RFL
Kigali

Alyn Sano yavuze kuri Yvonne Chaka Chaka wacyeje umuziki we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2019 16:37
0


Umuririmbyi Aline Shengero Sano waryubatse mu muziki nka Alyn Sano, yatangaje ko yashimishijwe bikomeye no kuba umuhanzikazi wagwije ibigwi, Yvonne Chaka Chaka yanditse agaragaza ko akunda umuziki we.



Chaka Chaka aheruka mu Rwanda mu 2018. Yasize benshi bamwirahira mu gitaramo yari yatumiwemo n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kakooza Nkuriza Charles [KNC] wamuritse alubumu yise ‘Heart Desire’. Yahuriye ku rubyiniro n’umuhanzi Bruce Melodie, Israel Mbonyi ndetse na Alyn Sano.

Yanditse ubutumwa kuri Twitter hejuru y'amashusho agaragaza indirimbo yaririmbanye na Aly Sano muri iki gitaramo aravuga ati “Ndamukunda cyane”. Ni ibintu byakiriwe neza na Alyn Sano wavuze ko yakuze yifuza kuba umukinnyi w’umupira ariko aho amenyeye impano ye y’umuziki mu bahanzi yafatiyeho urugero na Chaka Chaka arimo.

Aganira na INYARWANDA, Alyn Sano yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kuba Chaka Chaka yaratangaje ko yanyuzwe n’urwego rw’umuziki we avuga ko ari ibintu byamuteye imbaraga zo gukomeza gukora uko ashoboye.

Yagize ati “…Byanshimishije cyane! Ni iyindi ntambwe nteye mu rugendo rwanjye rw’umuziki…Ni yo waba wacitse intege ariko ukumva umuntu nk'uriya avuze ikintu nk’icyo birakugarurura muri mood.”

Yakomeje avuga ko afata Chaka Chaka nk’icyitegererezo ku muhanzi wese w’umunyafurika kandi ko yakuze yumva ibihagano bye. Ati “…Numvaga nzaba umukinnyi wa Football ariko kuva aho namumenyeye nanjye narabaye umuririmbyi, antera gukomeza gukora umuziki.”

Chaka Chaka yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali

Avuga ko kuba yarahuriye ku rubyiniro rumwe na Chaka Chaka bivuze ikintu kirenze mu rugendo rwe rw’umuziki. Yagize ati “…Bivuze ikintu kinini cyane! Ahubwo kitanumvikana ku wundi uwo ari we wese."

Sano yanavuze ko ahugiye mu gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yakoranye n’undi muhanzi atifuje gutangaza amazina kandi igomba gusohoka mu cyumweru kiri imbere.

Alyn Sano yatangiye kuvugwa cyane mu ruhando rw’abahanzi mu 2018. Yashyize hanze ibihangano byatumye ahangwa ijisho na benshi nka "Witinda", "Ntako Bisa", "Naremewe Wowe" , “Rwiyoborere” n'izindi.

Uyu mukobwa azwiho ubuhanga buhanitse iyo aririmba asubiramo zimwe mu ndirimbo. Yiyeguriye umuziki nyuma yuko asoje muri kaminuza ya Akillah Institute aho yize mu ishami rya Hospitality Leadership and Management.

Chaka Chaka yanditse avuga ko akunda Alyn Sano

Alyn Sano avuga ko yashimishijwe bikomeye no kuba Chaka Chaka yaranyuzwe n'imiririmbire ye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND