RFL
Kigali

Bamporiki yagereranyije abahanzi bafite impano zabuze uzishyigikira nk'izahabu zatakaye mu bishingwe -AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2019 9:12
0


Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard, yatangaje ko mu Rwanda hari abahanzi bafite impano kandi bashobora no gukora ibitaramo binini ariko babuze ababashyigikira abagereranya n’izahabu zatakaye mu bishingwe.



Ibi yabivugiye mu gitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ cy’umuhanzi Jules Sentore yakoze mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 05 Nyakanga 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Jules Sentore yakoze igitaramo kinini kandi cy’ubudasa. Cyitabiriwe n’umubare munini w’abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Cyaranzwe n’umwimerere w’umuziki watanze ibyishimo kuri benshi bavomye ku njyana Gakondo.

Bamporiki wari kumwe n’umufasha we muri iki gitaramo, yahawe ijambo avuga ko ashingiye kubyo yiboneye amaso ku maso n’ibyo asanzwe azi ari uko mu Rwanda hari abahanzi bafite impano zitagaragara ahanini bitewe n’uko nta bantu babashyigikira mu rugendo rwabo.

Yavuze ko kuri we abagereranya n’izahabu zatakaye mu bishingwe zikeneye abazikuramo bakazigaragariza rubanda.

Yagize ati "...Mu Rwanda dufite abahanzi bashobora gukora ibitaramo byiza nk’ibi ariko babuze abagaragaza impano zabo. Abo ndabagereranya n’izahabu zatakaye mu bishingwe zikeneye abantu bazigaragaza.”

Bamporiki yabwiye Patrick [Uri i buryo] n'abandi gushora imari mu banyempano u Rwanda rufite

Yakomeje abwira abarimo Patrick [Umujyanama wa Jules Sentore washoye imari] ndetse n’abandi bafite mu mufuko haremereye gutera inkunga abahanzi nkabo bafite impano kugira ngo zigaragare.  Ati “Patrick rero amafaranga yawe n’abandi bameze nkawe muyazane mutere inkunga abahanzi.”

Avuga ko ibi n’ibikorwa mu myaka iri imbere hazaboneka ibitaramo byinshi by’uburyohe kandi bizafasha benshi kuruhuka nyuma y’akazi.

Bamporiki yijeje kandi ko umwaka utaha Itorero ry’Igihugu bazaba ari bamwe mu baterankunga b’igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’.

Bamporiki yagereranyije abahanzi bafite impano zidashyigikirwa nk'izahabu zatakaye mu bishingwe

Jules Sentore yakoze igitaramo 'Inganzo yaratabaye' cy'ubudasa

JULES SENTORE YARIRIMBYE INDIRIMBO NSHYA YISE 'IFOTO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND