RFL
Kigali

Intimba kuri Senderi wabwiwe uko Nyina yishwe muri Jenoside atemaguwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/04/2019 7:47
2


Umuhanzi Nzaramba Eric [Senderi International Hit] yandikanye ishavu n’agahinda avuga ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, kuri uyu wa 14 Mata 2019 ari bwo yamenye amakuru y’impamo y’uko nyina yishwe atemaguwe n’igitero cya nyuma cyamishe urusenda n’aside mu mirambo.



Senderi Hit ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite ibihangano byifashishwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Anafite ibihangano bivuga ku bikorwa bya Leta, Urukundo n’ibindi byubaka umuryango Nyarwanda.

Mu gihe u Rwanda n’inshuti bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yahagaritswe n’ingabo zari iza RPA. Senderi yanditse ku rukuta rwa instagram, avuga ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe kuri iki cyumweru tariki 14 Mata 2019 ari bwo yamenye amakuru nyayo y’ukuntu nyina yishwe muri Jenoside.

Yavuze ko asanzwe azi neza ko nyina yiciwe muri Kiliziya ya Nyarubuye ariko ko atari azi uburyo yishwemo. Yashimye uwitwa Ngabire watanze ubuhamya avuga uko Nyina yishwe atemaguwe, Senderi we yari azi ko Nyina yishwe agahita apfa. Yagize ati “ Mama uyu munsi (tariki 14 Mata 2019) ni bwo menye neza amakuru y’uko bakwishe, nari nzi neza ko wiciwe muri Kiliziya yacu Nyarubuye.

“Ndagushimira Ngabire kuba waduhaye ubuhamya bitumye menya ukuri neza nyuma y’imyaka 25. Mama nongeye kugira agahinda nari nzi ko bakwishe ugahita upfa ariko natunguwe n’uko wamaze iminsi ine utabaza bagutemye uteguka.”

Yavuze ko mu byo yamenye harimo ko nyina yishwe n’igitero cya nyuma cyamishe urusenda n'aside (Acide) mu mirambo. Ati “ Namenye neza ko wishwe n’igitero cya nyuma cyazanye urusenda na acide mu mirambo myinshi mwari kumwe. Namenye neza ko wishwe bwa nyuma saa Yine za mu gitondo.”

Yanabwiwe ko bucura bwo mu muryango yari aryamye mu gituza cya Nyina ariko ko yahise apfa. Yanamenye ko imyenda Nyina yari yambaye abagore b’interahamwe bayimukuyemo barayitwara.

Yagize ati “Namenye neza ko bucura yari akuryamye mu gituza ariko we yahise apfa ako kanya. Namemye neza uko bakwishe wambaye. Namenye ko n’imyenda wari wambaye kubukeye abagore b’interahamwe baje kuyigucuza barayitwara.

Senderi yavuze ko hari byinshyi yamenye atarondora ku mbuga nkoranyambaga byatumye ‘asubira inyuma mu mutima’, avuga ko bitoroshye kubyakira’.

Senderi kuri uyu wa 14 Mata 2019 ni bwo yamenye amakuru y'uko Nyina yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'AMATEKA YACU' YA SENDERI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • josette4 years ago
    pole muvandi nagahinda ariko kongera kubaho nibwo butwari wisubira inyuma nshuti be strong uko iminsi ishira tuzajya tumenya ukuri najye nizeye ko nzabona papa nkamushyingura Mu cyubahiro
  • josette4 years ago
    pole muvandi nagahinda ariko kongera kubaho nibwo butwari wisubira inyuma nshuti be strong uko iminsi ishira tuzajya tumenya ukuri najye nizeye ko nzabona papa nkamushyingura Mu cyubahiro





Inyarwanda BACKGROUND