Itangiriro 23:2 Sara apfira i Kiriyaturuba (ari ho Heburoni) mu gihugu cy’i Kanani, Aburahamu aza kuborogera Sara, aramuririra.
Hari bamwe mu bagabo cyangwa abasore yewe n'abandi bantu bamwe na bamwe bavuga ko kurira ari ibintu by'abantu bafite imitima yoroshye ariko njyewe mvuga ko biterwa n'ikikuriza kuko nasanze ari mwe mu nzira zo gukira ibikomere.
1. GUHAKANA
Kutakira ibyakubayeho. Bibaho kenshi. Mu buzima bwacu buri gihe iyo duhuye n'igikomere kutakira ibyabaye biragaraga kandi birasanzwe kuri buri muntu wese muzima (wuzuye), aho urira cyangwa uvuga mu magambo yawe uti “Simbyumva, ntibyari bikwiriye, kubera iki ari njye bibayeho,” Ariko burya ni inzira yo gukira. Nkimenya ko madamu wanjye yitabye Imana nikubise hasi mba nkutaye ubwenge nakangutse ndi mu modoka y’akazi bantahanye iwanjye.
Ndi mu nzira narakangutse ariko nkanguka ndira
mbabaza nti ni ibiki byabaye, kuki ari njye ibi byabaho numvaga ntarimo kwakira
ndetse ntashaka kumva neza ibyabaye habe na gato. Mu kazi ushobora kwirukanwa
wenda bigutunguye ukumva ari ijuru rikugwiriye akenshi ntuhita ubyumva wumva
bitaraba ahari urimo nko kurota, muri business biraba ugahomba amafaranga menshi
mu buryo utatekereza kubyumva bikaba ikibazo.
2. KURIRA
Aha ni ho hantu abantu benshi batinda. Ushobora gupfusha
umuntu ukarira umunsi umwe, mu gihe cyo gushyingura nyamara burya iyo abantu
bagiye usigaye wenyine ni bwo urira kuko ni igihe cy'umubabaro ugaragara
n'utagaragara aho uririra ibyo watakaje urugero urukundo, wahombye mu bushabitsi
(business), akazi, urushako rwakunaniye, abana bakunaniye, n’ibindi bitera
umuntu kurira. Aburahamu yafashe umwanya we munini aririra umugore araboroga
nyamara byatumye agera ku rwego rwo kubyakira ndetse no ku mushyingura aha hantu
rero ni ho uba ugomba guha umyanya uhagije kugira ngo ibikurimo bisandare kandi
bikuvemo, igihe wumva byaje ntukabihagarike na rimwe.
3. KWAKIRA
Hano niho umuntu aba arimo kumva neza ko ibyabaye atari we
gusa byabayeho, ibyo wahombye udakwiriye kwirenganya ahubwo ukwiriye kwakira
igeno ry'Imana kuri wowe. Aha kandi umuntu aba arimo kwegera ku musozo
w’ibyamuraza ijoro adasinziriye, ibyatumaga ananuka, n’ibindi. Kwiyakira ni
urutambwe rukomeye akenshi rudapfa guterwa na buri wese wahuye n'ikibazo runaka
mu buzima, kuko akenshi iyo urugezeho uba ushobora kuba wakora impinduka nziza
mu buzima.
4. KUREKURA
Akenshi mu buzima bwacu twumva twagumana n’abacu ndetse
n'ibyacu ariko mu nzira yo gukira ukwiriye kwakira ko ibyagiye byagiye ibyabaye
byabaye ugatangira muri wowe kumva nta kintu wabihinduraho ubundi ukabireka
bikagenda kuko ntiwazura uwapfuye yewe n’ibyo wahombye ntiwabigarura, niyo
byaza wabibona mu yindi sura. Amahoro yo mu mutima azanwa n’amahitamo Imana
igufashije ukagira amahitamo yo guca muri izi ntambwe mu byo uhura nabyo waba
ugize amahirwe.
Shalom Ev. Caleb. J. UWAGABA Email: agacaleb@gmail.com
TANGA IGITECYEREZO