Abahanzi Nyarwanda babarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, Daniel Ngarukiye na Ben Kayiranga bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise "Humura Rwanda". Ni indirimbo bahimbiye kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasize ibikomere mu mitima ya benshi ; yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni. Kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2019 nibwo hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ngarukiye Daniel yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo nshya "Humura Rwanda" bayikoze ‘mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’.
Yagize ati "Twifuje guhumuriza no gufata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside tubabwira tuti ‘muhumure mwiheranwa n’agahinda nti muri mwenyine kandi u Rwanda rurabakunda".
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HUMURA RWANDA' YA DANIEL NGARUKIYE NA BEN KAYIRANGA
Bizeye ko ubu butumwa batanze buzafasha benshi muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na DidierThouch hano mu bubirigi.
Daniel Ngarukiye na Ben Kayiranga basohoye indirimbo bise "Humura Rwanda".
Aba bahanzi baririmba bagira ati ‘Humura Rwanda (Kwibuka25) Ntuheranwe nagahinda nshuti ya twese Nturi wenyine, wikwingunga Abawe tukuri hafi. Wihangayika humura U Rwanda ruragukunda.
Humura humura Humura Rwanda yacu Wibabara, wihogora, wiheranwa N'agahinda Rwanda yacu Jenoside yakorewe Abatutsi yadutwaye benshi . Idutwara abacu bazize uko bavutse Ishavu n'agahinda biradushengura Ntibizongere ukundi.
Humura humura Humura Rwanda yacu Wibabara, wihogora, wiheranwa N'agahinda Rwanda yacu.
Yadutwaye ababyeyi batwonkeje , yatwaye ba Rwanda-rwejo bari ku rwubaka, Bagisekera- mwanzi ntiwabagiriye impuhwe, kandi baragusekeraga, Jenoside yakorewe Abatutsi ntuzongere ukundi.
Humura humura Humura Rwanda yacu Wibabara, wihogora, wiheranwa N'agahinda Rwanda yacu.’
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HUMURA RWANDA' YA DANIEL NGARUKIYE NA BEN KAYIRANGA
TANGA IGITECYEREZO