RFL
Kigali

MTN Rwanda yatanze amafaranga arenga 95,000,000 FRW muri Kigali International Peace Marathon 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/05/2019 20:12
0


Kuwa 16 Kamena 2019 mu Rwanda hazabera irushanwa mpuzamahanga ry'amahoro ryo gusiganwa ku maguru (Kigali International Peace Marathon 2019), irushanwa MTN Rwanda izashyiramo inkunga ya miliyoni 95 n'ibihumbi 175 z'amafaranga y'u Rwanda (95,175,000 FRW).



MTN Rwanda ni sosiyete ya mbere mu Rwanda ikora ku itumanaho ikaba ari n'umuterankunga mukuru w'iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 15 kuva ryaba bwa mbere mu 2005.

Richard Acheampong ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN (Chief Marketing officer) muri MTN Rwanda yavuze ko ari inkunga batanze kugira ngo Kigali International Peace Marathon izagende neza nta kibazo cy’amikoro igize.


Richard Acheampong (Ibumoso) ashyikiriza sheki Mubirigi Fidele (Iburyo) Perezida w'ishyirahamwe ry'imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF)

Acheampong yavuze ko MTN Rwanda ishyigikira siporo mu buryo butandukanye kandi ko bizera ko irushanwa ry’uyu mwaka rizagenda neza ku nshuro ya 15.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba y’uyu wa Gatatu tariki 15/05/2019, Acheampong yagize ati “Ni amafaranga nka MTN Rwanda twatanze nk’umusanzu wacu wo kuzamura agaciro k’irushanwa. Ni irushanwa rikomeye rigomba gushyigikirwa kuko kuva ryabaho ryatanze umusanzu mu iterambere ry’igihugu. MTN tuzakomeza kuba hafi siporo mu buryo butandukanye”. Acheampong


Richard Acheampong aganira n'abanyamakuru

Biteganyijwe ko Kigali International Peace Marathon 2019 izitabirwa n’abari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi (8,000-10,000) bikaba bizahura neza no kwizihiza imyaa 15 irushanwa rimaze.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND