Kigali

Rita Ange Kagaju yasohoye indirimbo "Ntibikongere ukundi” ‘y’ubutumwa bw’icyizere-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/04/2019 11:28
0


Umukobwa witwa Kagaju Ange Rita yashyize ahagaragara indirimbo y’icyunamo yise “Ntibikongere ukundi” yanyujijemo ubutumwa bw’icyizere no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni y’abanyarwanda.



Kagaju usanzwe afite indirimbo ‘Jamaa’, ‘If you only knew’, yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo “Ntibizongera ukundi’ afata mu mugongo u Rwanda n’abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.      

Ati “….Nayanditse kuko numvaga hari umusanzu cyangwa se uburyo nafata mu mugongo igihugu cyanjye n’abagituye muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yavuze ko amateka mabi yagejeje u Rwanda mu icuraburindi atayabayemo kandi ko yumvaga ari amateka asharira ateye n’agahinda yumvaga atakwinjiramo.  

Ati “Ikindi kandi si amateka nabayemo. Rimwe na rimwe yarangoraga kuyumva no kuyasesengura nkasa nk’aho ntashaka kuyinjiramo cyane kuko ari amateka ateye agahinda n’akababaro.”

Yongeraho ko uko yagiye akura yumvise ari amateka y’Igihugu cye kandi ari ngombwa kuyamenya akayigiraho byinshi aho kuyahunga.

Yavuze ko iyi ndirimbo yayinyujijemo ubutumwa bw’icyizere n’umurava wo kwibuka no kuzirikana amateka mabi yagejeje u Rwanda muri Jenoside kugira ngo bifashe kurinda ahazaza.

Ati “Iyi ndirimbo rero itambutsa ubutumwa bw’icyizere n’umurava wo kwibuka ibyaranze amateka yacu bitari byiza tukabifata nk’isomo rizadufasha kurinda ahazaza hacu amacakubiri n’ikindi kibi cyose nka Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Iyi ndirimbo “Ntibizongera ukundi” yakozwe na Chris Cheetah ikorerwa muri IDA Records. Kagaju mu gihe amaze muri muzika yakoze indirimbo eshanu izo amaze gusubiramo z’abahandi avuga ko ari nyinshi.

Urugendo rwo gutangira kuririmba yarutangiye 2015 ubwo yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe yari amaze kumenya gucuranga gitari.

Kagaju ni umukobwa wavukiye mu bana umunani, ni uwa karindwi mu muryango. Avuka mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba.

Rita Ange Kagaju yashyize ahagaragara indirimbo yise "Ntibikongere ukundi".

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NTIBIKONGERE UKUNDI' YA RITA ANGE KAGAJU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND