RFL
Kigali

Alain Muku yakuriye inzira ku murima umusaza wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ntizagushuke’ uvuga ko agiye kujyana mu nkiko Clarisse Karasira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2019 11:10
7


Alain Bernard Mukuralinda yasohoye itangazo ryamagana umusaza wavuze ko yakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ‘Ntizagushuke’ y’umuhanzikazi Clarisse Karasira atabizi. Uyu musaza yasabye Clarisse Karasira kumusanga bakaganira cyangwa se bagakizwa n’inkiko.



Alain Muku avuga ko batiteguye kugirana ibiganiro n’uyu musaza, ndetse ko ashatse yagana inkiko bagakizwa n’amategeko.

Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2019, umusaza Ntashamaje Claver wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ntizagushuke’ yaganiriye na kimwe mu bitangazamakuru bikorere hano mu Rwanda, avuga ko yakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ‘Ntizagushuke’ mu buryo nawe atigeze amenya.

Yavuze ko asanzwe abarizwa ku giti cy’inyoni atari umuhanzi. Avuga ko iyo aza kuba umuhanzi n’abaturanyi be bakabaye babizi.

Avuga ko Clarisse Karasira yamufatiyeho amafoto atazi neza icyo agiye gukoreshwa. Ngo ntiyigeze amusobanurira ko ari umuhanzi cyangwa ari umunyamakuru.

Yibuka ko aganira na Clarisse Karasira yamubwiye ko asanzwe ari umunyamakuru kuri Flash FM. Akavuga ko ashaka kuganira na Clarisse Karasira bitaba ibyo bagakizwa n’inkiko.

Yagize ati “Ayafata (amafoto) ntabwo nari nziko ari umuhanzi. Nta n’ubwo yambwiye ko ari umunyamakuru…Ubwo rero Karasira nkaba nshaka kuba namubona nkamubaza impamvu yangize umuhanzi ntarigeze mba umuhanzi. Ubundi niba ashaka kungeraho nangereho abivugaho ntiba ari ntacyo n’urukiko byanze bikunze

Alain Mukuralinda ushinzwe kureberera inyungu z’umuhanzikazi Clarissse Karasira, yabwiye INYARWANDA, ko uyu musaza wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ‘Ntizagushuke’ yari yemere Clarisse Karasira ko bakorana nta kiguzi.

Yagize ati “Umusaza yari yemereye Clarisse Karasira ko bakorera iwe nta kiguzi uretse kumushimira umwicira inyota.”

Yongeraho ko mbere y’uko amashusho afatwa, Karasira yasuye uyu musaza iwe mu rugo amusaba ko yahakorera amashusho y’indirimbo ye ‘Ntizagushuke’.

Ati “Nibutse kandi ko mbere y’uko bajyayo gufata amashusho, Karasira yari yarabanje kujyayo undi munsi gusaba umusaza ko yazakorera mu rugo rwe!

Itangazo Alain Mukuralinda yasohoye: Mbere na mbere kugirango umuhanzi abashe gufata amashusho y’indirimbo:

Aho bayafatira haba hari umuzindaro iyo ndirimbo iri gucurangwamo.

Umuhanzi aba aririmba aranguruye ijwi kandi abikora inshuro nyinshi zishoboka kuko asubiramo uko bafashe amashusho atandukanye ku buryo ntawayoberwa ibiri gukorwa

Haba hari ibikoresho byinshi bitandukanye biri gukoreshwa kandi uburyo bikoreshwa mu gufata amashusho y’indirimbo ntibushobora kwitiranywa no gufotora amafoto

Haba hari abantu nibura barenze 3 bakora ako kazi ko gufata amashusho y’indirimbo, kandi ubusanzwe gufata amafoto asanzwe byo bisaba umuntu umwe.

Nta kuntu rero umusaza wari aho ngaho hafatirwaga amashusho y’indirimbo, umuhanzi arimo aririmba aranguruye ijwi kandi asubiramo buri kanya uko bahinduye ishusho rishya bagiye gufata, nta kuntu uriya musaza yashoboraga kunanirwa gutandukanya ibikorwa biri kubera aho byo gufata amashusho ngo abyitiranye no gufotora amafoto asanzwe.

Ibyo umusaza avuga ni ukwigiza nkana ayobya uburari ashaka guhisha izindi nyungu agamije n’ubwo yivuyemo akazivuga.

Bisobanuke kandi ko ibikorwa byose bijyanye no gufata amashuho uwo munsi:

Byabereye mu rugo rw’uwo musaza yabitangiye uburenganzira kuko ntawinjiye mu rugo rwe ku ngufu.

Ibikoresho byose byakoreshejwe ni we wabibatije, ntawabikoresheje umusaza atabitangiye uburenganzira (Amasuka, arrosoires…)

Ikiraro cy’inka n’inka zirimo umusaza niwe wemeye ko bacyegera bafata amshusho y’indirimbo.

Umirima w’intoryi wafatiwemo amashusho umuhanzi ari kumwe n’umwana muto w’umuhungu ni uw’umusaza kandi, ntawawuyigiyemo atabimuhereye urushya.

Imvugo y’umusaza y’uko ibi byose yabikoze ngo kuko bari bamubwiye ko icyo bagamije ari ukumufotora amafoto asanzwe nta kuri kurimo kuko ibyo we yikoreye tumaze kurondora birabivuguruza.

Ahubwo, bigaragaza ko umusaza yari azi neza ko ibiri gukorwa ari ugufata amashusho y’indirimbo atari ukumufotora amafoto asanzwe.

Amashusho y’indirimbo nyirizina:

Iyo urebye amashusho y’iyi ndirimbo tubona umusaza yicaye yumva radio, umuhanzi ari hirya ye gato yicaranye n’umwana arimo amuririmbira bigaragara nta gushidikanya ko umusaza yumvaga neza umuhanzi arimo aririmba.

Ntibyumvikana rero ukuntu avuga ko bamufataga amafoto asanzwe kandi yarabumvaga barimo baririmba. Ni nayo mpamvu adasobanura icyo bari bamubwiye bajya gukoresha ayo mafoto ye cyangwa icyo bari bagamije bamufotora.

Nk’uko umusaza abivuga ko atari umuhanzi, yari akwiye gusobanura impamvu yumvise baririmba ntababaze impamvu bari gukora ibihabanye n’ibyo bari bamusabye ndetse yari yabatirije urugo rwe, ibikoresho byo gukoresha mu murima, ikiraro cy’inka ze ndetse n’umurima akaba yibutse kubibaza nyuma y’amezi 7 indirimbo isohotse yakunzwe cyane!

Niba nk’uko umusaza abivuga abeshya ko Karasira yaje amubwira ko ari umunyamakuru, ntiyagombaga kwemera kumutiza ibyo twarondoye byose kandi, abona nta biganiro bari kubikoraho ahubwo barimo baririmbira buri kanya.

Niba atarigeze ababuza gukomeza kuririmba kuko bakoraga ibyo batemeranyijweho, ni uko ibyo avuga ko bari baje gufata amafoto nta kuri kurimo, yari azi neza kandi yanabibemereye ko baje gufata amashusho y’indirimbo!

N’ikimenyimenyi si’uwo munsi bahaje gusa, ari ko nawe ahinduranya amashati rimwe yambaye iy’ubururu, ubundi yambaye iy’umweru!

Umuzasa yari azi neza rero nta gushidikanya ko Karasira nabo bari kumwe bari baje gufata mashusho y’indirimbo, umusaza kandi yemeye ndetse ari nawe ubisabye ntawe umushyizeho agahato, kugira uruhare mu byakorerwaga mu rugo rwe, nk’aho tumubona asezera umukobwa wari usohotse mu nzu iwe, tukongera tukanamubona azamuye amaboko amusezeraho n’urugwiro rwinshi ubwo uwo mwari yasohokaga mu rugo rwe.

Iyo urebye amashusho y’indirimbo, nta gushidikanya guhari ko umusaza yari azi neza ko ibyo yakoraga byari umukino yakinaga nk’ininamuco ugamije gufata amashusho y’indirimbo kuko, atasezeraga kuri uwo mwari bya nyabyo koko nkaho hari aho yari agiye kujya, cyangwa ngo abatize amasuka nk’aho bari baje guca inshuro!

Tutagiye kure, rero nk’uko abyivugira ngo Karasira azamugereho cyangwa azamujyana mu nkiko, birumvikana nta gushidikanya ko icyo gamije ari indonke! Nasubize amerwe mu isaho kuko Karasira ntabwo azamugeraho, kuko niba koko yaramuhemukiye, amategeko azamurenganura!

Clarisse Karasira mu mashusho y'indirimbo 'Ntizagushuke' yafatiwe mu cyaro

REBA HANO INDIRIMBO 'NTIZAGUSHUKE' IGARAGARAMO UYU MUSAZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Oly4 years ago
    Igihari cyo mbona uyu musaza niyo yarega ntiyatsinda urubanza ariko nanone ntibamubaniye kumukoresha we n' ibye bene ako kageni bakamuhemba inzoga yanaraye anyaye bo bagatwara amashusho akibinjiriza nanubu!!! Barebe icyo bamugenera gito kandi nawe yige isomo ntagapfe kujya mubyo adasobanukiwe neza Murakoze!
  • Claudine4 years ago
    Uyu musaza buriya hari abamuri mu matwi ariko rwose nabamukoresheje ntabwo bamubaniye ibazeko bakoresheje ibikoresho bye imirima ye ibintu nkibyo ubundi ngo kubuntu kandi bo bari gucuruza bakinjija mujye mureka gufatirana abantu bakuze pe namwe mujye mushyira mu gaciro pe murebe icyo mu mugenera nkabantu bitewe nuko namwe muri kwinjiza kandi erega n'Imana yabibaheramo umugisha ariko muriye mwenyine ntabwo Imana yabyakira neza
  • Kanyange4 years ago
    Ubutaha, mujye mukorana amasezerano yanditse, anashyirweho umukono, gutyo nibiba ngombwa ko bijya mu nkiko, umuntu abe afite gihamya. Mukuralinda w'umunyamategeko abihugukiwemo cyane, ubwo yazakora formulaire azajya agenderaho buri gihe. Akazi keza kuri Mukuralinda, Karasira na Muzehe Igisupusupu !
  • Shakur mustafa4 years ago
    Buriya umusaza hari umuntu wamushutse ariko nubundi ntakintu yakwibonera ndamurahiye,umunyamategeko yabyinjiyemo biba bikaze nasubize amerwe mu isaho!!!! ariko c ubundi nta na ka fanta yamuguriye koko?? bibaye bimeze bityo clarisse nawe yaba yarashyizemo indiscipline kbs ubutaha azakosore!!!!murakoze cyane!!!!!
  • Emyz4 years ago
    It's totally absurd! U must rectify this issue Alain as a lawyer and intellectual. Otherwise nugufatirana umuntu kuko aba atazu what's going on!!! Gusa abanyarwanda tube maso Hari abantu bashaka kuzamukira kubandi freely
  • Karoli4 years ago
    Birababaje kubona umuntu wize amategeko avuga ikibazo cy'amategeko kuriya. Ese yaba azi icyo uriya musaza umurega? Yaba azi amategeko ari applicable? 1. Umusaza arega Karasira gukoresha amashusho ye mubucuruzi atabimwemereye cyangwa batabyunvikanyeho. 2. Alain Mukulu, wenda kubera kutamenya ikibazo cyamategeko gihari n'amategeko ari applicable, aravugango umusaza yemeye kumufotora; ngo umusaza yagombaga kumenyako amashusho bazayakoresha ukwo bayakoresheje! Ntabwo ari ukwo bigenda mumategeko. 3. Tort, cyangwa icyaha mbonezamubano umusaza aregamo Kasasira kitwa "Kuvogera ubuzima privee bwumuntu - invasion of privacy. 4. Invasion of privacy igira ubwoko bune mumategeko: (a) gukoresha ishusho, ifoto, kusa byundi muntu mubucuruzi mutabyunvikanyeho ( appropriation of another person's name or likiness) (b) gushira undi muntu in false light ( false light) (c) kuvogera kuri seclusion yumuntu (intrusion upon seclusion) (d) gushira kukarubanda ibintu bireba ubuzima privee bwumuntu (public disclsure of private facts) 5. Umuntu wize Constitutional law akayimenya neza azi ukwo buriya bwoko bwa invasion on privacy buburamwa, za element na defense zishoboka, etc. 6. Ubwoko umusaza aregamo ni(a) haruguru. Hari court cases nyinshi n'ibitabo byanditswe kuri ubu bwoko bwa invasion on privacy. Zimwe muri principle zirebana n'ubwoko bwa invasion on privacy Alain Mukulu agombye kuba azi ariko bigaragarako atazi ni: (i) kuba umuntu yemeyeko umuphotora cyangwa umufata video, ntabwo bivuzeko yakwemereye gukoresha ariya mafoto muburyo bwose. Ariko, igihe ayo maphoto atakoreshejwe mubucuruzi, amategeko yemerako uba udakeneye gusaba uruhushwa umuntu wafashwe ariya mafoto! (ii) iyo ugiye gukoresha ayo mafoto mubucuruzi, ugombye kugira permission iri explicity. Iyo permission ntabwo iba circumstantial. (iii) Consent itari informed consent ntabwo ibaho. Kugirango ushingire kuri "defense" ya consent (ngo uwafotowe yarimeye), ugomba kugaragariza urukiko ko consent yari informed; yari azi nezako permission aguhaye ni permission y'ugukoresha ayo mashusho mubucuruzi bwawe cyangwa another person uhaye ayo amaphoto. 6. Principle ya reasonable expectancy of privacy ntabwo iba applicable kubwoko bwa invasion to privacy umusaza arega Karasira. Niyo mpanvu, nshobora kuba nashize photo yanjye kuri street. Ariko iyo uyifashe ukagenda kuyikoresha mubucuruzi, e.g ukora adverts, nakurega invasion on privacy muri theory (a) haruguru. 6. Impanvu amategeko akomera cyane kukurinda abantu iki ikibazo, nukwo umutungo ukomeye umuntu afite ni her name cyangwa likeness. Kandi amategeko ashaka gukomera kuri iriya principle ko iyo amafoto wafashe undi muntu akoyakoresha muzindi nyungu hapana ubucuruzi, concent yambere irahagije. 7. Abavocat bazi amategeko neza, iyo umu client wabo ari muri iriya situation, abantu bashizwe muri video cyangwa mumashusho babaha "cosent cyangwa release form" basinya mbere yukubafata amapfoto e.g " njyewe ... nkwemereye kunfotora kandi nzinezako aya amafoto ushobora kuyakoresha muburyo bwose harimo n'ubucuruzi. Ntakintu ungomba." 8. Biragaragara ko Alain Mukulu atasobanukiwe n'amategeko ajyanye n'iki kinazo; akeneye kwihugura! 9. Birasanzwe ko inkiko z'umurwanda zikubirana abantu kubera urugomo cyangwa ikibazo cy'ireme ry'uburezi. Again, birababaje kuba umuntu wize amategeko adasobanukiwe nutuntu tw'ibanze mumategeko.
  • Charles Kambanda4 years ago
