RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka, Miss World izitabirwa na Miss Meghan izamara hafi ukwezi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/05/2019 15:44
1


Thailand yemejwe bidasubirwaho ko ari bo bazakira Miss World 2019 ku nshuro ya 69. Abategura irushanwa rya Nyampinga w’Isi batangaje ko bwa mbere mu mateka y’iri rushanwa rizamara hafi ukwezi hashakishwa umukobwa mwiza uhiga abandi uburanga, umuco, ubwenge.



Mu butumwa banyujije ku rukuta rwa instagram kuri uyu wa 01 Gicurasi 2019, Abategura iri rushanwa rya Nyampinga w’isi rigiye kuba ku nshuro ya 69, bavuze ko umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’isi azamenyekana mu muhango ukomeye uzaba ku wa 07 Ukuboza 2019, ubera mu gihugu cya Thailand mu Mujyi wa Bangkok.

Bongeyeho ko ari bwo bwa mbere iri rushanwa rizaba rimaze igihe kinini hashakishwa Nyampinga w’Isi, kuko urugendo rwo gushakisha umukobwa ruzatangira kuya 09 Ugushyingo 2019 ari nabwo abakobwa bose bagomba kuba bageze muri Thailand, uwambikwa ikamba akamenyekana kuya 07 Ukuboza 2019. 

Bivuze ko irushanwa rya Nyampinga w’Isi 2019 rizamara hafi kwezi kumwe. Bati “Ku nshuro ya 69 umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’isi azamenyekana kuya 07 Ukuboza 2019. Ni ubwa mbere mu mateka y’iri rushanwa rizaba hafi ukwezi. Irushanwa rizabera muri Thailand igihugu cyitwa “ubutaka bw’inseko”.

Bwa mbere mu mateka, Miss World izamara ukwezi kurenga hashakishwa Nyampinga w'isi 2019.

Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’isi 2019 bagomba kuba bageze muri Thailand kuya 09 Ugushyingo 2019. Ibirori bizafungura iri rushanwa bizabera mu Mujyi wa Bangkok. Abategura iri rushanwa bavuze ko abakobwa bazahatana binyuze mu matsinda azashyirwaho.  

Abashakishwamo Nyampinga w’isi 2019 bazatemberezwa mu bihugu bitandukanye bifite ahantu nyaburanga ho gusura. Umuhango wo gutangaza Nyampinga w’isi 2019 uzerekanwa mu bihugu birenga 100 aho Nyampinga w’isi 2018, Vanessa Ponce de León de azaba atanga ikamba ku mukobwa uzamusimbura.

U Rwanda ruzahagararirwa na Miss Nimwiza Meghan wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Miss world 2018 yabereye mu gihugu cy’u  Bushinwa, icyo gihe u Rwanda rwaserukiwe na Iradukunda Liliane. Muri 2017, u Rwanda rwaserukiwe na Iradukunda Elsa, Muri 2016 u Rwanda rwaserukiwe na Mutesi Jolly, muri Miss World yabereye i Washington D.C

Miss World 2019 izabera muri Thailand.

Vanessa aritegura gutanga ikamba rya Nyampinga w'isi.

Miss Nimwiza Meghan aritegura guhagararira u Rwanda muri Miss World 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chitra4 years ago
    ntimubifate nko gupinga ariko uyu meghan ntiyangana na bariya bakobwa ngo bivemo kabisa ameze nkumumama ahubwo sinzi niba bitazamutera complexe murebe ukuntu amaboko ye angana aha nihitiraga





Inyarwanda BACKGROUND