Korali Elayo ibarizwa mu ADEPR itorero ry'Akarere rya Nyamagabe, Paruwase ya Sumba, Umudugudu wa Sumba iri mu makorali akunzwe cyane mu karere ka Nyamagabe, ibi ikaba yabyerekanye mu giterane yakoreye mu karere ka Muhanga aho yahembuye imitima ya besnhi bafashijwe cyane n'indirimbo zayo. Inyarwanda.com tugiye kubagezaho amateka y'iyi korali.
Kuri iki Cyumweru tariki 14/07/2019 korali Elayo y'i Nyamagabe muri ADEPE Sumba yakoreye ivugabutumwa mu karere ka Muhanga muri Paruwase ya Nyabisindu, Umudugudu wa Nyabisindu mu giterane cyateguwe na korali La Charite. Muri iki giterane cyitabiriwe bikomeye, korali Elayo yaririmbye indirimbo zayo zinyuranye, ihembura imitima ya benshi bari bitabiriye dore ko igiterane cyarangiye benshi badashaka gutaha.
Korali Elayo iri mu zikunzwe cyane mu karere ka Nyamagabe
INCAMAKE Y'AMATEKA YA KORALI ELAYO YA ADEPR SUMBA
Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na DUSENGE Hyacinthe Perezida wa korali Elayo, iyi korali imaze imaze imyaka 33 itangiye ivugabutumwa, ikaba maze gukora indirimbo zigera kuri 40 harimo n'izo bakoreye muri studio yabo bwite zirimo iyitwa 'Iraduhetse' ikunzwe cyane muri iyi minsi.
Korali Elayo ya ADEPR Sumba mu karere ka Nyamagabe
Korali Elayo yashinzwe mu mwaka wa 1986 itangirana abaririmbyi nka 13. Yatangiye yitwa korali Gikongoro, nyuma iza kwitwa Ijwi ry'Imbabazi. Nyuma yaje kwihuza na korali ya kabiri yitwaga Beula bakora korali Elayo (Chorale Elayo). Ubu ni korali nkuru kuri ADEPR Sumba, ikaba igizwe n'abaririmbyi 95.
Perezida w'iyi korali ari we Dusenge Hyacinthe yatangarije Inyarwanda.com ko bamaze gukora indirimbo zigera kuri 40 zikubiye kuri album eshatu. Album y'amajwi (Audio vol 1) yitwa Ica inzira mu Nyanja, album ya kabiri y'amajwi ari nayo ya album DVD yabo ya mbere yitwa Imana irahambaye, naho album y'amajwi (Audio vol 3) ari nayo bari gukoramo DVD ya 2, yitwa 'Tuguhimbaze'.
Hari n'izindi ndirimbo nke z'amajwi bagenda bikorera ubwabo kuko bifitiye studio. Muri izo ndirimbo zakorewe muri studio yabo harimo indirimbo bise 'Iraduhetse' ikunzwe cyane muri iyi minsi. Intego y'ibanze y'iyi korali ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo hagamijwe ku guhindurira benshi ku gukiranuka.
AMAFOTO Y'IGITERANE CHORALE ELAYO YAKOREYE KURI ADEPR NYABISINDU
Umushumba wa Paruwase ya Sumba Rev Onesphore Uwizeyimana yigishije ijambo ry'Imana "Icyakora abamwemeye bose yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana." Yohana 1:12
Mu gitaramo Perezida wa Chorale Elayo yakiriye kandi anashimira uwahoze ari umuyobozi wa chorale wungirije Madamu Uzarama Immaculee
Abari ku buhanga by'ibyuma muri iki gitaramo
Uyu mukecuru ni we mukuru muri korali Elayo, bamwita Kibondo ariko amazina ye asanzwe ni Nikuze Maria
Abaririmbyi ba korali Itabaza ni inshuti za korali Elayo, batambiye Imana biratinda
Pierre ni we wari uyoboye igitaramo
Umushumba w'itorero ry'Akarere ka Muhanga yari yaje kwakira Chorale Elayo (uwa kabiri uhereye iburyo)
Korali La Charite yahaye impano nziza korali Elayo
Korali Blessing ya ADEPR Musambira yari yaje kwifatanya na korali Elayo
Mwalimu Uwizeye Innocent ni we wigishije ijambo ry'Imana, insanganyamatsiko yavugaga ngo "Komeza ibirenge byawe mu nzira ifunganye niyo ikugeza ku isezerano riruta ayandi"
TANGA IGITECYEREZO