RFL
Kigali

Umugore wa Cristiano Ronaldo yavuze intangiriro y'urukundo rwabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/04/2019 7:58
0


Umugore witwa Georgina Rodriguez umukunzi w’umukinnyi ukinira Juventus, Cristiano Ronaldo, yatangaje ko urukundo rwabo rwashibukiye mu iduka rya Gucci yakoragamo riri mu Mujyi wa Madrid.



Mu mpera 2018 Cristiano yambitse impeta y’urukundo umukunzi we.Georgina yavuze ko yari asanzwe ari umucuruzi mu iduka rya Gucci ndetse ko yahuye na Cristiano muri Kamena 2016.

Yabwiye ikinyamakuru Elle Magazine cyo mu Butaliyani ko inshuro ya mbere ahura na Cristiano bombi bahise batangira urugendo rw’urukundo.

Yagize ati “Bwa mbere mpura na Ronaldo twari mu iduka ry’imyenda rya Gucci aho nakoraga. Twembe twahise dukundana… ..Kuva ubwo twatangiye kuganira na nyuma y’akazi kanjye….Twahise tujya mu rukundo tugihuza amaso.”  

Yakomeje ati “Nyuma yaho twongeye guhurira ahandi hantu ni nabwo twabashije kuganirira ahantu hatuje. Navuga ko twakundanye bwa mbere tugihuza amaso.

Uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko yanavuze ko yahoze akunda Cristiano na mbere y’uko bahura muri Kamenna 2016 ubwo urukundo rwitamururaga.


Georgina umukunzi wa Cristiano Ronaldo.

The Sun ivuga ko Georgina na Cristiano Ronaldo bafitanye umwana umwe bise Alana Martina. Ngo uyu mugore avuka kuri nyina ufite inkomoko muri Espgane na Se wo muri Argentina. Mu nshingano afite harimo no kurera impanga za Cristiano, Eva na Mateo ndetse n’umwana w’imyaka umunani, Cristianinho.  

Mu kiganiro yagiranye Magazine Hola, muri Gashyantare 2019, Georgina, yatangaje ko yahoze yifuza gushakana n’umukinnyi w’umupira.

Yavuze ko abayeho ubuzima bwiza na Cristiano n’abana kuko basangira buri kimwe cyose.

Ati “Ubuzima bwanjye na Cristiano ni bwiza. Mu rugo niwo mu muryango wanjye. Ahantu mba nkumva ndishimiye ni mu rugo aho mba ndi kumwe n’abana banjye ndetse n’umugabo wanjye.”

Dail Mail ivuga ko, Georgina, yabaye hafi Cristiano ubwo mu 2009 mu Mujyi wa Las Vegas yashinjwaga n’umugore ku mufata ku ngufu.

Cristiano yumvikanye kenshi yiregura ko atigeze afata ku ngufu  umunyamerika Kathryn Mayorga, wamushinjaga ko yamufatiye muri hoteli.

Georgina yatangaje ko yakudanye na Cristiano umunsi wa mbere bahura.

Uyu mugore avuga ko yahoze yifuza kuba umugore w'umukinnyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND