RFL
Kigali

DayMakers, Ndimbati, Ama G The Black n’abandi mu gitaramo #BigombaGuhinduka cy’urwenya rusesuye i Musanze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/06/2019 22:53
0


5K Etienne na Japhet bibumbiye muri itsinda ry'abanyarwenya rya Day Makers Edutainment, bongeye gutegura igitaramo bise #BigombaGuhinduka bagiye gukorera i Musanze. Ni nyuma y’uko iri tsinda ritembagaje benshi mu gitaramo nk’iki bakoreye i Kigali, kuya 28 Mata 2019.



DayMakers bavuga ko igitaramo cy’urwenya bise #BigombaGuhinduka bashaka ko kizaba uruhererakane bazageza mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda biyegereza abafana babo.

Kuri ubu bageze kure imyiteguro y’iki gitaramo bagiye gukorera mu Karere ka Musanze, ku wa 28 Kamena 2019.

Umuyobozi Mukuru w’itsinda rya DayMakers, Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonke, yatangarije INYARWANDA, ko bafite intego yo kwegera abakunzi babo aho batuye mu bice bitandukanye bakabasanganiza urwenya rusesuye.

Yagize ati “Ni mu rwego rwo kwagura imbibi z’abakunzi ba DayMakers badatuye mu Mujyi wa Kigali. Twasanze bakunda ibihangano byacu. Niyo mpamvu twifuje kubegera kugira ngo dusangire uburyohe bw’urwenya rwacu.

Yasabye ab’i Musanze kwitabira iki gitaramo kuko bazabuhariza amasaha bagatangira saa kumi n’ebyeri (18h:00’), basoje saa yine z’ijoro (22h:00’).

Day Makers bagiye gukorera igitaramo gikomeye i Musanze

Iki gitaramo cy’urwenya #BigombaGuhinduka cyatumiwemo abanyarwenya bagezweho barimo Makanika, Ndimbati, Babou ndetse na Joshua.

Abazitabira kandi bazanasusurutswa n’umuhanzi Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black. Iki gitaramo cyanahaye umwanya abahanzi bakizamuka muri Musanze aho uwitwa Maylo, Bexx na Andolah bazataramira abakunzi babo.

Iki gitaramo kizabera kuri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima. Kwinjira mu myanya isanzwe ni ibihumbi 2 000 Frw ni ibihumbi bitanu (5 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP) ugahabwa n’icyo kunywa.

Nyuma y’iki gitaramo hateganyijwe ‘after party’ izabera ahitwa Africana

#BigombaGuhinduka inyuzwamo ubutumwa bwigisha rubanda nyamwinshi.

Yigaruriye imitima ya benshi bakoresha telefoni zigezweho. Amashusho y’urwenya rwinshi rw’aba basore ari muri telefoni nyinshi z’abasirimu.

Byatangiye 5K Etienne na Japhet bifata amashusho y’iminota mike bakayasaza ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’inyigisho babaga batanga bakarenzaho bati #BigombaGuhinduka.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND