Kigali

Abanya-Kigali biganje mu irushanwa ‘SparkYourTalent’, uzagera mu 10 ba mbere azahembwa telefoni ya Spark3-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/05/2019 18:16
0


Umubare munini w’abahatanye mu irushanwa “SparkYourTalent” rya The Mane na TECNO Mobile ni abaturuka mu Mujyi wa Kigali. Uzegukana irushanwa azahabwa miliyoni 1 Frw ndetse buri wese uzagera mu 10 bambere azahabwa telefoni ya Spark3 pro.



Abanya-Kigali bahatanye mu irushanwa ni 16. Utundi turere dufite abaduhagaririye mu irushanwa ni Gatsibo, Kamonyi, Ngoma, Huye, Kirehe, Rubavu na Musanze.  Irushanwa “SparkYourTalent” ryatangijwe muri Mata 2019. Rigamije kuzamura impano mu ngeri zitandukanye, ubuhanzi, kubyina, urwenya, ubugeni n’ibindi.

Ryanateguwe kandi hagamijwe kurushaho gukundisha no kumenyakanisha birushijeho telefoni ya Spark3 n’iyigwa mu ntege Spark3 pro zashyizwe ku isoko na TECNO Mobile. 230 ni bo biyandikishije mu irushanwa. Kuya 22 Gicurasi 2019  TECNO yatangije 30 bakomeje mu irushanwa bazamo 10 bazatoranywamo umwe wegukana irushanwa.

Uzatwara irushanwa azahabwa miliyoni 1 Frw, asinye amasezerano y’umwaka y’imikoranire na Label ya The Mane, afashwe byihariye kumenyekanisha impano ye. Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019, TECNO na The Mane bahurije hamwe 30 bakomeje mu irushanwa. Babasobanuriye birambuye ibyerekeye irushanwa ndetse n’amabwiriza n’amategeko agenga buri wese uhatanye mu irushanwa

Queen Cha Ambasaderi w'irushanwa 'SparkYourTalent' rya The Mane na TECNO Mobile

Buri wese bitewe n’icyiciro ahatanyemo azafatwa amashusho atarengeje umunota umwe ariko kandi atari munsi y’amasegonda 45’ hanyuma ashyirwe ku mbuga nkoranyambaga za TECNO na The Mane.

Uhatanye mu irushanwa asabwa gukangurira inshuti ze n’abandi kureba ayo mashusho “views”, gukanda “likes” no gushyiraho ibitekerezo “comments”.Ibi bizamwongerera amahirwe yo kwisanga mu 10 bambere. Ibi bizakorwa hagati y’itariki 03 Kamena -28 Kamena 2019. 

Tariki 21 Kamena 2019, icumi bageze mu cyiciro cya nyuma bazahatanira imbere y’umubare munini w’abafana (aho bizabera ntiharatangazwa), hanyuma utsinze utangazwe kuya 29 Kamena 2019. Ibigenderwaho ni 40% y’impano ye, 40% y’abamushyigikiye mu irushanwa ndetse na 20% y’abagize akanama nkemurampaka k'irushanwa.    

Niyonkuru Clinton [Zaba_missedcall] uri bahatanye afite impano yo gusetsa, yabwiye INYARWANDA, yifitiye icyizere cy’uko azatwara irushanwa ndetse ko ‘Natangiye kurambagiza ikibanza nzagura nimara gutwara irushanwa.”

Edwin Vita Ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri TECNO Mobile,

Edwin yabwiye INYARWANDA,  iri rushanwa ryateguwe hagamije kumenyakanisha telefoni ya Spark 3 n’iyigwa mu ntege Spark3 pro ariko kandi ngo ni mu rwego rwo kuvumbura impano mu rubyiruko no kuziteza imbere. 

Yagize ati  “ ...Irushanwa ryahujwe no kwamamaza Spark3 na Spark3 pro ku mpamvu y’uko ikunzwe ari telefoni iberanye n’urubyiruko kandi banagaragaza impano zitandukanye. Twahisemo kubihuza mu rwego rwo kuyimekanisha birushijeho no kugira ngo dufashe urubyiruko kwisanga muri iri rushanwa,”

Yakomeje ati “… Ikintu dusaba aba bana ni ukumva ko ari irushanwa rishobora guhindura ubuzima bwabo.”  Edwin yijeje ko iri rushanwa rizakomeza kuba ngarukamwaka. Avuga ko kuva Spark 3 n’iyigwa mu ntege ya Spark 3 pro zashyirwa ku maduka yose acuruza telefoni mu Rwanda yitabiriwe kugurwa cyane ku isoko na benshi bayikoresha mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane urubyiruko. 

30 bazamo 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma

Bahawe umwanya wo kubaza...

Rwema Denis umujyanama wa label ya The Mane

Zaba-missedcall wambaye ingofero

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND