RFL
Kigali

Umujyanama wa Miss Josiane yatumiwe mu gutegura Miss Burundi 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/08/2019 14:18
0


Sunday Justin Umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aritegura kwerekeza mu Burundi aho azasinya amasezerano na kompanyi itegura irushanwa rya Miss Burundi 2019.



Itangazo ryasohotse, kuya 15 Kanama 2019, rigira riti “Kompanyi itegura irushanwa rya Mis Burundi yishimiye gutumira Justin Sunday Nzitatira Umuyobozi wa Igitenge Fashion House kujya mu Burundi hagati y’itariki 22 na 24 Kanama 2019 mu gutegura no gushyira umukono ku masezerano na Mugisha Fabrice Gael Umuyobozi wa kompanyi itegura Miss Burundi.”

Irushanwa rya Miss Burundi riteganyijwe kuba mu Ugushyingo 2019. Iri tangazo kandi rinavuga ko Sunday Justin Nzitatira azagera ku kibuga cy’indege Melchoir Ndadaye mu Burundi, kuya 22 Kanama 2019 aho azakirwa n'abashinzwe gutegura irushanwa.

Kuya 23 Kanama 2019, hazaba ikiganiro n’itangazamakuru cyatumiwemo ibitangazamakuru bitandatu, hazatangazwa amatariki irushanwa rizaberaho ndetse hanasurwe ahazabera amajonjora y’abakobwa bazahatanira ikamba. Kuya 24 Kanama 2019 nibwo Sunday Nzitatira Umuyobozi wa Igitenge Fashion House azasoza urugendo rwe mu Burundi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Sunday Justin yavuze ko akigisha inama ariko ko ashobora kujya mu Burundi gufasha mu bijyanye no gutegura irushanwa rya Miss Burundi 2019. Ati “Kugenda nagenda ariko ni business ikorewe hanze y’igihugu ntiwapfa kugenda gusa uba ugomba no kugisha inama.”

Umukobwa uzatorwa muri uyu mwaka aziyongera ku rutonde rwa Nikuze Annie Bernice wabaye Miss Burundi 2017; Ingabire Ange Bernice wabaye Miss Burundi 2016, Melodie Mbonayo Miss Burundi 2012...

Sunday Justin yatumiwe mu Burundi aho azagirana amasezerano n'abategura irushanwa rya Miss Burundi

Sunday Justin [ubanza ibumoso] Umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane

Miss Nikuze wabaye Miss Burundi 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND