Kigali

Maniraguha Carine yasohoye umuvugo yise “Nsa nk’umusazi” yacyashyemo urubyiruko-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/04/2019 10:33
0


Umusizi akaba n’Umukinnyi wa filime, Maniraguha Carine w’imyaka 24 y’amavuko, yasohoye amashusho y’umuvugo yise “Nsa nk’umusazi” yakubiyemo inkuru y’ubuzima bw’urubyiruko rudakunda ibyo rufite rugakunda ibyahandi rutabanje kureba ko hari akamaro bifite.



Maniraguha asanzwe akunda ubwanditsi aho buva bukagera bukubiyemo ubusizi n’ubuvanganzo.  Ni umwe mu bakinnyi ba filime y’uruhererekane Seburikoko itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda (TVR ) akanakina mu Ikinamico yitwa ‘Ejo heza’ itambuka kuri Radio Rwanda.

Amashusho y’umuvugo yise “Nsa nk’umusazi” yayosohoye kuya 18 Mata 2019, ugizwe n’iminota itandatu n’amasegonda 13’. Awuvuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda akavangamo ururimi rw’Icyongereza, yawushyize ku rubuga rwe rwa Youtube yise “Carine the peot Rwanda.” Uyu muvugo yawukorewe n’itsinda rya Transpoesis.   

Mu kiganiro na INYARWANDA, Maniraguha Carine yavuze ko umuvugo we yise ‘Nsa nk’umusazi’ yawanditse agamije gucyaha urubyiruko rurarikira ibyahandi, gucyebura abantu bahinduka mu mikorere, ababyeyi bashuka abana n’ibindi.

Yakomeje avuga ko yanawanditse ‘ashingiye ku kubona ibintu byinshi bihinduka hahandi umuntu akora ibintu akosa we akabyita byiza’.  

Ati "Njye mbireba ntabishima mba Nsa n’umusazi kuko umusazi agira uko abona ibye nyamara mu Kinyarwanda baravuga ngo :Umusazi arasara akagwa ku ijambo rero mbancyaha abantu bakora nabi cyane cyane urubyiruko rwacu rukunda ibyahandi kuruta ibyiwacu kandi ari byiza."

Yavuze ko kuba yaravanze indimi muri uyu muvugo atari agamije gushima ahubwo ari kunenga benshi bavangavanga indimi mu mvugo. Ati "…Nanjye navangavanze nabaye nka wa musazi wavangavanze umuceli n’umucanga byose akamiraza ariko mu gitondo tubona agenda ahagaze bwuma ari nacyo cyatumye mvangamo indimi bitari ugushima ahubwo nabyo byari ukunenga."

Carine avuga ko afite intego yo gukomeza gukora imivugo kuko ikubiyemo ubuhanga kandi ikanatambutsa inyigisho mu njyana iryoheye amatwi. Yavuze ko ashishikajwe no kugeza ku iyindi intera uruganda rw’imivugo aho abantu bazajya bayumva bibereye mu ngo.  

Mu irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi yatsinze mu cyiciro cy’ubusizi n’ubuvanganzo aho yabaye uwa mbere yegukana igihembo gifite agaciro ka Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugo yise “Nsa nk’umusazi” uwabaye uwa kabiri ashyize hanze mu buryo bw’amashusho. Amaze kwandika no kuvuga imivugo itandukanye harimo iy’ubukwe, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’indi y’ubuzima busanzwe bwa muntu.

Maniraguha Carine wasohoye amashusho y'umuvugo "Nsa nk'umusazi".

KANDA HANO UREBE UMUVUGO "NSA NK'UMUSAZI' WA CARINE MANIRAGUHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND