Umunyarwandakazi w’umubyinnyi wabigize umwuga wabyiniye abanyamuziki bakomeye ku Isi, yifashishijwe n’umuhanzi ugezweho Damini Ogulu [Burna Boy] aririmba mu iserukiramuco ry’umuziki n’ubugeni rya Coachella ryabereye Califorania.
Umunya-Nigeria, Burna Boy uri mu bagezweho ku isi yakoze igitaramo gikomeye mu iserukuramuco ry’umuziki n’Ubugeni rya Coachella ryabereye mu Mujyi wa California kuri iki cyumweru, tariki 14 Mata 2019.
‘Coachella Valley Music and Arts Festival’ ni ngaruka mwaka, ryabereye ahitwa Empire Polo Club muri Indio. Iri serukiramuco ryatumiwemo abahanzi mu ngeri zinyuranye bafite amazina akomeye ku Isi, rirakunzwe kandi rigirira akamaro benshi mu bahanzi atari muri Leta zunze ubumwe za Amerika ahubwo no ku Isi yose.
Burna Boy yaririmbye kuri iki cyumweru yitwaje itsinda ry’ababyinnyi barimo umunyarwandakazi Sherrie Silver. Iri tsinda ryamufashishije guhangara umubare munini wari ukoraniye muri iri serukiramuco; yifashishije indirimbo ze ‘Killin Dem’, ‘Dangote’, ‘On The Low’ n’izindi yishimiwe bikomeye.
Umunyarwandakazi Sherrie Silver yanditse kuri instagram agaragaza ko yishimiye kongera gutarama muri iri serukiramuco ku nshuro ya kabiri.
Yavuze ko Burna Boy yitwaye neza kandi ko yaranzwe no
kumurika umuco wo muri Nigeria mu mbyino zabo. Uyu mukobwa kandi yanasakaje
amashusho agaragaza uburyo we n’itsinda yari ayoboye babyinnye.
Iri serukiramuco ryahurije hamwe umubare munini w'abafana/Ifoto:Watchara Phomicind
Mbere y’uko iri serukiramuco riba, basohoye itangazo
rigaragaza abahanzi bazaririmba. Burna Boy yahise yandika agaragaza ko atishimiye uburyo izina rye ryanditswe mu nyunguti
nto kuburyo bitorohera benshi kuribona. Yiyise ‘African Giant’ asaba abateguye
iri serukiramuco kwandika izina rye mu nyunguti zigaragarira buri wese.
Burna Boy amaze iminsi mu bitaramo by'uruhererekane yise #TheBurnaBoyExperience yagajeje ku migabane itandukanye. Kuya 24 Werurwe 2019 yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda muri Intare Conference Arena amara ipfa abanyabirori bari babucyereye.
Iri serukiramuco ryatumiwemo Ariana Grande, Childish
Gambino, Tame Impala, Janelle Monáe, Weezer, J Balvin, YG, CHVRCHES, Blood
Orange, Pusha T, Playboi Carti, Wiz Khalifa, Kacey Musgraves, Jaden Smith n’abandi.
Sherrie Silver na Burna Boy ku rubyiniro rwa California.
Sherrie Silver n'itsinda ryabyiniye Burna Boy
Ariana Grande yisunze 'NSYNC' bashimishije benshi muri iri serukiramuco.
Kacey Musgraves.
Childish Gambino.
Tame Impala.
Billie Eilish.
Ayaka, Ayana Omoto, Yuka Kashino.
TANGA IGITECYEREZO