Kuwa 16 Kamena 2019 mu Rwanda hazabera irushanwa mpuzamahanga ry'amahoro ryo gusiganwa ku maguru (Kigali International Peace Marathon 2019), irushanwa MTN Rwanda izashyiramo inkunga ya miliyoni 95 n'ibihumbi 175 z'amafaranga y'u Rwanda (95,175,000 FRW).
MTN Rwanda
ni sosiyete ya mbere mu Rwanda ikora ku itumanaho ikaba ari n'umuterankunga
mukuru w'iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 15 kuva ryaba bwa mbere mu 2005.
Richard
Acheampong ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN (Chief Marketing officer) muri
MTN Rwanda yavuze ko ari inkunga batanze kugira ngo Kigali International Peace
Marathon izagende neza nta kibazo cy’amikoro igize.
Richard Acheampong (Ibumoso) ashyikiriza sheki Mubirigi Fidele (Iburyo) Perezida w'ishyirahamwe ry'imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF)
Acheampong
yavuze ko MTN Rwanda ishyigikira siporo mu buryo butandukanye kandi ko bizera
ko irushanwa ry’uyu mwaka rizagenda neza ku nshuro ya 15.
Mu kiganiro
n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba y’uyu wa Gatatu tariki 15/05/2019, Acheampong yagize ati “Ni
amafaranga nka MTN Rwanda twatanze nk’umusanzu wacu wo kuzamura agaciro k’irushanwa.
Ni irushanwa rikomeye rigomba gushyigikirwa kuko kuva ryabaho ryatanze umusanzu
mu iterambere ry’igihugu. MTN tuzakomeza kuba hafi siporo mu buryo butandukanye”. Acheampong
Richard Acheampong aganira n'abanyamakuru
Biteganyijwe ko Kigali International Peace Marathon 2019 izitabirwa n’abari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi (8,000-10,000) bikaba bizahura neza no kwizihiza imyaa 15 irushanwa rimaze.
TANGA IGITECYEREZO