RFL
Kigali

Perezida Museveni yakuye Chameleone winjiye muri politike mu bo akurikira kuri Twitter

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2019 16:02
0


Ikinyamakuru All Africa cyateruye kivuga ko umuhanzi w’umunya-Uganda Joseph Mayanja wamenyekanye nka Jose Chameleone ashobora kuba yashyizwe mu gitabo cy’abarwanya ubutegetsi bwa Museveni wamaze kumukura mu bo akurikira ku rubuga rwa Twitter.



Perezida Yoweri Museveni akoze iki gikorwa nta gihe kinini gishize Chameleone w’imyaka 40 y’amavuko agaragaje inyota yo kwinjira mu mukino wa politike.

Imbere y’abari bakoraniye muri sitade Kakindu, Chameleone yatangaje ko ari umukandida ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala kandi ko atazihuza n’ishyaka rya Museveni, NRM (National Resistance Movement).

Ibinyamakuru byo muri Uganda bitegamiye kuri Leta biravuga ko Museveni yaba yakuye Chameleone mu bo akurikira kuri Twitter ahanini bitewe n’uko uyu muhanzi yatangaje ko yinjiye mu murongo wa Politike.  

Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya, cyanditse ko bitazwi neza niba iki cyemezo cyafashwe na Perezida Museveni cyangwa se niba ari abashinzwe kugenzura imbuga nkoranyambaga ze. Be Cool ari ku rutonde rw’abantu Perezida Museveni (follow) akurikira kuri Twitter.  

Chameleone aritegura gukorera igitaramo gikomeye i Nairobi muri iyi week end. Yiteguye guhatanira umwanya w’umuyobozi Mukuru w’Umujyi wa Kampala mu matora ateganyijwe mu 2021.

Aramutse atsinze amatora yaba abaye umuhanzi wa kabiri muri Uganda wegukanye umwanya ukomeye muri Uganda nyuma y’umuhanzi wahindutse umunyapolitike Bobi Wine wagizwe umudepite mu Inteko ishinga amategeko ya Uganda. 

Igenzura ryakozwe n’ikinyamakuru Nairobi News, ryekanye ko Perezida Museveni ku rukuta rwa Twitter ubu ari gukurikira abantu 23 barimo Janet Museveni [Umufasha we], Prezida John Pombe Maghufuli wa Tanzania, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Vice –Prezida William Ruto…

Chameleone yabaye inshuti ya hafi ya Perezida Museveni w’imyaka 74 y’amavuko ndetse ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kumwamamaza mu matora yabaye mu 2016 anaririmba mu ndirimbo bise ‘Tubonge Nawe’. 

Uwitwa Capt.Mike Mukula ukuriye ishyaka rya Prezida Museveni mu Burengerazuba bwa Uganda, aherutse kubwira Chameleone kwitondera kwinjira muri politike kuko bishobora kwangiza akazi ke k’umuziki yari asanzwe akora.

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine kuva yatangaza byeruye ko adashyigikiye ubutegetsi bwa Uganda, yahise ashyirwa mu gitabo cy’abarwanya Perezida Museveni.

Museveni yakuye Chameleone mu bo akurikira kuri Twitter

Umuhanzi Bobi Wine amaze igihe ahanganye n'ubutegetsi bwa Museveni





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND