RFL
Kigali

Perezida wa Turukiya Erdogan yambariye Ozil warushinganye na Nyampinga w'igihugu-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2019 13:16
1


Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan yabaye ‘Best man’ (yambariye) w’umukinnyi Mesut Ozil warushinganye n’umukunzi we Amine Gulse w’imyaka 28 mu birori by’agatangaza byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2019.



Ozil w’imyaka 30 y’amavuko ukinira Arsenal FC yarushinganye na Gulse wigize kuba Nyampinga wa Turukiya. Bashimangiriye isezerano ryabo ku nkengero z’umugezi wa Bosphorus wegereye Hoteli y’inyenyeri enye iri mu zikomeye biyakiriyemo.

Ubukwe bwa Mesut Ozil bwabereye i Istanbul. Uyu mukinnyi asanzwe afitanye ubushuti bwa hafi na Perezida wa Turukiya wabaye umwe mu bahamije isezerano rye n’umukunzi we. Ozil n’umukunzi we batangiye urugendo rw’urukundo mu 2017 bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore mu 2018.

Mesut na Amine bakoze ubukwe bw’agatangaza bwarimo abo mu miryango yombi, inshuti n’abandi. Dail Mail ivuga ko muri Gicurasi 2019 Ozil n’umukunzi we ari bwo batumiye mu bukwe Perezida Erdogan.


Perezida Erdogan yatashye ubu bukwe ari kumwe n’umugore we Emine.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) biravuga ko umutekano wari wakajijwe ku mpande zombi. Ikipe ishinzwe umutekano wa Perezida yigabanyijemo ibice bibiri; hari abakomando bari hejuru y’inzu bafite indebakure barebesha muri buri cyerekezo niba nta mwanzi watera.

Hari kandi indi kipe ngari yari ku butaka yagose ahabereye ubukwe bitwaje intwaro zikomeye.

Perezida wa Turukiya yambariye umukinnyi Mesut Ozil warushinganye na Nyampinga

Perezida wa Turukiya, yasinye yemeza isezerano rya Ozil n'umukunzi we bamaranye imyaka ibiri

Ibirori by'aba bombi byabereye mu Mujyi wa Istanbul

Abakomando mu kirere bacunze umutekano w'umukuru w'igihugu

Muri Gicurasi 2019 Ozil yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Turukiya

Ozil n'umufasha we baritegura gufasha abadafite ubushobozi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Toni4 years ago
    Iyi terme ngo kuba garcon d'honneur cg parrain Ni " ukwambarira"numva idakwiye.Abanyamakuru muzegere LARC ibashakir irindi Jambo nko kugaragira wenda cg se irindi. Kuko kwambarira se ubundi yari kuza atambaye? Cg objectif y'uriya muntu iruhande rw'abageni Ni ukwambara gusa??





Inyarwanda BACKGROUND