RFL
Kigali

Alain Muku yavuze ku bitaramo Nsengiyumva 'Igisupusupu' na Clarisse Karasira bazaririmbamo muri Amerika n'i Burayi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/06/2019 16:19
1


Alain Bernard Mukuralinda yatangaje ko Nsengiyumva Francois 'Igisupusupu' n’umuhanzikazi Clarisse Karasira bafite ibitaramo bikomeye bazaririmbamo muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’i Burayi.



Mukuralinda niwe mujyanama w’abahanzi bafite ibihangano bikunzwe muri iki gihe. Nta gihe kinini bamaranye ariko Nsengiyumva Francois yamamaye ku izina ‘Igisupusupu’ ryavuye mu ndirimbo yaririmbyemo ngo umukobwa ni Igisupusupu ni Igisukari.

Hari kandi umuhanzikazi Clarisse Karasira ukunzwe mu ndirimbo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga iki’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzwe amaso bakomeye ku muco kenshi uvuga ko areberera kuri Cecile Kayirebwa na Mutamuriza Annociata [Kamaliza].

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mukuralinda yatangaje ko muri Nyakanga 2019, Clarisse Karasira azajya muri Amerika mu gitaramo yatumiwemo.

Yavuze ko babimenyeshejwe batinze ariko ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo ibyangombwa bibonekere ku gihe.

Yongeraho ko bidakunze basubika bakazitabira ibindi bitaramo bazatumirwamo kuko ari byinshi.

Yagize ati "Nta banga ririmo Clarisse baramuhamagaye hari igitaramo kizaba muri Amerika tariki ya 04-07/ Nyakanga 2019. Ikibazo n’uko batubwiye batinze gatoya. Tugize Imana tukabona visa tukayibonera ku gihe twagerageza akajyayo.”

Mukuralinda yatangaje ibitaramo Nsengiyumva Francois na Clarisse Karasira bazakorera muri Amerika n'i Burayi

Mukuralinda yakomeje avuga ko mu Ukwakira 2019, Nsengiyumva Francois na Clarisse Karasira bazahurira mu gitaramo kimwe batumiwemo kizabera mu Bubiligi.

Yagize ati “Hari n’ibindi bishoboka ko bajya mu Bubiligi mu kwezi kwa cumi(Ukwakira 2019)  we na Francois.”

Avuga ko nta gisibya kuko ibi bitaramo bihari kandi baganiriye n’ababiteguye bihagije ku buryo igisigaye ari umunsi w’ibitaramo gusa.

Mukuralinda avuga ko Nsengiyumva 'Igisupusupu' ariwe muhanzi nyarwanda wanditse amateka akomeye atarigeze akorwa n’undi ashingiye ku kuba yaragize indirimbo yarebwe n’abarenga miliyoni mu gihe gito cyane.

Ashimangira ko kuba abahanzi be bakunzwe ariko uko bakoze ibyo abanyarwanda bakunda kandi bari bakumbuye.

Mu gihe gito bamaze mu rugendo rw’umuziki, Clarisse Karasira amaze kuririmba mu birori no mu bitaramo bikomeye hano mu Rwanda. Ni mu gihe Nsengiyumva Francois yahawe umwihariko wo kuririmba mu bitaramo byose by’iserukiramuco ‘Iwacu Muzika’. 

Nsengiyumva Francois yahawe umwihariko wo kuririmba mu bitaramo byose by'iserukiramuco 'Iwacu Muzika'

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALAIN MUKURALINDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • callixte sindayigaya4 years ago
    Umva aba bahanzi turabemera babahe facilities bazitabire ibi bitaramo Kuko barasobanutse. Turabashyigikiye crâne.





Inyarwanda BACKGROUND