    Birababaje kubona umuntu wize amategeko avuga ikibazo cy'amategeko kuriya. Ese yaba azi icyo uriya musaza umurega? Yaba azi amategeko ari applicable? 1. Umusaza arega Karasira gukoresha amashusho ye mubucuruzi atabimwemereye cyangwa batabyunvikanyeho. 2. Alain Mukulu, wenda kubera kutamenya ikibazo cyamategeko gihari n'amategeko ari applicable, aravugango umusaza yemeye kumufotora; ngo umusaza yagombaga kumenyako amashusho bazayakoresha ukwo bayakoresheje! Ntabwo ari ukwo bigenda mumategeko. 3. Tort, cyangwa icyaha mbonezamubano umusaza aregamo Kasasira kitwa "Kuvogera ubuzima privee bwumuntu - invasion of privacy. 4. Invasion of privacy ikira ubwoko bune mumategeko: (a) gukoresha ishusho, ifoto, kusa byundi muntu mubucuruzi mutabyunvikanyeho ( appropriation of another person's name name or likiness) (b) gushira undi muntu in false light ( false light) (c) kuvogera kuri seclusion yumuntu (intrusion upon seclusion) (d) gushira kukarubanda ibintu bireba ubuzima privee bwumuntu (public disclsure of private facts) 5. Umuntu wize Constitutional law akayimenya neza azi ukwo buriya bwoko bwa invasion on privacy buburamwa, za element na defense zishoboka, etc. 6. Ubwoko umusaza aregamo ni(a) haruguru. Hari court cases nyinshi n'ibitabo byanditswe kuri ubu bwoko bwa invasion on privacy. Zimwe muri principle zirebana n'ubwoko bwa invasion on privacy Alain Mukulu agombye kuba azi ariko bigaragarako atazi ni: (i) kuba umuntu yemeyeko umuphotora cyangwa umufata video, ntabwo bivuzeko yakwemereye gukoresha ariya mafoto muburyo bwose. Ariko, igihe ayo maphoto atakoreshejwe mubucuruzi, amategeko yemerako uba udakeneye gusaba uruhushwa umuntu wafashe ariya mafoto! (ii) iyo ugiye gukoresha ayo mafoto mubucuruzi, ugombye kugira permission iri explicity. Iyo permission ntabwo iba circumstantial. (iii) Consent itari informed consent ntabwo ibaho. Kugirango ushingire kuri "defense" ya consent (ngo uwafotowe yarimeye), ugomba kugaragariza urukiko ko consent yari informed; yari azi nezako permission aguhaye ni permission y'ugukoresha ayo mashusho mubucuruzi bwawe cyangwa another person uhaye ayo amaphoto. 6. Principle ya reasonable expectancy of privacy ntabwo iba applicable kubwoko bwa invasion to privacy umusaza arega Karasira. Niyo mpanvu, nshobora kuba nashize photo yanjye kuri street. Ariko iyo uyifashe ukagenda kuyikoresha mubucuruzi, e.g ukora adverts, nakurega invadion on privacy muri theory (a) haruguru. 6. Impanvu amategeko akomera cyane kukurinda abantu iki ikibazo, nukwo umutungo ukomeye umuntu afite ni her name cyangwa likeness. Kandi amategeko ashaka gukomera kuri iriya principle ko iyo amafoto wafashe indi akoreshwa muzindi nyungu hapana ubucuruzi, concent yambere irahagije. 7. Abavocat bazi amategeko neza, iyo umu client wabo ari muri iriya situation, abantu bashizwe muri video cyangwa mumashusho babaha "cosent cyangwa release form" businya mbere yukubafata amapfoto bavugango kwemerako tugufotora utwemereye ko aya amafoto tuzayakoresha muburyo bwose harimo na business yacu cyangwa yaba agent bacu! 8. Biragaragara ko Alain Mukulu atasobanukiwe n'amategeko arejanye n'iki kinazo; akeneye kwihugura! 9. Birasanzwe ko inkiko z'umurwanda zikubirana abantu kubera urugomo cyangwa ikibazo cy'ireme ry'uburezi. Again, birababaje kuba umuntu wize amategeko adasobanukiwe nutuntu tw'ibanze mumategeko.





Inyarwanda BACKGROUND