Kigali

Bugesera: Clarisse Karasira yaganirije Intore ziri ku rugerero ku 'Gutoza ishyaka ry’u Rwanda binyuze mu buhanzi’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2019 11:25
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse gushyira ahagaragara indirimbo ‘Ubuto’, yaganirije urubyiruko rw’Intore ziri ku rugerero ruciye ingando ruhagarariye akarere ka Bugesera ku ngingo yo ‘Gutoza ishyaka ry’u Rwanda binyuze mu buhanzi’.



Iki kiganiro yagitanze ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019 ahari kubera urugerero mu Murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba. Ni urubyiruko 236 rwatoranyijwe mu karere hose rwatsinze neza amashuri yisumbuye ruri mu Itorero gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Itorero ryatumiye Clarisse Karasira nk’umwe mu bahanzi bahanga indirimo zo kubaka abanyarwanda. Ikiganiro yatanze cyarimo ibice bitatu. Yavuze ku buhanzi bwa mbere y'ubukoloni, ubuhanzi bwa nyuma y'ubukoloni kugeza mu 1994 ndetse n'ubuhanzi bwa none.

Clarisse Karasira yaganirije urubyiruko ruri ku rugerero

Hagendewe ku butumwa butangwa mu bihangano, bigiye hamwe ko batoza ‘Ishyaka ry’u Rwanda’ binyuze mu butumwa bwunga, buhumuriza, bw’iterambere rusange, bwo gutsimbataza umuco nyarwanda muri benewo. Ubutumwa butuma abanyarwanda bagira ubuzima bwiza (kwidagadura kudatatira indangagaciro za bo) n’ubutumwa bukundisha amahanga iby' u Rwanda.

Mu gice cy'ubuhanzi baganiriye ku byo guhanga indirimbo no kuzisohora kuko aribwo usanga bwogeye (nibwo bwamamaye kurusha ubundi) nibwo muyoboro wihutisha ubutumwa kuri benshi ugereranyije n'ubundi buhanzi burimo nk'ubusizi, ubugeni…      

Muri iki kiganiro Intore n'abatoza babazaga ibibazo bagatanga n'ibitekerezo by'uburyo u Rwanda rwakubakwa binyuze mu buhanzi, maze umuhigo bihaye uba kubahiriza ziriya ngingo bahawe z'ugutoza ishyaka ry'u Rwanda binyuze mu butumwa bwubaka

Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko ikiganiro yatanze gitanga igisobanuro cy’uko abahanzi badakwiye kuba ntibindeba mu nzego z’igihugu ahubwo ko bakwiye gufatanya n’abandi mu rugendo rwo kubaka igihugu cyibereye buri wese.

Yagize ati “…Bifife igisobanuro gikomeye cy'uko abahanzi tudakwiriye kuba ba ntibindeba mu nzego zose zubaka igihugu. Bimpa imbaraga kubona abato barimo n'abifuza gukora ubuhanzi banyotewe no gutekereza ubuhanzi bwubaka inyungu rusange.”

Karasira yatanze ikiganiro 'Gutoza ishyaka ry'u Rwanda binyuze mu buhanzi'

Urubyiruko ruri ku rugerero muri Bugesera rugera kuri 236

Urubyiruko rwahawe umwanya wo kubaza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND