Umuhanzi Kayigi Andy Dicki Fred uririmba injyana ya Blues akavangamo na Gakondo ya kinyarwanda yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Umugisha’ yanditse ku isabukuru y’amavuko y’umubyeyi we ayimwumvishije ‘asuka amarira’.
Bumuntu afite ijwi ryihariye rikora ku ngoma z’amatwi. Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki, amaze gukora indirimbo zakunzwe mu nguni zose, yashyize hanze indirimbo yise ‘Stay’, ‘Mukadata’, ‘Mine’, ‘Ndashaje’ n’izindi zakomeje izina rye. Indirimbo ‘Umugisha’ yashyize hanze ije ikorera mu ngata iyo yise ‘Appreciate’ yari aherutse gushyira hanze; yacuranzwe kuri Radio, mu tubyiniro, mu bitaramo n’ahandi. Benshi banyuzwe n’ubuhanga bw’uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Andy Bumuntu yavuze ko yanditse indirimbo ‘Umugisha’ yibaza ku babyeyi n’uburyo ari ab’agaciro mu buzima bwa buri wese. Avuga ko yandika iyi ndirimbo yahuriranye n’isabukuru y’amavuko ya nyina. Agitangira kwandika iyi ndirimbo yabanje kuyita ‘Hora mama’ uko iminsi yicumaga agenda ahuza ibitekerezo yanzura kuyita ‘Umugisha’ kuko ‘ari ryo zina rirushijeho gusobanura umubyeyi’ .
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUGISHA' YA ANDY BUMUNTU
Yavuze ko akimara kuyikora bwambere yumviswe n’umubyeyi we asuka amarira. Ati “Umubyeyi wanjye niwe wayumvise bwambere , byaramurenze araturika ararira." Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe hizihizwa umunsi w’ababyeyi. Yayituye ababyeyi abariho n’abibukwa.
Yagize ati “Uyu munsi icyo nabwira ababyeyi muri rusange ni ukubashimira byimazeyo ndetse no kubabwira ko urukundo rwabo n’urugero rwiza arirwo abana bagenderaho kugera bakuze. Mboneraho no kuvuga ko umubyeyi yaba ariho cyangwa atakiriho ntibyatubuza kumusangiza urukundo aho ari hose.”
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUGISHA' YA ANDY BUMUNTU
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Aimé uzwi nka Flyest music muri The sounds Studio kwa Bob Pro. Lyric video yakozwe na Rday Entertainment. Muri iyi ndirimbo agira ati “Umwiza wamugaje imboni z’abamureba. Uwagutaka Oya! Ntiyabona aho ahera. Nkikubona wanteye amarira y’ibyishimo. Mu gituza cyawe mpabona ubuturo. Maze umbera isoko y’urukundo runtembamo,”
Andy Bumuntu yasohoye indirimbo 'Umugisha'
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUGISHA' YA ANDY BUMUNTU
TANGA IGITECYEREZO