RFL
Kigali

Bruce Melodie, Bushali, Queen Cha bazaririmba TECNO na The Mane batangaza uwegukanye Miliyoni 1 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/07/2019 12:21
0


Abahanzi bagezweho muri iki gihe, Bruce Melodie ukunzwe mu ndirimbo ‘Kungola’, Quee Cha ukunzwe mu ndirimbo ‘Promise’ ndetse na Bushali uzwi mu ndirimbo ni ‘Nituebue’ bagiye guhuriramo mu gitaramo kizasiga hamenyekanye umunyempano utsindiye Miliyoni 1 Frw mu irushanwa rya TECNO na The Mane.



 

Ku wa 04 Kamena 2019 nibwo TECNO ifatanyije na The Mane batangaje abanyempano 10 bazatoranywamo umwe wegukana irushanwa agahembwa miliyoni 1 Frw. 10 batoranyijwe bavuye muri 30 bari bageze mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa.

Kuri ubu hateguwe igitaramo kizasiga hamenyekanye utwaye irushanwa rya TECNO na The Mane.

Bruce Melodie uzaririmba muri iki gitaramo, yagize ati “Ni Bruce Melodie ndagutumiye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019 kuri Hill Top Hotel muri final ya ‘Spark your talent’ na Tecno. Ntuzabure nanjye nzaba mpabaye.”

Hagenimana Jean Paul [Bushali] ati “Bushali nawe arahabaye muri show ya The Mane hamwe na Tecno aho bita Hill Top. Itariki ni 12 Nyakanga 2019. Ntuzabura. ‘Kinya trap’ ku mugongo.”

Iki gitaramo cyateguwe na TECNO na Label ya The Mane, kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019, kizabera kuri Hill Top Hotel i Remera.

Kwinjira ku muntu umwe ni ibihumbi bitanu (5 000 Frw), mu gihe ufite telefoni ya Spark 3 ndetse n’iyigwa mu ntege ya Spark3 pro, kwinjira ari ubuntu.

Biteganyijwe ko imiryango y’ahazabera iki gitaramo izafungurwa saa cyenda z’amanywa (15h:00’). Muri iki gitaramo Dj Phil Peter niwe uzifashishwa mu kuvangavanga imiziki.

Umuhanzikazi Queen Cha ni Ambasaderi w'iri rushanwa

Abanyempano 10 bahatanira Miliyoni 1 Frw bari mu byiciro bitandukanye. Abatsinze mu cyiciro cyo kuririmba ni Umutoni Olivia, Karambizi JD, Cyusa A. Serge, Mbanda John, Umuhire O. (Nelly), Ossama Mohamed, Rutabana Huguess.

Umuraperi wabashije gutambuka muri iri rushanwa ni uwitwa N. Didier ukoresha izina rya T Benks. Umunyarwenya wabashije guhiga abandi ni uwitwa Niyonkuru Centon wamenyekanye ku izina rya Zaba.

Uwitwa Gasana we yagaragaje impano muri ‘sports’.

Uko ari icumi buri wese azahembwa telefoni ya Spark 3. Uzegukana iri rushanwa ‘Spark your talent’ ryatangijwe muri Mata 2019, we azahembwa miliyoni 1 Frw asinye amasezerano y’umwaka y’imikoranire na Label ya The Mane.

Irushanwa “SparkYourTalent” rigamije kuzamura impano mu ngeri zitandukanye, ubuhanzi, kubyina, urwenya, ubugeni n’ibindi. Ryanateguwe kandi hagamijwe kurushaho gukundisha no kumenyakanisha birushijeho telefoni ya Spark3 n’iyigwa mu ntege Spark3 pro zashyizwe ku isoko na TECNO Mobile.

Abagera kuri 230 ni bo bari biyandikishije mu irushanwa. Ibigenderwaho ni 40% y’impano ye, 40% y’abamushyigikiye mu irushanwa ndetse na 20% y’abagize akanama nkemurampaka k'irushanwa.

Mu banyempano icumi hazavamo umwe wegukana irushanwa

Bruce Melodie azaririmba mu gitaramo cy'irushanwa rya TECNO na The Mane

Bushali abarizwa mu itsinda rya Green Ferry ahuriyemo na Slum Drip n'abandi

Umuhanzikazi Queen Cha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND