
King James
yakoze indirimbo ‘Ejo’ ashingiye ku buzima bw’urukundo rwa Shax and Dely
Shax and Dely bagize uruhare rukomeye mu ikorwa rya zimwe mu ndirimbo za King James
King James ari kumwe n'abarimo Cedru na Ernesto batashye ubukwe bwa Shax na Dely
Shax na Dely bakoreye ubukwe muri Leta ya Colorado muri Amerika
King James avuga ko yishimiye gukorana na Shax na Dely kuri zimwe mu ndirimbo ze
Ubwo King James yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2022
TANGA IGITECYEREZO