RFL
Kigali

Rayon Sports FC yangiwe ubusabe bwo kwimura imikino ya nyuma ya Shampiyona

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/05/2019 16:43
1


Ubuyobozi bwa FERWAFA, Bwanze ubusabe bwa Rayon Sports FC, yifuzaga kwimura imikino yanyuma ya Shampiyona, aho FERWAFA yavuze ko sitade bifuzaga iri gukorerwamo indi mirimo.



FERWAFA yandikiye Rayon Sports FC ibaruwa isubiza iyo yari yandikiwe na Rayon Sports taliki ya 6 Gicurasi 2019. FERWAFA yasobanuye impamvu ubusabe bw'iyi kipe bwanzwe. FERWAFA yandikiye ubuyozi bwa Rayon Sports FC, ibaruwa igira iti:”Dushingiye ku ibaruwa yanyu yo 06 Gicurasi 2019, mwatwandakiye musaba kwimura imikino y’umunsi wa 28 n’uwa 30, mufitanye na Musanze FC na Marines ku 17/05/2019 no ku wa 01/06/2019”.

Dushingiye kandi ko Sitade Amahoro mwifuza kwakiriramo iyo mikino irimo kuberamo ibindi bikorwa, Tubandikiye tubamenyesha ko kwimura iyo mikino yanyu kuri sitade Amahoro mutabyemerewe ndetse n’amasaha atazahinduka”.


FERWAFA kandi yamenyesheje ubuyobozi bw’amakipe ko umunsi wa nyuma wa Shampiyona w’imikino yose, izabera umunsi umwe n’amasaha amwe.


Dore uko amakipe azahura ku munsi wa 28:

Kuwa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019

-Rayon Sports vs FC Musanze (Stade ya Kigali, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019

-AS Muhanga vs APR FC (Stade Muhanga, 15h30’)

-Mukura VS vs Marines FC (Stade Huye, 15h30’)

-Espoir FC vs AS Kigali (Rusizi, 15h30’)

-Sunrise FC vs Kirehe FC (Nyagatare, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019

-Amagaju FC vs Bugesera FC (Nyagisenyi, 15h30’)

-Etincelles FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-Police FC vs SC Kiyovu (Kicukiro, 15h30’)

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diago every4 years ago
    NDAKUNDI GIKUNDIWE!





Inyarwanda BACKGROUND