Kigali

Mu kiganiro n’abanyamakuru RSSB yatangaje ko ikoranabuhanga ari imwe mu ngamba nshya zo gukemura ibibazo bya Fraudes zivugwa mu buvuzi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:31/05/2019 18:47
0


Ibi byabaye nyuma y’aho ibinyamakuru byinshi byagiye bitangaza Fraudes zivugwa mu bafatanyabikorwa mu buvuzi aho Ubuyobozi bakuru bwa RSSB bwagiranye ikiganiro cyihariye n’abanyamakuru bukabatangariza ingamba zafashwe mu gukemura icyo kibazo.



Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tusabe yagarutse ku kijyanye no kuganira ku buryo umunyamuryango yahabwa imiti ku buryo bunoze atari Frauds ndetse hakanabaho ibiganiro n’imikoranire hagati ya RSSB n’abayobozi b'ibitaro. Yakomoje kandi ku mikoranire hagati y’abaganga n’abakozi bakora igenzura bazwi nk’aba verificateur.

Yagize ati; “Hari abakozi bakora Verification (igenzura) bareba imiti muganga atanze niba ariyo. Ntibemerewe guhindurisha kuko umuganga abifitiye uburenganzira cyane kurusha bamwe mu ba verificateur kuko baba ari abanurse, kuko muganga niwe uba azi uko yasuzumye umurwayi. Bakwiye kungurana inama ariko ntibategeka abaganga kudatanga imiti.”


Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tusabe yahamije ko ikoranabuhanga rizakemura byinshi

Yagarutse ku kibazo cyo gutinda kwishyura aho yavuze ko biri ukubiri kandi bidakwiye guhagarika ubufasha bw'ubuvuzi ku banyarwanda n'ubwo amafaranga yaba ari make. Uburyo bw'imikorere butarimo ikoranabuhanga, bisaba gushishoza cyane kuko biri mu byingera Fraudes. Hakwiye kubaho ikoranabuhanga kuko bifata igihe kirekire mu kwishyuza, hari ubwo haba harimo ibitanoze. Muri minsi 30 hatangwa Factures zigasuzumwa amezi 2 (bikaba 3 ubwo) ziri gusuzumwa neza, hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga cyane kandi bizagabanya Fraude, ni Campaign nshya abafatanyabikorwa bakwiye kwitabira nk’uko Richard Tusabe yabitangarije abanyamakuru.



RSSB yagiranye ibiganiro n'abanyamakuru

Ubwo babazwaga niba abakozi ba RSSB nta ruhare bagira mu korohereza abakora iyo Fraudes, Richard Tusabe yavuze ko bitabura. Yagize ati “Ntabwo abakozi ba RSSB ari abere kuko ntabwo aba bantu bakomeza kutwiba badafite umuntu wa hano ubafasha.” Abaganga barumvikana bagashyira inyungu z'umurwayi cyane. Bazumvikana n'abafite ibitaro n'amavuriro gukoresha ikoranabuhanga bagire ibyo bakora na RSSB ikore ibindi. Ku kijyanye n’ibirarane bya RSSB muri Mituweli cyangwa RAMA, hagomba gushakwa ahakurwa amafaranga yafasha Mituweli akajya mu isanduku yayo abazikoresha bakajya bavurwa byoroshye.


Hagiye kubaho impinduka mu gukumira Fraudes mu buvuzi

Ku mpungenge z’uko nibakoresha ikoranabuhanga hari abazabura akazi bavuze ko batazatakaza akazi ahubwo ikoranabuhanga rizunganira ibikorwa, bakore indi mirimo banahabwa amahugurwa yo gukoresha iryo koranabuhanga. Zimwe mu ngero za Fraude harimo gukora Facture 2 zitandukanye mu bitaro bitandukanye kandi umurwayi yavuriwe hamwe, gusuzuma abana mu mashuri bakoresheje RAMA batanarwaye, gukoresha ikarita mu gusohora Facture z'abantu batanigeze bivuza. Kwandika ibizame ku bagore bikorerwa abagabo gusa, gutanga ibizame byinshi, abivuriza kuri Insurance z'abandi...

Muri mezi hagati ya 12 na 18 hari ibizaba byatangiye gukosorwa. Abafatanyabikorwa ba RSSB ubu bamaze kuba 750. Abahabwa RDV z'igihe kirekire bigomba guhinduka nk’uko Umuyobozi Ushinzwe Ibigenerwa Abanyamuryango muri RSSB, Dr. Akiba Solange yabitangaje. Yanasabye itangazamakuru kubafasha mu bukangurambaga kuko tugiye kwinjira mu mwaka mushya wa Mituweli.


Dr. Akiba Solange yasabye itangazamakuru kubafasha mu bukangurambaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND