RFL
Kigali

Bamwe mu bahanzi nyarwanda babangikanya umuziki n’indi mirimo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2019 18:05
3


Umunyarwanda yaciye umugani ati ‘Imirimo ibiri yananiye impyisi’. Umuziki ubangikanwa n’indi mirimo ! Bamwe mu bahanzi nyarwanda bayobotse inzira yo gukorera amafaranga mu iyindi mirimo ibivuyemo bikunganira ava mu byuya babirira muri studio, mu bitaramo, ibirori n’ahandi.



Ubushakashatsi buto bugaragara kuri ‘Music degree carreer’ buvuga ko abize umuziki bagakwiye kuwubangikanya n’akazi ku bw '‘umwarimu mu mashuri yisumbuye’, ‘Umushakashatsi mu bijyanye na porogaramu’ , ‘Umujyanama mu iyamamaza bikorwa’, ‘ubugeni’, ‘umujyanama mu gutuganya ibiganiro bya televiziyo’ n’ibindi.  

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ari ko kazi umuhanzi yakora ntikabangamire umuziki. Urutonde rwa bamwe mu bahanzi nyarwanda bafite indi mirimo bakora, rugaragaza ko bamwe ari Abanyamakuru, Abayobozi, Abakozi mu bigo bya Leta bitandukanye, Aba-Producer n’ibindi. 

Umuziki nyarwanda waragutse ndetse benshi bahibibikanira kuwugeza ku rwego mpuzamahanga. Benshi mu bahanzi nyarwanda ntabwo bize umuziki gusa bagenda biyungura ubumenyi uko iminsi ishira indi igataha. Hari abahitamo kwiga ibicurangisho, abandi bakiga uko bawubyaza umusaruro, abandi bakiga kunoza ijwi n’ibindi…

Masamba Intore 

Ni icyogere mu nkuba ! Masamba Butera Intore wavukiye i Bujumbura mu Burundi, ku itariki ya 15 Kanama 1969, ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bagwije ibigwi yisunze inganzo ye ashikamyeho. Imyaka ibaye myinshi ibaye inshuti n’indangururamajwi !

Ni umunyamuziki rurangiranwa wabigize umwuga wisanzuye mu njyana gakondo. Ni umucuranzi uhimba akanatoza imbyino. Mu gihe amaze yaririmbye mu bitaramo amagana bikomeye birimo na Rwanda Day n’ahandi henshi yasaruyemo agatubutse.  

Hejuru yo kuba ari umubyeyi mu nshingano afatanya n’umuziki hiyongeraho no kuba ari umwe mu batoza b’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ ryasusurukije benshi rigakerereza abageni. Mu myaka irenga 30 akora umuziki, afite ibihagano byakoze benshi ku mutima nka ‘Nyeganyega’, ‘Arihe’, n’izindi.

Tuyisenge Intore:

Umuhanzi Intore Tuyisenge Jean de Dieu araganje mu ndirimbo zikangurira amahoro, ubukwe, ubwiyunge n’izindi zibumbatiye umurongo wa Leta y’ u Rwanda. Ni mwene Mukotanyi Edouard na Mukabaramba Jacqueline.

Inganzo ye yamukirigise byeruye mu 2007 ahimba agendeye ku Itorero ry’Igihugu. Yakoze indirimbo ‘Intore izirusha intambwe’, ‘Rwanda yacu’, ‘Unkumbuje u Rwanda’, ‘Ibanga abanyarwanda’,  n’izindi zabiciye bigacika, zifashishwa mu birori, mu bitaramo n'ahandi henshi haba hakoraniye umubare munini w’abaturage. 

Mu gihe amaze mu muziki yanaragijwe Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda.


Sergeant Majoro, Kabera Robert: 

Ni umuhanzi unabarizwa mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ! Umuhanzi Kabera Robert, ku itariki 11 Mutarama 2018, yazamuye mu ntera mu Ngabo z’u Rwanda ava ku ipeti  rya S/sgt ashyirwa ku rya Sergeant Majoro.

Yatangiye kumvikana mu muziki afite ipeti rya Sergeant. Ni umwe mu itsinda rigari rya Army Jazz Band ry’Abasirikare. Yakoze indirimbo ‘Impanda’ yatumbagije ubwamamare bwe, yongeraho ‘Serious’, ‘Nisisi wenyewe’,  ‘Military Love’, n’izindi zatumye akomeza guhangwa amaso na benshi. 

Yaririmbye mu birori n’ibitaramo bitandukanye hose agatambuka gitwari. Amaze igihe kitari gito mu muziki, yaguye amarembo akorana indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda na bo mu mahanga.

Umuramyi Albert Niyonsaba   

Afatanya umuziki no gutanga imiti ! Umuhanzi Albert Niyonsaba wabaye umuhanzi w'umwaka mu irushanwa rya Groove Award Rwanda 2016, asanzwe akora muri ‘Pharmacy’ ikorera mu Isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bamaze igihe muri uru rugendo. Ari mu nararibonye mu muziki wa ‘Gospel’ .  

Yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Isezerano’, ‘Bigarure’ n’izindi. Ari mu bahanzi ba Gospel bakunze gutumirwa cyane mu bukwe hirya no hino mu gihugu kubera umwihariko we wo kugira ibihangano bijyanye n’ubukwe nyir’izina.

Umuhanzikazi Dina Uwera  

Ni umukozi wa Kigali Serena Hotel ! Dinah Uwera ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda b'abahanga cyane mu myandikire n'imiririmbire. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise 'Nshuti' yakoze mu mwaka wa 2005.

Hejuru yo kuba akora umuziki anafite akandi kazi gasanzwe aho ari umwe mu bakozi ba Kigali Serena Hotel. Uyu muhanzikazi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Kuya 05 Kanama 2018 yamuritse umuzingo (alubumu) yise ‘Nshuti’. Yaririmbye mu birori n’ibitaramo bikomeye aheruka kugaragara ku ruhimbi rumwe n’umuhanzi rurangiranwa w’umunyamerika Don Moen yakoreye i Kigali.

 

Ama G The Black

Umunyamuziki ukorogoshora frigo! Hakizimana Amani wamenyekanye mu ruhando rwa muziki nka Ama G The Black, ashikamye mu njyana y’umujinya, azwiho kudaca ku ruhande ibyo atekereza ku ngingo runaka. Ibihangano bye byayobotswe na benshi kugera kuri Pasiteri Antoine Rutayisire wanyuzwe n’ubuhanga bwe.   

Ama G The Black si izina rishya mu bahataniye amashimwe akomeye mu muziki Nyarwanda, yanageretseho guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryasojwe mu mutuzo!

Inganzo ye yanze kuvunisha ubumenyi yibitseho! Uretse kuba ari umwe mu baraperi bahagaze bwuma muri iyi njyana anazwiho kuba akora ibyuma bikonjesha (Frigo) n’ibindi bikoresho by’abasirumu, yatangiye no byigisha abandi. 

Yagiye yumvikana mu nkundura n’abandi bahanzi batavuga rumwe. Mu bihe bitambutse yari yijundutse Bruce Melodie.

Azirikana ko indirimbo ‘Uruhinja’ yamufunguriye amarembo, icurangwa henshi mu tubari, utubyiniro n’ahandi banyuzwe n’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo. Yongeyeho indirimbo ‘Twarayarangije’, ‘Care’ ‘Nyabarongo’ n’izindi ashimwa na benshi.

Ziggy 55  

Umuhanzi, umunyamakuru unakorera RRA! Yitwa Nshimiyimana Fikiri azwi na benshi ku izina rya Ziggy 55. Yaciye mu itsinda rya ‘The Brothers’ ryasenyutse. Ni umwe mu banyamakuru bakoreye ibitangazamakuru bitandukanye igihe kinini, yisanzuye mu ndimi zirenga enye.

Ni umunyamakuru ukorera Radio/TV1 akaba n’Umukozi w’ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA/Rwanda Revenue Authority). Hejuru y’ibi kandi ni umubyeyi , abana byemewe n’amategeko na Salama Iddo Mutoni.  

Mu gihe amaze mu kibuga cy’abanyamuziki, yakoranye n’abahanzi batandukanye ibihangano byabo akabisembuza uturingushyo. Yakoze indirimbo nka ‘Cherie Na Nga’, ‘Uwanjye’, ‘Byangora’, ‘A l’aise’, ziyongera kuri ‘Mon Amour’ yakoranye na Group Trezzor ndetse na Urban Boys.

Jay C 

Yiyita Ambasaderi ! Muhire Jean Claude wamamaye nka Jay C ari mu baraperi Nyarwanda bihagazeho. Yahatanye mu marushanwa atandukanye kugeza no kuri Primus Guma Guma Super Stars.

Afite ibihangano byakunzwe na benshi ‘I’m back’ yamugaruriye byeruye mu muziki, ‘Tonight’, ‘Sibomana’, ‘Twahembwe’, n’izindi nyinshi. Uretse kuba ari umuhanzi ni umukozi mu kigo cy’Igihugu cy’Umutugo kamere agashami kacyo mu bijyanye n’amabuye ya Gaciro, kabarizwa mu karere ka Musanze.

Umunyamuziki Gentil Misigaro:

Gentil Misigaro aracyari mu kwezi kwa buki ! Yitwa Gentil Byishimo Mutabazi Misigaro yashinje imizi ku izina rya Gentil Misigaro.  Ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana atuye muri Canada aho abana n'umuryango we w'abantu 11.  

Uretse kuba ari umuhanzi ni ‘Producer’ yigisha umuziki muri Canada na cyane ko ari byo yize muri Classical & Contemporary Music. Yigishije umuziki mu mashuri anyuranye yaba aya Leta n'ayigenga ndetse na n’ubu ni ko kazi akora muri Canada mu buryo bw’umwuga.

Afite ibihangano byakoze benshi ku mutima birebwa n’umubare munini ku rubuga rwa Youtube. Byatumye akora ibitaramo bikomeye ku migabane itandukanye, ahembura ubwoko bw’Imana. Yakoze indirimbo nka ‘Biratungana’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’ n’izindi nyinshi.

Aherutse gukorera igitaramo ‘Har’imbaraga Tour’ mu Rwanda  cyururukije imitima ya benshi.


Tom Close:  

Mu muziki yitwa Tom Close! Mu kazi ka buri munsi akoresha Dr. Muyombo Thomas. Imana yashyize umugisha mu biganza bye atsinda ibizimani; Inama y’Abaminisitiri iteranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame imugira umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Asanzwe ari Umunyamuziki w’umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuganga. Ari mu bahanzi batwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars. Mu bihe bitandukanye yagiye ahatanira amashimwe atandukanye anakorana indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse na bo mu Rwanda.   

Yakoze indirimbo ‘Mbwira yego’, ‘Baza’, ‘Malayika murinzi’, ‘Naba umuyongo’….’Ni wowe ndeba’ aherutse gushyira hanze n’izindi nyinshi.

Aime Uwimana: 

Aime Uwimana w’imyaka 41 y’amavuko ni umuhanzi ubifatanya no gutunganya indirimbo ze n’iz’abandi bahanzi (Producer). Afatwa nk’umuhanzi w’icyitegererezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni benshi mu bahanzi bakunze kwerura ko bakora bagera ikirenga mu cye.

Azwi na benshi nka Bishop w’abahanzi. Yagiye akorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye. Ni umukristo umaze imyaka 23 yakiriye Yezu/Yesu nk’Umwami n’Umukiza.  

Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zigera hafi ku 100 ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio ndetse n'izindi zitigeze zijya hanze, zose hamwe zirarenga 100.

 Alex Dusabe: 

Indirimbo ye ‘Umuyoboro’ urayibuka mu ndirimbo ‘zasabwe’ kuri Radio Rwanda n’ahandi. Imaze imyaka 10 ku rubuga rwa Youtube. Yakunzwe na benshi bashingiye ku butumwa buyigiye, yacuranzwe henshi hakomeye, yishimirwa na n’ubu.

Alex Dusabe ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye ajyanisha n’amagambo ndetse n’injyana yuzuza bimwe mu bihangano bye. Akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ni nde wamvuguruza, Mfite umukunzi, Umuyoboro, Kuki murira n'izindi nyinshi 

Uretse kuba ari umuhanzi asanzwe ari n’Umukozi mu kigo gitanga ubwishingizi mu Rwanda, Sonarwa.

Igor Mabano  

Igor Mabano ari mu bahanzi bahagaze neza mu kibuga cy’abahanzi nyarwanda. Ni umwe mu bigagaraje mu 2018 ashyira hanze ibihangano byakunzwe na benshi ‘Iyo ubitegereza’, ‘Dear Mashuka’, ‘Back’, ‘Ndagutekereza’, n’izindi nyinshi.

Ni umucuranzi w’ingoma mwiza akaba n’umuhanzi ugerekaho inshingano zo kuba ari umukozi ufite amasezerano muri Kina Music akora nka ‘Producer’. Ni umwe mu barimu kandi bigisha muzika mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo ribarizwa i Muhanga.  

Mu bihe bitandukanye yagiye aririmba mu birori n’ibitaramo bikomeye. Ijwi rye rimaze kumvikana mu ndirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda ndetse no mu mahanga.


Dominic Ashimwe:

Dominic Ashimwe akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yifashishije mu guhembura imitima ya benshi.

Ni umwe mu bamaze igihe kinini mu murimo wo gukora Imana. Mu bihe bitandukanye yagiye ashyira ahagaragara ibihangano byakomeje izina rye.Yasohoye iyitwa ‘Ashimwe’ yatumbagije ubwamamare bwe, yacuranzwe henshi banyuzwe n’umuziki n’ubutumwa buyigize. 

Yashyize hanze kandi indirimbo yise ‘Azanyibuka’, ‘Ingoma ya Yesu’, ‘Nditabye’, ‘Nemerewe kwinjira’ n’izindi. Uretse kuba ari umuhanzi asanzwe anafite akazi kuri Radio Isango Star aho akora nk’Umunyamakuru mu kiganiro cyo ku cyumweru gifasha benshi kuramya.

Uncle Austin 

Luwano Tosh waryubatse nka Uncle Austin amaze igihe kinini mu muziki. Hari benshi bamusanze muri iki kibuga bahindura umuvuno we akomeza guhanyanyaza kugeza n’ubu.

Yagiye yumvikana kenshi ahanganye na bagenzi be bakora injyana ya Afrobeat. Ubu ni umwe mu bashimirwa kuba yaragize uruhare mu gufasha kuzamura bamwe mu bahanzi mu Rwanda bafite amazina azwi. Aherutse gutwara igihembo mu irushanwa rya Salax Awards.  

Ni umuhanzi wakoranye kenshi indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse na bo mu mahanga.

Yagize ibihangano byifashishijwe mu tubyiniro, mu bitaramo, mu birori n’ahandi henshi, yasohoye iyitwa ‘Ibihe byose’, ‘Kera si kera’, ‘Amaherezo’, ‘Ihangane’, ‘Urwo nkukunda’, ‘Uteye ubusambo’n’izindi.

Umuziki yagiye awukora awufatanya n’itangazamakuru, yakoze kuri Radio K FM…ubu arabarizwa kuri Radio Kiss F.

 Aline Gahongayire  

Umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire, asanzwe ari umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda (RTV) aho ikiganiro Be Blessed Show gitambuka ku cyumweru.

Ni umwe mu bahanzikazi banyuze mu matsinda atandukanye y’umuziki, azwiho kudaca ku ruhande icyo atekereza ku ngingo runaka.  Asanzwe ari umuramyi akaba n’umukozi w’Imana ubwiriza Ijambo ry’Imana.

Afashijwe na Producer Ishimwe Clement, Gahongayire yasohoye umuzingo (alubumu) yise ‘New women’, yakubiyeho indirimbo yise ‘Warampishe’, Ni yo yabikoze, Iyabivuze, Irakora ft TMC, I see you fr Serge Iyamuremye, I love it, Nakumbuka, Yarahabaye, Ni nde watubuza, Awesome God na Wandemye remix.  

Indirimbo zigaragaza amashusho harimo; Iyabivuze, Ni nde watubuza, Ni yo yabikoze, I see you ft Serge Iyamuremye, Nakumbuka, Warampishe, Nzahora mbyibuka na Peke.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Esther Nyiraromba4 years ago
    Aline Gahongayire umukozi wa Television y'u Rwanda. ? Nibyo se ?
  • BIRASHOBOKA theogene4 years ago
    amagi ndamukunda kandi ndamukurikirana KLG
  • musoni alain4 years ago
    tacien Titus aracuruza,Obededomu yigisha accounting secondaire,simon kabera ni umusirikare naho Danny vumbi yari notaire





Inyarwanda BACKGROUND